Pheneas Nzaramba, Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu akaba yarahungiye muri New Zealand yashyizwe ku karubanda n’urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha (NPPA).
Abashinjacyaha ntibaramenya niba uyu mugabo akoresha andi mazina ngo abone uko atazatabwa muri yombi cyangwa niba atarmutse, ariko umuvugizi w’uru rwego, Faustin Nkusi avugana na The New Times dukesha iyi nkuru, yavuze ko boherereje New Zealand impapuro zo kumuta muri yombi.
Faustin Nkusi yagize ati: “Ubwo twoherezaga impapuro zimuta muri yombi yari hariya (Muri New Zealand) ariko aba bantu bahora bahindura aderese“
Pheneas Nzaramba ashinjwa ibyaha bya jenoside n’itsembatsemba nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Amakuru yakusanyijwe akaba agaragaza uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Nyakizu. Aha akaba ari mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.
Mu mwaka ushize, Nkusi yavuze ko abantu batatu bagize uruhare muri jenoside bahunze harimo Eugene Uwimana, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (Kaminuza y’u Rwanda kuri ubu), hatanzwe impapuro zo kumuta muri yombi mu 2004 na Enock Ruhigira hatanzwe impapuro zo kumuta muri yombi mu 2007, bose hizerwaga ko batuye muri iki gihugu cya New Zealand.
Faustin Nkusi, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha
Icyo gihe ikinyamakuru, The Dominion Post, gikorera mu mujyi wa Wellington, kikaba cyaratangaje ko umwe muri aba bashinjwa yari arimo aragerageza no gushakisha mu buryo bw’ibanga abatangabuhamya bo kumushinjura. Nyuma, kuwa 20 Nyakanga, 2016, abayobozi b’u Budage baje guta muri yombi Enock Ruhigira agikandagira ku Kibuga cy’indege cya Frankfurt.
U Rwanda rwarakurikiranye, rwohereza u Budage ibirego Ruhigira ashinjwa. Kuri ubu ari ahantu afungiye mu gihe hagitekerezwa uko yakoherezwa mu Rwanda. Uyu mugabo w’imyaka 65 akaba yarakoze mu biro bya perezida nk’Umuyobozi wa cabinet mu gihe cya jenoside.
Amakuru avuga ko mu gihe cya jenoside uyu Nzaramba yari umucungamutungo w’Ihuriro ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda ahitwa Nyatanga muri Paruwasi ya Nyakizu.
Avugwaho kuba yaragize ubwe uruhare mu bwicanyi, atwika amazu y’abicwaga ndetse no kuba yarafashe abagore ku ngufu.
Nubwo bitoroshye kuvuga ubufatanye buri hagati y’u Rwanda na New Zealand kuri iki kibazo, ngo abashinzwe iperereza n’abashinjacyaha bo muri iki gihugu bamaze kugera mu Rwanda inshuro 4 bakora iperereza ku bashinjwa.
Pheneas Nzaramba n’umuryango we