Tour du Rwanda 2019 iri ku gipimo cya 2.1 yatangiye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019 aho abasiganwa bava mu mujyi wa Kigali kuri sitade Amahoro bagana i Rwamagana bakongera kugaruka mu mujyi wa Kigali aho basoreza ku isoko rya Kicukiro. Isiganwa ryahagurutse saa yine n’iminota 12’ rikaba riri burangire saa sita n’iminota 48’ nk’uko abategura isiganwa babigaragaza mu bitabo byabo.
Abakinnyi 78 ni bo batangiranye n’umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2019 mu gihe mu makipe y’ibihugu yagombaga kwitabira havuyemo Ethiopia itakije bitewe n’uko ngo bari kwitegura shampiyona ya Afurika 2019, bityo bakaba ariyo gahunda bashyizemo imbaraga.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda 2019
Tour du Rwanda 2019 ni isiganwa rya mbere ribereye mu Rwanda riri ku kigero cya 2.1 nyuma y’uko izindi Tour du Rwanda icumi (10) ziheruka zari ku kigero cya 2.2.
Mugisha Samuel yatwaye Tour du Rwanda 2018
Muri uyu munsi wa mbere w’isiganwa, abasiganwa baraza guhura n’utuzamuka dutatu (3) aho aka mbere bagasanga i Ntunga ku kilometero cya 34.5 mu gihe aka kabiri bakazamuka bageze i Rwamgana mu mujyi aho baraba bagenze ibilometero 47.5. Mu gihe abasiganwa baraba bagaruka mu mujyi wa Kigali barongera bazamuke agasozi ka Ntunga. Icyo gihe baraba bakoze ibilometero 60.8.
Moise Mugisha watwaye agace ka nyuma ka Tour de l’Espoir 2019
KURIKIRA UKO BIMEZE MURI IRI SIGANWA UMUNOTA KU WUNDI
10h12′: Abasiganwa bahagurutse kuri sitade Amahoro bagana ahitwa kuri 12 aho abatekinisiye batangiye kubara ikilometero cya mbere (Real Start).
10h20′: Abakinnyi barimo Uwizeyimana Bonaventure umunyarwanda ukinira Benediction Excel Energy, Hudry Florian na Rohand Plooy bari imbere y’igikundi umunota umwe n’amasegonda 22” (1’22”).
Abakinnyi bo kwitaho kuri uyu munsi wa mbere wa Tour du Rwanda 2019 barimo; HaileMichael Mulu (Team Dimension Data), Plooy Rohan (Interpro Cycling Academy)Japan), Nsengimana Jean Bosco (Benediction Excel Energy), Mugisha Samuel (Team Dimension Data), Azedine Lagab (Algeria), Areruya Joseph (Delko Marseille Provence KTM) NA Ndayisenga Valens (Team Rwanda).
10h41′: Hudry Florian umukinnyi wa Interpro Cycling Academy (Japon) ni we uyoboye abandi akaba yambaye nimero 114.
Ruberwa Jean Damascene wa Team Rwanda ari gusatira cyane ashaka kugira ngo akorere bagenzi be barimo; Uwizeye Jean Claude, Ndayisenga Valens, Mugisha Moise na Hakiruwizeye Samuel. Itsinda ry’abakinnyi bari imbere y’igikundi bari imbere iminota itanu n’amasegonda 25″ (5’25”).
11:02′: Du Plooy Rohan (Interpro Cycling Academy) na Hudry Florian bakinana bazamutse umusozi wa Ntunga bari imbere ariko bakurikiwe na Mugisha Moise bamusiga amasegonda 13″. Habura ibilometero 91 km, Uwizeyimana Bonaventure (Benediction Excel Energy), Hudry Florian, Rohan Du Plooy ari imbere y’igikundi iminota 5’35”.
Abari gusiganwa muri iyi Tour du Rwanda 2019, barabizi ko Ndayisenga Valens ari we mukinnyi ufite Tour du Rwanda nyinshi kuko afite ebyiri (2014, 2016) mu gihe abandi bafite imwe. Abakinnyi bafite Tour du Rwanda imwe (1) barimo ; Girdlestone Dylan, Areruya Joseph, Nsengimana Jean Bosco, Reijnen Kiel, Mugisha Samuel, Lil Daren, Adil Jelloul, Teklehaimanot Daniel.
11:11′: Du Plooy Rohan ukinira Interpro Cycling Academy (Japan) ni we wahawe amanota y’akazamuko ka mbere ka Ntunga. Aha bari basoje ibilometero 34,5. Abatekinisiye ba Tour du Rwanda 2019 bemeje ko mu isaha ya mbere abakinnyi bagenderaga ku muvuduko wa kilometero 39.3 mu isaha.
Du Plooy Rohan (Interpro Cycling Academy) yazamutse umusozi wa Ntunga akurikiwe na Hudry Florian bakinana mu gihe Mugisha Moise yari ku mwanya wa gatatu.
11h25″: Abakinnyi bane (4) ni bo bageze muri Rwamagana bari imbere bahita banakata bagaruka mu mujyi wa Kigali. Aba barasiga igikundi iminota itanu (5′).
11:28′: Ndayisenga Valens (Team Rwanda) ni we mukinnyi umaze gutwara uduce twinshi muri Tour du Rwanda kuko afite eshanu (5) cyo kimwe na Eyob Metkel (Erythrea) utaraje uyu mwaka dore ko aheruka mu Rwanda muri Tour du Rwanda 2017. Nsengimana Jean Bosco afite uduce tune (4), Azzedine Lagab (4), Areruya Joseph (3).
11h35′: Mu bakinnyi bane (4) bageze i Rwamagana bari imbere harimo Abanyarwanda babiri aribo; Uwizeyimana Bonaventure (Benediction Excel Energy) ma Mugisha Moise (Team Rwanda). Abakinnyi bari imbere (Break Away) barasiga igikundi (Peloton) minota 3’17”.
Src : Inyarwanfa.com