• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umunyabugeni yagaragaje abayobozi babatiza mu ndangagaciro z’ubutwari abatifuriza ibyiza u Rwanda

Umunyabugeni yagaragaje abayobozi babatiza mu ndangagaciro z’ubutwari abatifuriza ibyiza u Rwanda

Editorial 25 Jan 2016 Mu Mahanga

Mu gihe ubu mu Rwanda turi mu gihe cyo kwitegura umunsi ngarukamwaka w’intwari, twongeye kwegera umuhanzi w’umunyabugeni tumubaza iby’ubuhanzi bwe, atumurikira igihangano gihamagarira buri wese guharanira kuba intwari, aho yerekana abayobozi babatiza bamwe mu barwanya u Rwanda.

Iyi nkuru dukesha Inyarwanda.com ivuga ko bagiye begera umunyabugeni Alphonse Kilimobenecyo, bagasanga mu bihe by’ingenzi biba mu Rwanda, aba afite ibihangano yateguye bitanga mu buryo bwimbitse ubutumwa buba bujyanye n’ibyo bihe.

Muri iki gihe mu Rwanda havugwa cyane ibijyanye n’umunsi w’intwari uzizihizwa tariki ya Mbere Gashyantare, iki kinyamakuru kivuga ko batekereje kongera kwegera uyu munyabugeni, basanga amaze igihe ahugiye ku gihangano cyerekana ko abantu bose bahawe ikaze mu Rwanda kandi basabwa gushyigikira abanyarwanda mu bikorwa by’ubutwari, ibi akaba yarabikoze mu buryo buzimije, yerekana ko abarwanya u Rwanda baba abanyarwanda n’abanyamahanga, bakwiye kuza bakabatizwa mu ndangagaciro zo gukunda icyiza no kugishyigikira bagamije kwimika umutwari.

Muri iki gihangano, hagaragaramo abayobozi bakuru b’igihugu mu nzego zitandukanye, aho baba bari kumwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda babasaba kubatizwa mu cyo uyu munyabugeni yise indangagaciro z’ubutwari, babereka ko kimwe n’abandi bose barwanya Leta y’u Rwanda, bahawe ikaze mu gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu aho gushaka gusenya no gupfobya ibyo abanyarwanda bagezeho.

Hagaragaramo kandi abanyamadini batandukanye, barimo nka Pasiteri Antoine Rutayisire umenyerewe mu bikorwa by’amasengesho y’abayobozi bakuru b’igihugu, kimwe n’ibindi bikorwa rusange by’amasengesho. Hanagaragaramo umunyamerika Pasiteri Rick Warren, uyu akaba amaze igihe akora ibikorwa mpuzamatorero mu Rwanda bigamije gushima Imana ku byo yagiye ikorera abanyarwanda no kuyisaba gukomeza gufasha abanyarwanda mu ntego bihaye zo kubaka igihugu.

Muri iki gihangano, abayobozi batandukanye mu Rwanda baba bagaragaza ko bishimiye kuba abarwanya igihugu bakwemera kubatizwa bakimika icyiza, ndetse uretse ababa babatiza, hanagaragaramo abandi bayobozi baba bagaragaza ibyishimo mu buryo butandukanye burimo kuririmba, gucuranga no gucinya akadiho.

-1921.jpg

Imbere y’aba bayobozi baba bagaragara nk’abaryohewe bifashishije umuziki, hagaragara ishusho y’umumalayika, aha uyu munyabugeni akaba yarashatse kugaragaza ko ibyo bakora biba birimo Imana kandi ikomeza gushyigikira u Rwanda mu cyerecyezo cyiza rwihaye, dore ko avuga ko Imana itirirwa ahandi ngo itahe i Rwanda, ahubwo ko ihirirwa ikanaharara.

Umwanditsi wacu

2016-01-25
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Editorial 04 May 2024
Gushyira igitutu ku Rwanda ngo Paul Rusesabagina arekurwe, Lantos Foundation irabiterwa n’ikimwaro cyo kuba yarahaye igihembo umugizi wa nabi

Gushyira igitutu ku Rwanda ngo Paul Rusesabagina arekurwe, Lantos Foundation irabiterwa n’ikimwaro cyo kuba yarahaye igihembo umugizi wa nabi

Editorial 14 Oct 2021
Intumwa za CARE International zashimye ibikorwa bya Isange One Stop Center

Intumwa za CARE International zashimye ibikorwa bya Isange One Stop Center

Editorial 19 Feb 2016
Karongi : Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa KivuWatt

Karongi : Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa KivuWatt

Editorial 17 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abazi neza kandi babana n’uwiyita “Padiri” Nahimana Thomas Batubwiye Ibye aho abayeho nk’inzererezi itunzwe n’ibiyobyabwenge
INKURU NYAMUKURU

Abazi neza kandi babana n’uwiyita “Padiri” Nahimana Thomas Batubwiye Ibye aho abayeho nk’inzererezi itunzwe n’ibiyobyabwenge

Editorial 19 Sep 2020
U Bufaransa: Bagiye kumara iminsi 3 mu cyunamo cya 84 bishwe n’umwiyahuzi
ITOHOZA

U Bufaransa: Bagiye kumara iminsi 3 mu cyunamo cya 84 bishwe n’umwiyahuzi

Editorial 15 Jul 2016
Indwara y’ubwandu bw’amaraso (Blood infection). Ese iteye ite? Yakwirindwa ite? Ivurwa ite?
HIRYA NO HINO

Indwara y’ubwandu bw’amaraso (Blood infection). Ese iteye ite? Yakwirindwa ite? Ivurwa ite?

Editorial 17 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru