• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’Uburara kubivamo burundu

Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’Uburara kubivamo burundu

Ubwanditsi 18 Dec 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Umuryango utegamiye kuri leta urwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse ukanafasha ababaswe na byo, Purpose Rwanda, watangije ubukangurambaga bw’imyaka itanu buzafasha abagera ku bihumbi 30 kubireka.

Umuyobozi wa NRS, Mufulukye Fred yavuze ko bagiye gufatanya na Purpose Rwanda mu kugabanya ikoreshwa ry’ibiyobwabwenge n’ingaruka bitera

Ubu bukangurambaga bwamuritswe kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021, buzatangirana na 2022 kugeza mu 2027, aho bufite intego yo gufasha abantu 30.000 babaswe n’ibiyobyabwenge, inzoga, abakora ubuzererezi cyangwa uburaya kubivamo burundu bagasubira mu buzima busanzwe.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Purpose Rwanda, Agaba Bruno, yavuze ko bateganya ko byibura buri mwaka bazajya bafasha abantu 5000, kuko byagaragaye ko benshi mu babaswe n’ibiyobyabwenge bagerageza kwiyahura abandi bagakora ibikorwa bigira ingaruka ku bandi birimo ubujura, ubwicanyi, gufata ku ngufu, urugomo n’ibindi.

Pastor Theogene Niyonshuti nawe ni umwe mubafashamyumvire ati”Gukira ibiyobyabwenge ni Urugendo”

Yakomeje agira ati “Ku bw’ibyo Purpose Rwanda iri hano kugira ngo yubake u Rwanda rufite intego rutarangwamo ibiyobyabwenge.”

Agaba yavuze ko buri cyumweru Purpose Rwanda yakira byibura abantu 25 babaswe n’ibiyobwabwenge, uburaya ndetse n’inzoga ku buryo babona ko hakenewe ubufatanye bw’abaturage, imiryango, inzego za leta, abikorera ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta kugira iki kibazo kirandurwe burundu.

Umwe mu bagore baretse uburaya wafashijwe na Purpose Rwanda yavuze ko mbere akibukora yari yariyanze, yiyahuza ibiyobyabwenge buri munsi kugeza ubwo yagerageje no kwiyahura inshuro ebyiri ntibyamuhira.

Yakomeje avuga ko yahuye na Purpose Rwanda baramufasha hamwe n’abandi bari bahuje umwuga bahana ubuhamya na we asohora agahinda kose yari afite mu mutima, abona abantu bamwereka urukundo areka uburaya n’ibiyobyabwenge.

Ubu asigaye akora nk’umufashamyumvire ufasha abandi kubireka ndetse bikaba binamutunze we n’umwana we, aho no muri ubu bukangurambaga azafasha benshi babaswe n’ibiyobyabwenge kubivamo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, NRS, Mufulukye Fred, yavuze ko bazafatanya n’uyu muryango muri ubu bukangurambaga asaba ko buri wese yagira iki kibazo icye kugira ngo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko ricike.

Ati “Dukwiriye kumva yuko twese iki kibazo kitureba nk’abanyarwanda kandi ko n’igisubizo kizava muri twe.”

Ubu bukangurambaga buzagera mu gihugu hose, aho mu bizakorwa harimo gukora ubushakashatsi kuri iki kibazo, gushyira imfashanyigisho mu mashuri cyane cyane ayisumbuye, gutangiza byibura ikigo ngororamuco kimwe muri buri ntara, gutegura abakize kugaruka muri sosiyete n’ibindi.

2021-12-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igitambaro cya kapiteni Cristiano Ronaldo yataye mu kibuga mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, Portugal yanganyijemo na Serbia ibitego 2-2, kigiye gucungura ubuzima bw’umwana w’Umunya-Serbia

Ubwanditsi 01 Apr 2021
Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Uganda ikomeje kuba akarima na gatobero ka Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 26 Mar 2020
Nyuma yo gufatanwa igihanga, Uganda yavuye ku izima yohereza abarwanyi ba RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi bari bahungiyeyo bakakirwa Na Yombi

Nyuma yo gufatanwa igihanga, Uganda yavuye ku izima yohereza abarwanyi ba RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi bari bahungiyeyo bakakirwa Na Yombi

Ubwanditsi 18 Feb 2020
Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Ubwanditsi 14 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika yabaye ikibuga abaterabwoba ba RNC bacuriramo umugambi wo guhungabanya u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Amerika yabaye ikibuga abaterabwoba ba RNC bacuriramo umugambi wo guhungabanya u Rwanda

Ubwanditsi 17 Jun 2019
Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya
Amakuru

Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya

RUSHYASHYA 16 Feb 2026
Abapolisi  bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro batangiye amahugurwa
Mu Mahanga

Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro batangiye amahugurwa

Ubwanditsi 07 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru