• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kiyovu SC na Gasogi United mu makipe yatangiye gutandukana nabakinnyi babo bitegura 2023-2024   |   08 Jun 2023

  • Ese ntihaba hari umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bazapfe cyangwa bazafatwe bashaje cyane, bityo bibe impamvu yo kutababuranisha?   |   07 Jun 2023

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA   |   07 Jun 2023

  • Munyantwari Alphonse niwe mukandida rukumbi wa Perezida wa FERWAFA, Gacinya na Murangwa mubatemerewe kwiyamamaza   |   06 Jun 2023

  • Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe   |   05 Jun 2023

  • Rayon sports yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC 1-0, yegukana Miliyoni 10Frw   |   03 Jun 2023

You are at :Home»IMIKINO»U Budage bwatsinzwe, Brazil iranganya mu gikombe cy’Isi kirimo gutungurana gukomeye (Amafoto)

U Budage bwatsinzwe, Brazil iranganya mu gikombe cy’Isi kirimo gutungurana gukomeye (Amafoto)

Editorial 18 Jun 2018 IMIKINO

Igikombe cy’Isi cya 2018 kiracyari mu mikino ya mbere y’amatsinda ariko gikomeje kugaragaza isura itandukanye cyane n’iyo abantu bari biteze, ibihugu bimwe bikomeye binahabwa amahirwe yo kucyegukana bikaba bikomeje gutungurwa.

Kuri iki Cyumweru hari hategerejwe imikino itatu, gusa ibiri yari ihanzwe amaso irimo uw’u Budage bufite igikombe giheruka yahuye na Mexique n’uwa Brazil ifatwa nk’ikipe ikomeye kurusha izindi uyu mwaka yagombaga gutangira irushanwa yisobanura n’u Busuwisi.

Umukino w’u Budage watangiye saa 17:00, nk’ikipe ikomeye itangira ishaka ibitego, Mexique irwana ku izamu ryayo ikanyuzamo igasatira ikoresheje imipira yihuta biza no kuyiha umusaruro, itsinda igitego ku munota wa 35 cya Hirving Lozano irangije yongera irwana ku izamu ryayo iminota 90 irashira.

Umutoza w’iyi kipe yegukanye igikombe cy’Isi mu 2014 itsinze Argentine ku mukino wa nyuma, Joachim Low, yagerageje gukora impinduka zitandukanye Marco Reus asimbura Sami Khedira, Mario Gomez afata umwanya wa Marvin Plattenhardt naho Julian Brandt asimbura Timo Werner gusa byose nta cyo byahinduye ku ikipe ya Mexique yakinanaga ishyaka ryo ku rwego rwo hejuru cyane.

Nyuma y’uyu mukino wari umaze gutungura abatari bake, kuri Rostov Arena hatangiye umukino wa nyuma w’umunsi saa 20:00, Brazil itangira ikina umupira uryoheye ijisho izwiho, Neymar ashimisha abafana n’amacenga ye, ku munota wa 20 biza no kuyihira maze Philippe Coutinho atsinda igitego cya mbere ku ishoti riremereye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu w’u Busuwisi, Yann Sommer, ntiyabasha gukurikira.

Brazil yakomeje kwiharira umupira cyane, inarema uburyo bwinshi imbere y’izamu ry’u Busuwisi gusa rutahizamu Gabriel Jesus ntabashe kubukoresha neza, mu gice cya kabiri ku munota wa 50 Steven Zuber aza kwishyura igitego n’umutwe ku mupira wari uvuye muri corner, umukino uba uhinduye isura.

Tite utoza Brazil yagiye akora impinduka akuramo Casemiro yinjiza Fernandinho, Paulinho asimburwa na Renato Augusto, Gabriel Jesus aha umwanya Roberto Firmino mu rwego rwo kongerera imbaraga ubusatirizi gusa byose biranga, imibare y’umutoza Vladimir Petkovic w’u Busuwisi washakaga inota, iba ariyo igera ku ntego, umukino urangira ari igitego 1-1.

