Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego zikorera mu butumwa bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrika MONUSCA, Brig Gen Moumouni Zankaro yavuze ashima uruhare rw’abapolisi b’u Rwanda RWAFPU-1 bagize mu kubungabunga umutekano w’abaturage mu birori biherutse kuba muri iki gihugu ubwo bizihizaga umunsi w’ubwigenge ndetse n’ubunyamwuga bakomeje kugaragaza mu kazi kabo.
Mu ijambo yavuze ashima abapolisi b’u Rwanda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri iki gihugu, Gen Zankaro yagize ati:”Gukora neza gutya ntibipfa kwizana, biva mu gutegura neza, kwitoza, gukora cyane ariko cyane cyane kwitanga ku buyobozi bw’umutwe no kuri buri wese uwugize.”
Igihugu cya Centrafurika kizihiza isabukuru y’ubwigenge byacyo buri taliki ya mbere Ukuboza mu munsi mukuru uhuza abaturage mu gihugu hose n’abayobozi babo bishimira ubwigenge babonye.
Isabukuru yabaye uyu mwaka rero yasanze RWA-FPU1 nk’umutwe w’abapolisi b’u Rwanda ari wo uri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCA) muri iki gihugu, yarateguye kubungabunga umutekano mbere yayo, mu munsi mukuru nyir’izina ndetse n’ibikorwa byawuherekeje kugeza birangiye mu mutekano usesuye.
Aha Gen. Zankaro mu butumwa yandikiye RWA-FPU1 akaba yagize ati:”Ndashima akazi gakomeye kakozwe, ubwitange n’ubushake byagaragajwe na RWA-FPU1 byanatumye umunsi w’ubwigenge bw’igihugu turimo gufasha uba nta makemwa ku mutekano.”
Abapolisi b’u Rwanda muri Centrafrique.