• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda mu nzira ya Kigali-Rwamagana-Kigali

Umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda mu nzira ya Kigali-Rwamagana-Kigali

Editorial 24 Feb 2019 IMIKINO

Tour du Rwanda 2019 iri ku gipimo cya 2.1 yatangiye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019 aho abasiganwa bava mu mujyi wa Kigali kuri sitade Amahoro bagana i Rwamagana bakongera kugaruka mu mujyi wa Kigali aho basoreza ku isoko rya Kicukiro. Isiganwa ryahagurutse saa yine n’iminota 12’ rikaba riri burangire saa sita n’iminota 48’ nk’uko abategura isiganwa babigaragaza mu bitabo byabo.

Abakinnyi 78 ni bo batangiranye n’umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2019 mu gihe mu makipe y’ibihugu yagombaga kwitabira havuyemo Ethiopia itakije bitewe n’uko ngo bari kwitegura shampiyona ya Afurika 2019, bityo bakaba ariyo gahunda bashyizemo imbaraga.


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda 2019

Tour du Rwanda 2019 ni isiganwa rya mbere ribereye mu Rwanda riri ku kigero cya 2.1 nyuma y’uko izindi Tour du Rwanda icumi (10) ziheruka zari ku kigero cya 2.2.


Mugisha Samuel yatwaye Tour du Rwanda 2018

Muri uyu munsi wa mbere w’isiganwa, abasiganwa baraza guhura n’utuzamuka dutatu (3) aho aka mbere bagasanga i Ntunga ku kilometero cya 34.5 mu gihe aka kabiri bakazamuka bageze i Rwamgana mu mujyi aho baraba bagenze ibilometero 47.5. Mu gihe abasiganwa baraba bagaruka mu mujyi wa Kigali barongera bazamuke agasozi ka Ntunga. Icyo gihe baraba bakoze ibilometero 60.8.


Moise Mugisha watwaye agace ka nyuma ka Tour de l’Espoir 2019

KURIKIRA UKO BIMEZE MURI IRI SIGANWA UMUNOTA KU WUNDI

10h12′: Abasiganwa bahagurutse kuri sitade Amahoro bagana ahitwa kuri 12 aho abatekinisiye batangiye kubara ikilometero cya mbere (Real Start).

10h20′: Abakinnyi barimo Uwizeyimana Bonaventure umunyarwanda ukinira Benediction Excel Energy, Hudry Florian na Rohand Plooy bari imbere y’igikundi umunota umwe n’amasegonda 22” (1’22”).

Abakinnyi bo kwitaho kuri uyu munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2019 barimo; HaileMichael Mulu (Team Dimension Data), Plooy Rohan (Interpro Cycling Academy)Japan), Nsengimana Jean Bosco (Benediction Excel Energy), Mugisha Samuel (Team Dimension Data), Azedine Lagab (Algeria), Areruya Joseph (Delko Marseille Provence KTM) NA Ndayisenga Valens (Team Rwanda).

10h41′: Hudry Florian umukinnyi wa Interpro Cycling Academy (Japon) ni we uyoboye abandi akaba yambaye nimero 114.

Ruberwa Jean Damascene wa Team Rwanda ari gusatira cyane ashaka kugira ngo akorere bagenzi be barimo; Uwizeye Jean Claude, Ndayisenga Valens, Mugisha Moise na Hakiruwizeye Samuel. Itsinda ry’abakinnyi bari imbere y’igikundi bari imbere iminota itanu n’amasegonda 25″ (5’25”).

11:02′: Du Plooy Rohan (Interpro Cycling Academy) na Hudry Florian bakinana bazamutse umusozi wa Ntunga bari imbere ariko bakurikiwe na Mugisha Moise bamusiga amasegonda 13″. Habura ibilometero 91 km, Uwizeyimana Bonaventure (Benediction Excel Energy), Hudry Florian, Rohan Du Plooy ari imbere y’igikundi iminota 5’35”.