Si Brazil n’u Budage gusa bitunguwe mu bihugu bikomeye kuko na Argentine ya Lionel Messi yahagamwe na Iceland yitabiriye irushanwa bwa mbere ku wa Gatandatu naho u Bufaransa butsinda Australia bigoranye 2-1.

Kuri uyu wa Mbere hategerejwe undi mukino ukomeye uhuza u Bubiligi na Panama, kimwe mu bihugu nabyo bigorana cyane, u Bwongereza bukaza guhura na Tunisia ihagarariye Afurika inahanzwe amaso mu gukiza ikimwaro uyu mugabane dore ko ibihugu byose byawuserukiye bimaze gukina, yaba Misiri, Maroc na Nigeria byatsinzwe bitaninjije igitego.

Imikino yabaye ku Cyumweru tariki 17 Kamena 2018

-  Saa 14 :00 : Costa Rica 0-1 Serbia
-  Saa 17 :00 : U Budage 0-1 Mexique
-  Saa 20 :00 : Brazil 1-1 Switzerland

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 18 Kamena 2018

-  Saa 14 :00 : Suède – Korea y’Epfo
-  Saa 17 :00 : U Bubiligi- Panama
-  Saa 19 :00 : Tunisia- U Bwongereza

Umusore w’imyaka 26,Zuber, niwe watsinze igitego cyo kwishyura ku ruhande rw’u Busuwisi

Philippe Coutinho yishimira igitego cya mbere ku ruhande rwa Brazil muri iri rushanwa

Coutinho yateye ishoti rikomeye umuzamu w’u Busuwisi ayoberwa aho umupira unyuze

Muri uyu mukino, Neymar yakunze gukorerwaho amakosa menshi

Abakinnyi ba Brazil ntibemeranyije n’umusifuzi ku gitego cy’u Busuwisi cyo kwishyura

Umusore w’u Budage, Toni Kroos, agerageza uburyo yakwishyura igitego ariko biranga

Lozano yatsinze igitego nyuma yo gusiga abakinnyi benshi b’u Budage

Ibyishimo byari byose kuri Lozano wahesheje intsinzi igihugu cye

Umunyezamu w’u Budage, Manuel Neur, ntiyabashije gukiza izamu rye

2018-06-18
Editorial

IZINDI NKURU

Mu mukino wabonetsemo ibitego 6, Police FC yatsinze Kiyovu SC naho APR FC yakinaga umukino wa mbere wa gicuti itsinda Rutsiro FC.

Mu mukino wabonetsemo ibitego 6, Police FC yatsinze Kiyovu SC naho APR FC yakinaga umukino wa mbere wa gicuti itsinda Rutsiro FC.

Editorial 23 Apr 2021
Shampiyona y’igihugu cy’u Bwongereza yatanze abakinnyi 40 mu gikombe cya Afurika2021, ni abakinnyi bavuye mu makipe 16 ya Premier League

Shampiyona y’igihugu cy’u Bwongereza yatanze abakinnyi 40 mu gikombe cya Afurika2021, ni abakinnyi bavuye mu makipe 16 ya Premier League

Editorial 03 Jan 2022
As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy’ibitego 8-1

As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy’ibitego 8-1

Editorial 18 Sep 2021
RDF : Uko  ikipe y’u Rwanda yarangije idatsinzwe

RDF : Uko ikipe y’u Rwanda yarangije idatsinzwe

Editorial 17 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

21 Apr 2023
Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

03 Apr 2023
Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

30 Mar 2023
Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

09 Mar 2023
Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

03 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

01 Jun 2023
Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

01 Jun 2023
Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

23 Dec 2022
Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

29 Nov 2022
Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

13 Oct 2022
“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

03 Oct 2022
Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

03 Oct 2022

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru