Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryashyize Umunyarwanda Martin Ngoga muri komite ishinzwe imyitwarire, mu itsinda rishinzwe iperereza
Ni mu nama ya 67 ihuza abanyamuryango 211 bose b’iri shyirahamwe iri kubera mu gihugu cya Bahrain, Martin Ngoga yaje kugirirwa icyizere ashyirwa muri komite ishinzwe imyitwarire.
Martin Ngoga wigeze guhagararira u Rwanda muri EALA,yakoze mu bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, azamurwa mu ntera yoherezwa guhagararira u Rwanda mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzaniya.
Yaje kugirwa Umushinjacyaha mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko Nshinga no kuvugurura inzego z’ubutabera, nyuma y’imyaka ibiri gusa yongera kuzamurwa mu ntera aba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.
Martin Ngoga washyizwe mu kanama k’imyitwarire ka FIFA
Yahawe izi nshingano mu nama ya FIFA iri kubera muri Bahrain International Exhibition & Convention Centre