• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umukwabu muri Kaminuza y’u Burundi, abasaga 90 batawe muri yombi

Umukwabu muri Kaminuza y’u Burundi, abasaga 90 batawe muri yombi

Editorial 20 Aug 2017 Mu Rwanda

Igipolisi cy’u Burundi kuri uyu wa Gatandatu, itariki 19 Kanama, cyakoze umukwabu wo gusaka muri Kaminuza y’igihugu gita muri yombi abantu 98 babaga muri kaminuza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nk’uko byatangajwe n’umuvuugizi wa minisiteri y’umutekano n’uw’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye, ngo uyu mukwabu watumye abantu 98 barimo abantu 78 barangije amasomo yabo ariko bagakomeza kuba muri kaminuza bitemewe, ndetse n’abandi banyeshuri 15 ariko bo mu zindi kaminuza.

Mu bantu batawe muri yombi kandi harimo bane batari abanyeshuri bakora akandi kazi ariko bagataha muri kaminuza, n’umunyeshuri wafatanywe utubure 8 tw’urumogi nk’uko iyi nkuru dukesha Radio na Televiziyo by’u Burundi ikomeza ivuga.

Umuvugizi w’igipolisi akomeza avuga ko aba bantu 98 batawe muri yombi bose bagiye guhatwa ibibazo nyuma hakarebwa niba harimo abakoze ibyaha bihanwa n’amategeko bakorerwe dosiye bashyikirizwe ubutabera nk’abandi banyabyaha bose.

Naho ku bandi babaga muri kaminuza batabyemerewe, Pierre Nkurikiye yakomeje avuga ko bashobora kubarekura ariko bakabuzwa gusubira mu nyubako za kaminuza. Nk’uko uyu muvugizi w’igipolisi abyemeza, ngo iki gikorwa cya polisi cyakozwe mu rwego rusanzwe rwo gukumira icyaha gishobora gukorwa.

Nubwo ateruye ngo avuge icyari kigenderewe muri uyu mukwabu, mu minsi ishize nibwo kimwe mu binyamakuru bikorera mu Burundi cyatangaje ko abanyeshuri babarizwa mu rubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD bari bamaze iminsi babangamira bagenzi babo bataba muri CNDD, aho ngo bari basigaye barara amarondo muri campus ya Mutanga bitwaje impiri bagahohotera uwo bahuye nawe, aho bamwe muri aba banyeshuri bahohoterwaga bari batangiye kurakara, bavugaga ko nihatagira igikorwa hashobora kuba ikintu kibi muri kaminuza abanyeshuri bagasubiranamo.

-7679.jpg

Pancrase Cimpaye, Umuvugizi wa CNARED

Ibi kandi kuri uyu wa Gatanu ushize ihuriro CNARED-Giriteka rikaba ryari ryamaganye iyi myitwarire y’aba banyeshuri b’Imbonerakure bahohotera bagenzi babo, aho umuvugizi w’iri huriro ry’abatavuga ruwe n’ubutegetsi, Pancrase Cimpaye yavuze ko niba ubuyobozi bw’iyi kaminuza butagize icyo bukora kuri iki kibazo hashobora kuba ikintu kibi.

2017-08-20
Editorial

IZINDI NKURU

Akanyamuneza , Amasengesho,  Gusabana no kwidagadura  mu gitaramo cya Noheri

Akanyamuneza , Amasengesho, Gusabana no kwidagadura mu gitaramo cya Noheri

Editorial 25 Dec 2017
U Rwanda rwazamutse imyanya 10 mu bipimo by’amahoro mu 2018

U Rwanda rwazamutse imyanya 10 mu bipimo by’amahoro mu 2018

Editorial 07 Jun 2018
Hagiye Gusaranganywa Imbangukiragutabara 80 mu bitaro Byo Mu Rwanda

Hagiye Gusaranganywa Imbangukiragutabara 80 mu bitaro Byo Mu Rwanda

Editorial 15 Jun 2024
Ku nshuro ya 14 Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 1038

Ku nshuro ya 14 Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 1038

Editorial 08 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kacyiru: Hatangiye amahugurwa y’abagenzacyaha mu bijyanye no gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha
Mu Rwanda

Kacyiru: Hatangiye amahugurwa y’abagenzacyaha mu bijyanye no gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Editorial 09 Mar 2017
Col. Michel Rukunda Alias Makanika yavuze impamvu yatumye atera umugongo ingabo za FARDC, ahakana ibyo kwifatanya na P5.
INKURU NYAMUKURU

Col. Michel Rukunda Alias Makanika yavuze impamvu yatumye atera umugongo ingabo za FARDC, ahakana ibyo kwifatanya na P5.

Editorial 17 Jan 2020
Ban ki-Moon yageze Bujumbura yerekwa ishusho itariyo
Mu Rwanda

Ban ki-Moon yageze Bujumbura yerekwa ishusho itariyo

Editorial 23 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru