• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»UmuNazi nyarwanda, Aloys Ntiwiragabo aragerageza gucecekesha abatangabuhamya bamufiteho ibimenyetso

UmuNazi nyarwanda, Aloys Ntiwiragabo aragerageza gucecekesha abatangabuhamya bamufiteho ibimenyetso

Editorial 18 Jan 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Aloys Ntiwiragabo ni umwe mu bajenosideri bari mu Bufaransa, aho bibwira ko batorotse ukuboko k’ubutabera, ndetse uko kwidegembya kukabatera kwibasira umuntu wese ugaragaje uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Aloys Ntiwiragabo yamaze igihe yihishahisha ahitwa Orléans, kugeza muri Nyakanga 2020 ubwo igitangazamakuru Médiapart cyamuturumburaga mu miheno yabundabundagamo, ariko kumuta muri yombi bikomeza kugenda biguru ntege kubera impamvu zizwi gusa nubucamanza bwo mu Bufaransa.

Maria Malagardis ni umunyamakuru uzi neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ubwo yategurwaga, mu gihe yashyirwaga mu bikorwa na nyuma yayo, yayikozeho inkuru zicukumbuye ndetse nubushakashatsi bwimbitse. Yababajwe cyane no kubona uBufaransa bukomeje kuba indiri yabagome ruharwa, maze yandika ku mbuga nkoranyambaga ati:Umu Nazi wUmunyafrika mu Bufaransa? Hari uzagira icyo abikoraho?(Un Nazi africain en France?Quelquun va réagir?).
Maria Malagardis yateye mu ryabandi bahanga nka Jean-Pierre Chrétien, bagaragaje isano hagati yaba “Nazi” bakoze jenoside yAbayahudi, nAbahutu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akibaza niba umuNazi yakwakiranwa yombi mu Bufaransa.
Kuva Médiapart na Maria Malagardis bavumbura umwicanyi Ntiwiragabo mu Bufaransa, iperereza (bitazi igihe rizarangirira)ryahise ritangira ku byaha bya jenoside nibindi byibasiye inyokomuntu, akurikiranyweho.

Aloys Ntiwiragabo n’abamuri inyuma bahise batangira urugamba rwo kwikura mu kimwaro, kwitagatifuza no gukanga umuntu wese waba amufiteho ibimenyetso simusiga. Nguko uko yatinyutse gushyikiriza urukiko ikirego, ashinja umunyamakuru Maria Malagardiskumutuka mu ruhame”.

Urubanza ruteganyijwe kuri uyu wa kane tariki 19 Mutarama 2023, isaa 13h30 ku isaha yi Paris mu Bufaransa.
Imiryango nka SURVIE, iharanira ubutabera niyabaregera indishyi mu manza zabakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yamaganye iryo terabwoba ryabajenosideri bakidegembya hirya no hino ku isi, kuko rigamije gutinza ubutabera, gucecekesha abatangabuhamya no gusibanganya ibimenyetso.
Ese koko umuntu nka Aloys Ntiwiragabo uregwa ibyaha biremereye nka Jenoside, niwe ukwiye kurega ngo baramututse? Ibi ni ubundi buryo bwo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aloys Ntiwiragabo yahoze ashinzwe iperereza mu ngabo zatsinzwe za Habyarimana. Ni umwe mu bashinze umutwe wabajenosideri wa ALIR, anawubera umuyobozi, ari nawo wabyaye FDLR, nubu ikomeje umugambi wa jenoside mu karere kibiyaga bigari, cyane cyane mu burasirazuba bwa Kongo. Ibi nabyo yagombye kuba abibazwa, aho kwitetesha ngo yaratutswe.
Nguwo Ntiwiragabo, Hitler wUmunyarwanda winubira ibitutsi. Uziko aba bajenosideri bagifata uBufaransa nkubwo ku butegetsi bwa Mitterrand na Chirac! Nta mugayo ariko baracyavuna umuheha bakongezwa undi!
Nimutekereze Hitler, Himmler cyangwa Goebbels bahagaze imbere y’umucamana mu Bufaransa, ngo abarenganure kuko batutswe mu ruhame! Kubera ko Aloys Ntiwiragabo na bagenzi be batsembye abirabura, nta kibazo biteye. Irondaruhu mu butabera mpuzamahanga riteye ishozi.

2023-01-18
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Abarimu bateguye imyigaragambyo kubera ikibazo cy’imishahara

Uganda: Abarimu bateguye imyigaragambyo kubera ikibazo cy’imishahara

Editorial 20 May 2019
Abantu biyita ko ari abo muri M23 bahungiye mu Rwanda – RDF

Abantu biyita ko ari abo muri M23 bahungiye mu Rwanda – RDF

Editorial 30 Jan 2017
Nyaruguru: Abantu icumi bafungiwe gutema ibiti mu mashyamba  ya Leta bakabitwikamo amakara

Nyaruguru: Abantu icumi bafungiwe gutema ibiti mu mashyamba ya Leta bakabitwikamo amakara

Editorial 13 Apr 2016
Nyakibi Ntirara Bushyitsi, Rusesabagina na Twagiramungu Bafatanywe Impapuro Mpimbano:

Nyakibi Ntirara Bushyitsi, Rusesabagina na Twagiramungu Bafatanywe Impapuro Mpimbano:

Editorial 24 Aug 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri Ghana abatekamutwe bagaragaje yuko Maneko ya Amerika ifite ikibazo
POLITIKI

Muri Ghana abatekamutwe bagaragaje yuko Maneko ya Amerika ifite ikibazo

Editorial 06 Dec 2016
Perezida Kagame yagaragaje ibikenewe ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagaragaje ibikenewe ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika

Editorial 20 Mar 2018
Ikipe ya As Muhanga yirukanye umutoza wayo Nduwantare Ismael kubera umusaruro muke.
Amakuru

Ikipe ya As Muhanga yirukanye umutoza wayo Nduwantare Ismael kubera umusaruro muke.

Editorial 13 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru