• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umukinnyi wa AS Kigali Kalisa Rachid wamaze kubagwa, azamara amezi abiri adakina umupira w’amaguru kubera imvune yagize

Umukinnyi wa AS Kigali Kalisa Rachid wamaze kubagwa, azamara amezi abiri adakina umupira w’amaguru kubera imvune yagize

Ubwanditsi 29 Oct 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya AS Kigali, Kalisa Rachid yamaze gutangarizwa ko azamara ibyumweru umunani adakina kubera ikibazo k’imvune yo mu ivi yagize mu minsi ishize, ibi bivuze ko yaba ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na AS Kigali zitazamukoresha.

Kalisa Rachid umaze igihe kinini mu ikipe y’Abanyamujyi yagize imvune ubwo Amavubi yakinaga imikino Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere muri shampiyona zabo, iri rushanwa rizwi nka CHAN ryari ryabereye muri Cameroon aho uyu musore yagaragaye atameze neza muri iyo mikino.

Muri iki cyumweru, nibwo uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga ndetse ushobora no gufasha ba rutahizamu akaba yaragaragaje ifoto ye afite imbago bigaragaza ko yabazwe, ibi kandi akaba yarabyemereye RUSHYASHYA aho yavuze ko agiye kumara amezi abiri adakina ruhago kubera imvune yagize.

Babinyujije ku rubuga rwayo rwa Instagram, ikipe ya AS Kigali ikaba yifurije gukira vuba uyu mukinnyi, bagize bati ” Tukwifurije gukira vuba Kalisa Rachid tuzishimira gutanga umusaruro wawe vuba rwose”.

Kubura kwa Kalisa Rachid muri AS Kigali, biratuma umutoza wayo Eric Nshimiyimana akoresha bamwe mu bakinnyi bashya barimo Niyonzima Olivier Sefu, Mugheni Kakule Fabrice, Uwimana Guillain ndetse na Kwizera Pierrot uzanzwe muri iyi kipe y’Abanyamujyi.

Muri iki gihe cy’amezi abiri Kalisa Rachid azamara hanze y’ikibuga bivuze ko atazakina hafi imikino ibanza y’ikiciro cya mbere mu bagabo igomba gutangira mu ntangiriro z’iyi mpera z’icyumweru, azanasiba kandi imikino y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yitegura gukina yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022.

2021-10-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu kurangiza gusenya Top Tower nta wakomeretse  cyangwa ngo ahasize ubuzima nkuko byatangajwe n’uhagarariye EU mu Rwanda

Mu kurangiza gusenya Top Tower nta wakomeretse cyangwa ngo ahasize ubuzima nkuko byatangajwe n’uhagarariye EU mu Rwanda

Ubwanditsi 24 Jul 2017
Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?

Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?

Ubwanditsi 09 Jan 2023
RDB yaburiye abantu kwitondera gukorana n’ikigo cyitwa ‘World Ventures’

RDB yaburiye abantu kwitondera gukorana n’ikigo cyitwa ‘World Ventures’

Ubwanditsi 12 Sep 2018
Abanyarwanda baba muri Congo no mu Burundi ntibemerewe gutorerayo

Abanyarwanda baba muri Congo no mu Burundi ntibemerewe gutorerayo

Ubwanditsi 04 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame mu bayobozi bo muri Afurika bakurikirwa n’abantu benshi kuri instagram
POLITIKI

Perezida Kagame mu bayobozi bo muri Afurika bakurikirwa n’abantu benshi kuri instagram

Ubwanditsi 11 Dec 2018
Sudani: Abavandimwe ba Omar al Bashir batawe muri yombi
POLITIKI

Sudani: Abavandimwe ba Omar al Bashir batawe muri yombi

Ubwanditsi 18 Apr 2019
Nsabimana Callixte  Sankara yagejejwe imbere y’urukiko aregwa ibyaha  by’iterabobwoba k’ubufasha bwa Uganda n’UBurundi
INKURU NYAMUKURU

Nsabimana Callixte  Sankara yagejejwe imbere y’urukiko aregwa ibyaha  by’iterabobwoba k’ubufasha bwa Uganda n’UBurundi

Ubwanditsi 23 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru