• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Amavubi yitegura Sudan aratangira imyitozo, ibitego 25 nibyo byabonetse ku munsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda

Amavubi yitegura Sudan aratangira imyitozo, ibitego 25 nibyo byabonetse ku munsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 14 Nov 2022 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi itangira imyitozo yitegura umukino wa gishuti n’ikipe y’igihugu ya Sudani.

Ni imyiteguro y’imikino ibiri izabera mu Rwanda kuri sitade ya Kigali iNyamirambo, umukino wa mbere uzakinwa kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo uwo kwishyura wo uzakinwa kuwa gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022.

Kugeza ubu bamwe mu bakinnyi bakina hanze bahamagawe bamaze kuhagera, aba bayobowena Djihad Bizimana, Raphael York, Steve Rubanguka, Ally Niyonzima, Ishimwe Gilbert na Muhire Kevin.

Impera z’icyumweru dushoje gisize hakinwe umunsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda 2022, ni imikino yakinwe uhereye  kuri uyu wa gatanu kugeza ku cyumweru, imikino 8 yabaye habonetsemo ibitego 25 byose hamwe.

Ni imikino yatangiye ikipe ya Kiyovu SC itsinda Rayon Sport ibitego 2-1, ni umukino watumye ikipe y’urucaca irara ku mwanya wa mbere w’agateganyo ndetse inuzuza imikino 7 idatsindwa na Mukeba wabo Gikundiro.

Undi mukino wabaye kuwa gatandatu, ikipe ya Police FC yatsinze ikipe ya AS Kigali ikuraho agahigo k’uko iyi kipe ya Police yaherukaga gutsinda As Kigali muri 2019 ikuraho aka gahigo, ibi byanatumye iyi kipe yisanga mu makipe atatu ari ku mwanya wa gatatu kuko ubu yujuje amanota 14.

I Huye, Mukura VS yatsinze ikipe ya Rutsiro FC ibitego 3-0, iyi ntsinzi ikaba yaraje MVS iheruka gutakaza imikino itatu harimo n’uwo yatsinzwe na Kiyovu SC na As Kigali. Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Huye ndetse Mukura ikaba yari imaze iminsi 206 idakinira kuri Sitade ya Huye.

I Ngoma, ikipe ya Rwamagana FC yatsinze ikipe ya Marines FC 1-0, ibi byatumye ikipe ya Marines FC kugeza ubu itari yatsinda umukino n’umwe kuko imaze gutsindwa imikino itandatu inganya indi mikino 2 ikaba kuri ubu iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda.

I Nyamirambo kuri iki cyumweru, ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yaraye ibonye intsinzi y’ibitego 3-2 bya Sunrise FC, mu mukino iyi kipe ya APR FC ikaba yatsinzwe ibitego bibiri mu minota 2 ya nyuma y’umukino.

Uko imikino y’umunsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda wagenze:

Kiyovu SC 2-1 Rayon Sports

Bugesera FC 1-1 Espoir FC

Etincelles FC 3-2 Musanze FC

Rwamagana City 1-0 Marines FC

Mukura VS 3-0 Rutsiro FC

Gasogi United 2-3 Gorilla FC

Police FC 1-0 As Kigali

APR FC 3-2 Sunrise FC

2022-11-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuvugizi wa FDLR yemeje ko Col Augustin Nshimiyimana yafatiwe mu rusengero

Umuvugizi wa FDLR yemeje ko Col Augustin Nshimiyimana yafatiwe mu rusengero

Ubwanditsi 09 Jun 2021
Bwa mbere mu karere, u Rwanda rwakiriye umwiherero wa ’Basketball Without Borders’ urimo urubyiruko 60

Bwa mbere mu karere, u Rwanda rwakiriye umwiherero wa ’Basketball Without Borders’ urimo urubyiruko 60

Ubwanditsi 23 Aug 2025
Espérance de Tunis yegukana CAF Champions League

Espérance de Tunis yegukana CAF Champions League

Ubwanditsi 01 Jun 2019
Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Wa musazi Thomas Nahimana ngo “kuvuga gusa” ntacyo byamugejejeho, none ngo agiye kumena amaraso mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri 1994 RTLM iti “nitwe tuvuga ukuri twumvwa na benshi” muri 2021 Rashid na Cyuma bati nitwe tuvuga ukuri kandi tugira abadukurikira benshi
Amakuru

Muri 1994 RTLM iti “nitwe tuvuga ukuri twumvwa na benshi” muri 2021 Rashid na Cyuma bati nitwe tuvuga ukuri kandi tugira abadukurikira benshi

Ubwanditsi 27 Nov 2021
APR FC yagabanyije ikinyuranyo cy’amanota atatu hagati yayo na Rayon Sports, Kiyovu SC yatsinze Police FC – Ibyaranze umunsi wa 22 wa RPL
Amakuru

APR FC yagabanyije ikinyuranyo cy’amanota atatu hagati yayo na Rayon Sports, Kiyovu SC yatsinze Police FC – Ibyaranze umunsi wa 22 wa RPL

Ubwanditsi 31 Mar 2025
Imipaka y’u Rwanda na Congo yatangiye guhuzwa ku nyungu z’abaturage
Mu Mahanga

Imipaka y’u Rwanda na Congo yatangiye guhuzwa ku nyungu z’abaturage

Ubwanditsi 04 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru