Umunyamakuru Mugabe Robert ukekwaho gusambanya abakobwa babiri barimo utarageza imyaka y’ubukure, kuri uyu wa Kane yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Mu bakobwa babiri Mugabe aregwa, uretse utarageza ku myaka y’ubukure ufite 17, harimo ufite imyaka 19 akekwaho ko yateye inda ndetse akagerageza kumuha imiti yo kuyikuramo.
Ku isaha ya saa yine n’igice nibwo Mugabe uyobora ikinyamakuru Greatlakes Voice n’abo bareganwa Rurangwa Emmanuel na Karegeya Byambu Adolphe bagejejwe mu rukiko.
Abo babiri bandi ni abaganga bashinjwa ko bafite aho bahuriye no gutanga imiti yari igiye gukoreshwa mu gukuramo inda y’umwe mu bakobwa.
Mugabe yari yambaye kositimu (costume) y’ubururu bwijimye, ishati yera n’intweto z’umukara. Yunganiwe na Me Rugaza David.
Abanyamakuru bangiwe gufata amafoto n’amashusho, babwirwa ko bagombaga kuba babisabiye uburenganzira mbere y’amasaha 48 ateganywa n’itegeko.
Mugabe yagaragaje impungenge ko atarabona umwanya uhagije wo kuganira na avoka we, ndetse ngo ntarareba mu myanzuro yashyikirije urukiko.
Yagize ati “Mwampa umwanya wo kubonana na avoka wanjye, nkazahamagazwa twamaze gutegura dosiye yanjye kandi nkemererwa kubonana n’umwunganizi wanjye igihe cyose.”
Me Rugaza yashimangiye ibyo umukiliya we yavuze, ko batabonye umwanya wo kubonana, yunga mu rye ko yahabwa igihe bagategura urubanza.
Yavuze ko bahuriye ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacaha (RIB) Mugabe amaze gufatwa, haboneka ikibazo cy’amikoro bongera guhurira mu rukiko.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ari uburenganzira bwe, ariko kuba Me Rugaza yaramwunganiye muri RIB bivuze ko ibyo aregwa abizi.
Abunganira abandi bareganwa bo bavuze ko bo biteguye kuburana bityo batangirirwaho, Mugabe akaba aganira na avoka we. Gusa urukiko ntirwabihaye agaciro.
Umushinjacyaha yabajije Mugabe niba ahawe amahirwe ubutaha atazana izi mbogamizi, asubiza ko ibibazo byose byakemutse.
Urukiko rwategetse ko urubanza rusubikwa ngo abonane na avoka we bategure dosiye. Rwimuriwe ku wa 2 Ukwakira 2018.
katsibwenene
NIYOTE UMURIRO YO KICARA KW’IPASI ISHYUSHYE YUMVE ABO YAFUNGISHIJE ICYO BAMURUSHIJE
RUGENDO
ESE UWO ROBERT AFITE UMUGORE???
KUKI YAFASHE INZIRAMBI YO KWICA OU GUKURAMO INDA???
ESE UWO MUKOBWA YATEYE INDA ARAMUKUNDA???NI BA AMUKUNDA KUKI
BATABANA?? AGAHANWA KUCYAHA CYURIYA ATARAKWIJE IMYAKA
YUBUKURE !!!ESE ARUMVA YARONGORA ABAKOMBWA BOSE ????
IYO NTASHIMA IWO YATEYE INDA NTIYARI AMUHANGIJE??
UBUCAMANZA NUBUSHISHOZI BWABWO BUKORE AKAZI KABWO NEZA!!
NABANDI NKAWE BAREBEREHO ,BIBAHE ISOMO!!!KWICISHA AGAHINDA
ABAVYEYI,BAVYAYE ABOBAKOBWA!!!KUKI ATAKOMEJE NUMUKURU AKONONE
NUMUTOYA!!!!!MWAMEZE IZO MUZAZIRA!!!!!!NGO NTIKIRUMANA DA!!!
ROBERT KIRAKUYUMYE NTAMENYO GIFITE!!!!!!!!
Ntareyekanwa
zimwe zo muri kungufu tu!
Ntareyekanwa
Mugabe ihangane ndakuzi kdi Imana yawe kuva kera yarakurinze ndetse na nubu izakomeza kukuba imbere. Humura ivubira mu mirima y’ababi ntizabura kukuvubira.
Gusa birababaje cyane