Uyu mugabo ukomoka muri Africa, mu gihugu cy’u Rwanda, Ismael Mbonigaba akurikiranywe n’ubucamanza kubera ibyaha bifitanye isano n’ubusambanyi ku ngufu yakoreye abangavu batatu.
Mbonigaba yagiye akorana n’imiryango yita ku bimukira kuva yagera muri iki gihugu cya Canada, avuye mu Rwanda aho yahoze akora mu itangazamakuru.
Uyu mugabo w’imyaka 44, araregwa ibyaha birindwi birimo gukorakora abakobwa, ubusambanyi bw’ingufu n’ubushukanyi bukoresheje ikoranabuhanga.
Ibi byaha aregwa bivugwa ko byakozwe hagati y’itariki ya 01 Nzeri 2012 na 22 Kamena 2014.
Aha mu gace kitwa Saint Anselme Mbonigaba yari umukorerabushake w’umuryango Alpha Bellechasse, uyu muryango ukaba warahise utangaza ko witandukanyije n’uyu mugabo.
Mbonigaba yabaye Umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru kigenga cyaje gufungwa “UMUSESO “ yaje gufungirwa muri gereza nkuru ya Kigali.
Uyu munyamakuru Ismail Mbonigaba yafashwe ubwo bamwe muri bagenzi be bamuregaga icyaha cyo kunyereza umutungo wabo.
Icyaha cyo kunyereza umutungo cyaje kutakirwa ariko, Ubugenzacyaha [Police Judiciaire] bumufatira ahubwo inyandiko zamamaza ibitekerezo by’ivangura.
Ubwo Mbonigaba yabazwaga n’Ubugenzacyaha (Police Judiciaire) bamubajije ku nyandiko yasohoye mu kinyamakuru cye no kuri amwe mu mashusho yakoresheje.
Ikinyamakuru UMUSESO ngo nta buzima gatozi cyagiraga, akaba ari yo mpamvu byabaye ngombwa ko umwe mu banditsi bacyo, Mbonigaba, ari we ufungura compte muri banki COGEBANK. Iyo compte ye ngo ni na yo amafaranga y’abaterankunga yanyuragaho.
Ismael Mbonigaba
Mugenzi we wakoraga muri iki kinyamakuru Umuseso, Kalisa Mc DOELL, yavuze ko ngo Mbonigaba yafashe amafaranga y’ikinyamakuru Umuseso ayashyira ku yindi compte yafunguye muri Banque de Kigali atababwiye. Icyo gihe Kalisa, na mugenzi we Robert Sebufurira, na bo ngo bari muri gereza, bafungiwe kurwana n’abapolisi muri SKY HOTEL
Bikimara kuvugwa ko Mbonigaba yaba ngo yari yanyereje umutungo w’ikinyamakuru Umuseso, nyiracyo, John Mugabi nawe waje guhunga, ubu uri mu Buhungiro i Burayi, yahise yandika amwirukana ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’icyo kinyamakuru.
Umwanditsi wacu