Abari gusiganwa muri iyi Tour du Rwanda 2019, barabizi ko Ndayisenga Valens ari we mukinnyi ufite Tour du Rwanda nyinshi kuko afite ebyiri (2014, 2016) mu gihe abandi bafite imwe. Abakinnyi bafite Tour du Rwanda imwe (1) barimo ; Girdlestone Dylan, Areruya Joseph, Nsengimana Jean Bosco, Reijnen Kiel, Mugisha Samuel, Lil Daren, Adil Jelloul, Teklehaimanot Daniel.

11:11′: Du Plooy Rohan ukinira Interpro Cycling Academy (Japan) ni we wahawe amanota y’akazamuko ka mbere ka Ntunga. Aha bari basoje ibilometero 34,5. Abatekinisiye ba Tour du Rwanda 2019 bemeje ko mu isaha ya mbere abakinnyi bagenderaga ku muvuduko wa kilometero 39.3 mu isaha.

Du Plooy Rohan (Interpro Cycling Academy) yazamutse umusozi wa Ntunga akurikiwe na Hudry Florian bakinana mu gihe Mugisha Moise yari ku mwanya wa gatatu.

11h25″: Abakinnyi bane (4) ni bo bageze muri Rwamagana bari imbere bahita banakata bagaruka mu mujyi wa Kigali. Aba barasiga igikundi iminota itanu (5′).

11:28′: Ndayisenga Valens (Team Rwanda) ni we mukinnyi umaze gutwara uduce twinshi muri Tour du Rwanda kuko afite eshanu (5) cyo kimwe na Eyob Metkel (Erythrea) utaraje uyu mwaka dore ko aheruka mu Rwanda muri Tour du Rwanda 2017. Nsengimana Jean Bosco afite uduce tune (4), Azzedine Lagab (4), Areruya Joseph (3).

11h35′: Mu bakinnyi bane (4) bageze i Rwamagana bari imbere harimo Abanyarwanda babiri aribo; Uwizeyimana Bonaventure (Benediction Excel Energy) ma Mugisha Moise (Team Rwanda). Abakinnyi bari imbere (Break Away) barasiga igikundi (Peloton) minota 3’17”.

Src : Inyarwanfa.com

2019-02-24
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwemerewe kwakira icyiciro cya Kabiri cya Basketball Africa league

U Rwanda rwemerewe kwakira icyiciro cya Kabiri cya Basketball Africa league

Editorial 31 Oct 2019
Amafoto – Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Al Ahly yegukanye igikombe cya CAF Champions League, ni mu mukino wakurikiwe na Perezida wa CAF n’uwa FERWAFA 

Amafoto – Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Al Ahly yegukanye igikombe cya CAF Champions League, ni mu mukino wakurikiwe na Perezida wa CAF n’uwa FERWAFA 

Editorial 18 Jul 2021
Rutahizamu Byiringiro Lague afashije Amavubi gutsinda Mozambique, byongerera Amavubi amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cya 2022

Rutahizamu Byiringiro Lague afashije Amavubi gutsinda Mozambique, byongerera Amavubi amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cya 2022

Editorial 24 Mar 2021
Umunsi wa 16 wa shampiyona uratangira Gorilla FC yakira Police FC, umukino wa Rayon Sports na Musanze wegejwe inyuma

Umunsi wa 16 wa shampiyona uratangira Gorilla FC yakira Police FC, umukino wa Rayon Sports na Musanze wegejwe inyuma

Editorial 20 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Aline Gahongayire yatangije irushanwa ry’umugore uhiga abandi mu babyibushye
Mu Mahanga

Aline Gahongayire yatangije irushanwa ry’umugore uhiga abandi mu babyibushye

Editorial 23 Mar 2016
Abantu bataramenyekana bigabije urugo rw’Umwami Kigeli biba impano ze zose
ITOHOZA

Abantu bataramenyekana bigabije urugo rw’Umwami Kigeli biba impano ze zose

Editorial 01 Nov 2016
Sunrise FC, Rwamagana City, Vision FC na Interforce zo mu kiciro cya kabiri zabonye itike yo gukina imikino ya 1/2 bahatanira gukina ikiciro cya mbere 2022-2023
Amakuru

Sunrise FC, Rwamagana City, Vision FC na Interforce zo mu kiciro cya kabiri zabonye itike yo gukina imikino ya 1/2 bahatanira gukina ikiciro cya mbere 2022-2023

Editorial 09 Jun 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru