• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Perezida Kagame yitabiriye inama ya mbere igiye guhuza Afurika n’u Burusiya

Perezida Kagame yitabiriye inama ya mbere igiye guhuza Afurika n’u Burusiya

Ubwanditsi 23 Oct 2019 UBUKUNGU

Perezida Kagame yageze i Sochi mu Burusiya, aho azifatanya n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma ba Afurika mu nama ya mbere igiye guhuza u Burusiya na Afurika, izayoborwa na Perezida Vladimir Putin na Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri akaba n’Umuyobozi wa AU.

Iyi nama y’iminsi ibiri izaba kuwa 23-24 Ukwakira 2019, izanitabirwa n’abayobozi b’imiryango n’amashyirahamwe yo mu turere. Izibanda ku mubano w’ibihugu bya Afurika n’u Burusiya muri iki gihe ndetse no kwagura ubutwererane muri politiki, ubukungu, tekiniki n’umuco.

Hari kandi n’ibiganiro bizagaragaza isura yagutse y’ibibazo bijyanye na gahunda mpuzamahanga, birimo ubufatanye mu gushakira ibisubizo inzitizi nshya n’ibibazo bihari n’uburyo bwo kongera imbaraga mu mutekano n’ituze mu karere.

Hazanemezwa kandi inyandiko ku nzego z’ubufatanye bw’u Burusiya na Afurika.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifitanye umubano ukomeye n’u Burusiya.

Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza Iteka rya Perezida ryemera kwemeza burundu amasezerano yakorewe i Moscow ku wa 5 Ukuboza 2018, hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda na Guverinoma y’Uburusiya, ku bufatanye mu rwego rw’ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu buryo bugamije amahoro.

Iri koranabuhanga rikazakoreshwa mu buhinzi, ingufu no kurengera ibidukikije.

Muri Kamena umwaka ushize Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Vladimir Putin, mu ngoro y’Umukuru w’iki gihugu, Klemlin, baganira ku mubano w’ibihugu byombi ubu umaze imyaka 56 ndetse bagaragaza inyota yo kuwuteza imbere kurushaho.

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Putin byibanze ku mubano w’u Rwanda n’u Burusiya, ndetse no ku ruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sergei Lavrov, yari aherutse kugirira mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko bishimishije kuba umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka 55 [icyo gihe] kandi icyifuzo ari uko wakomeza gutera imbere kurushaho.

Yagize ati “Twagize uruzinduko rwiza rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’igihugu cyanyu, Lavrov. Yazanye n’itsinda i Kigali, turabyishimiye. Turashaka kubyubakiraho tugakomeza umubano wacu dushaka ko ukomeza gutera imbere.”

Yashimiye u Burusiya ku bufasha ndetse n’ubufatanye bufitanye n’u Rwanda mu bintu bitandukanye by’ingirakamaro nk’uburezi, amahugurwa, ubufatanye mu bya gisirikare n’ibindi bitanga umusaruro mu iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwifuza ko umubano warwo n’u Burusiya utera imbere ku rwego rw’ishoramari n’ubucuruzi.

Ati “Turifuza ko abikorera banyu baza gukorera mu Rwanda kandi dutegereje kwakira bamwe muri bo baturutse mu Burusiya baje kureba amahirwe dushobora gushoramo imari ndetse n’ubucuruzi.”

Umubano w’u Burusiya n’u Rwanda ushingiye ku mahugurwa ahabwa abantu batandukanye, uburezi, igisirikare, ubuvuzi na politiki.

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, kuri uyu wa Mbere yavuze ko igihugu cye gishobora gufasha umugabane wa Afurika kidashyizeho amabwiriza nk’uko bikorwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Mu kiganiro yagiranye na TASS ubwo hitegurwa inama izahuza u Burusiya n’abayobozi ba Afurika, yagize ati “Turabona uko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bishyira igitutu, gutera ubwoba n’ibikangisho bishyirwa kuri guverinoma za Afurika zifite ubusugire”.

Putin yakomeje avuga ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikoresha uburyo bwo kugerageza kugarura ubugenzuzi ku bihugu byakolonije mu bundi buryo bugamije kubishakamo inyungu z’umurengera no gusahura umugabane.

U Burusiya bwiteguye kwakira abakuru b’ibihugu ba Afurika 47 mu nama izaba kuwa 23-24 Ukwakira 2019.

Putin yavuze ko umubano w’igihugu cye na Afurika wateye imbere bishingiye ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare kuko nibura ibihugu 30 byo kuri uyu mugabane bigurishwa intwaro n’u Burusiya.

2019-10-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imitungo y’abo kwa Rwigara ishobora gutangira gutezwa cyamunara

Imitungo y’abo kwa Rwigara ishobora gutangira gutezwa cyamunara

Ubwanditsi 13 Nov 2017
Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yashyizwe mu bikorwa kuri 80%

Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yashyizwe mu bikorwa kuri 80%

Ubwanditsi 13 Dec 2018
Perezida Kagame yatangije umushinga, umuherwe Buffet yashoyemo  miliyoni 30 z’amadolari

Perezida Kagame yatangije umushinga, umuherwe Buffet yashoyemo miliyoni 30 z’amadolari

Ubwanditsi 11 Mar 2020
IMF yemeje miliyari zisaga 100 Frw zizafasha u Rwanda mu bikorwa byo guhangana na Coronaviru

IMF yemeje miliyari zisaga 100 Frw zizafasha u Rwanda mu bikorwa byo guhangana na Coronaviru

Ubwanditsi 03 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ruhunda : Perezida Kagame yasabye abaturage  kubyaza umusaruro ibikorwa bya  Ekocenter bagejejweho
Mu Mahanga

Ruhunda : Perezida Kagame yasabye abaturage kubyaza umusaruro ibikorwa bya Ekocenter bagejejweho

Ubwanditsi 13 Jun 2016
Umushishozi ati”Wisunga umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe”.
Amakuru

Umushishozi ati”Wisunga umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe”.

Ubwanditsi 23 Sep 2024
Tour du Rwanda 2016: Eyob Metkel yegukanye agace ka Muhanga-Musanze, Valens agumana ‘Maillot Jaune’
IMIKINO

Tour du Rwanda 2016: Eyob Metkel yegukanye agace ka Muhanga-Musanze, Valens agumana ‘Maillot Jaune’

Ubwanditsi 18 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru