• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyamakuru Mugabe Robert yagejejwe imbere y’urukiko

Umunyamakuru Mugabe Robert yagejejwe imbere y’urukiko

Editorial 27 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru Mugabe Robert ukekwaho gusambanya abakobwa babiri barimo utarageza imyaka y’ubukure, kuri uyu wa Kane yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Mu bakobwa babiri Mugabe aregwa, uretse utarageza ku myaka y’ubukure ufite 17, harimo ufite imyaka 19 akekwaho ko yateye inda ndetse akagerageza kumuha imiti yo kuyikuramo.

Ku isaha ya saa yine n’igice nibwo Mugabe uyobora ikinyamakuru Greatlakes Voice n’abo bareganwa Rurangwa Emmanuel na Karegeya Byambu Adolphe bagejejwe mu rukiko.

Abo babiri bandi ni abaganga bashinjwa ko bafite aho bahuriye no gutanga imiti yari igiye gukoreshwa mu gukuramo inda y’umwe mu bakobwa.

Mugabe yari yambaye kositimu (costume) y’ubururu bwijimye, ishati yera n’intweto z’umukara. Yunganiwe na Me Rugaza David.

Abanyamakuru bangiwe gufata amafoto n’amashusho, babwirwa ko bagombaga kuba babisabiye uburenganzira mbere y’amasaha 48 ateganywa n’itegeko.

Mugabe yagaragaje impungenge ko atarabona umwanya uhagije wo kuganira na avoka we, ndetse ngo ntarareba mu myanzuro yashyikirije urukiko.

Yagize ati “Mwampa umwanya wo kubonana na avoka wanjye, nkazahamagazwa twamaze gutegura dosiye yanjye kandi nkemererwa kubonana n’umwunganizi wanjye igihe cyose.”

Me Rugaza yashimangiye ibyo umukiliya we yavuze, ko batabonye umwanya wo kubonana, yunga mu rye ko yahabwa igihe bagategura urubanza.

Yavuze ko bahuriye ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacaha (RIB) Mugabe amaze gufatwa, haboneka ikibazo cy’amikoro bongera guhurira mu rukiko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ari uburenganzira bwe, ariko kuba Me Rugaza yaramwunganiye muri RIB bivuze ko ibyo aregwa abizi.

Abunganira abandi bareganwa bo bavuze ko bo biteguye kuburana bityo batangirirwaho, Mugabe akaba aganira na avoka we. Gusa urukiko ntirwabihaye agaciro.

Umushinjacyaha yabajije Mugabe niba ahawe amahirwe ubutaha atazana izi mbogamizi, asubiza ko ibibazo byose byakemutse.

Urukiko rwategetse ko urubanza rusubikwa ngo abonane na avoka we bategure dosiye. Rwimuriwe ku wa 2 Ukwakira 2018.

2018-09-27
Editorial

IZINDI NKURU

Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Editorial 11 Jun 2024
Ese inzego z’iperereza za Uganda zaba zigendera ku byifuzo bya RNC mu guta Abanyarwanda muri yombi?

Ese inzego z’iperereza za Uganda zaba zigendera ku byifuzo bya RNC mu guta Abanyarwanda muri yombi?

Editorial 21 Jan 2018
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019

Editorial 29 Jan 2019
Undi munyarwanda wa gatatu yiciwe hanze y’Igihugu  mu minsi itatu yikurikiranya

Undi munyarwanda wa gatatu yiciwe hanze y’Igihugu mu minsi itatu yikurikiranya

Editorial 11 Jan 2018

4 Ibitekerezo

  1. katsibwenene
    September 27, 20182:24 pm -

    NIYOTE UMURIRO YO KICARA KW’IPASI ISHYUSHYE YUMVE ABO YAFUNGISHIJE ICYO BAMURUSHIJE

    Subiza
  2. RUGENDO
    September 27, 20184:55 pm -

    ESE UWO ROBERT AFITE UMUGORE???
    KUKI YAFASHE INZIRAMBI YO KWICA OU GUKURAMO INDA???
    ESE UWO MUKOBWA YATEYE INDA ARAMUKUNDA???NI BA AMUKUNDA KUKI
    BATABANA?? AGAHANWA KUCYAHA CYURIYA ATARAKWIJE IMYAKA
    YUBUKURE !!!ESE ARUMVA YARONGORA ABAKOMBWA BOSE ????
    IYO NTASHIMA IWO YATEYE INDA NTIYARI AMUHANGIJE??
    UBUCAMANZA NUBUSHISHOZI BWABWO BUKORE AKAZI KABWO NEZA!!
    NABANDI NKAWE BAREBEREHO ,BIBAHE ISOMO!!!KWICISHA AGAHINDA
    ABAVYEYI,BAVYAYE ABOBAKOBWA!!!KUKI ATAKOMEJE NUMUKURU AKONONE
    NUMUTOYA!!!!!MWAMEZE IZO MUZAZIRA!!!!!!NGO NTIKIRUMANA DA!!!
    ROBERT KIRAKUYUMYE NTAMENYO GIFITE!!!!!!!!

    Subiza
  3. Ntareyekanwa
    September 29, 20183:05 pm -

    zimwe zo muri kungufu tu!

    Subiza
  4. Ntareyekanwa
    September 29, 20183:06 pm -

    Mugabe ihangane ndakuzi kdi Imana yawe kuva kera yarakurinze ndetse na nubu izakomeza kukuba imbere. Humura ivubira mu mirima y’ababi ntizabura kukuvubira.

    Gusa birababaje cyane

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Azzedine Lagab wo muri Algeria yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2018 (Amafoto)
IMIKINO

Azzedine Lagab wo muri Algeria yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2018 (Amafoto)

Editorial 05 Aug 2018
Nyuma yo kwirukanwa muri Tottenham, umutoza Jose Mourihno yahawe gutoza AS Roma mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.
Amakuru

Nyuma yo kwirukanwa muri Tottenham, umutoza Jose Mourihno yahawe gutoza AS Roma mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.

Editorial 05 May 2021
Abanyerondo bo mu karere ka Kicukiro baburijemo umugambi wo kwiba.
Mu Mahanga

Abanyerondo bo mu karere ka Kicukiro baburijemo umugambi wo kwiba.

Editorial 10 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru