Umunyarwanda witwa Hategekimana Philippe ukoresha izina rya Philippe Manier akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yafatiwe I Yaounde muri Cameroun aho bivugwa ko ariho yari ari muri iyi minsi ariko ubusanzwe akaba afite ubwenegihugu bw’Ubufaransa
Uyu mugabo ubusanzwe amazina ye nyakuri ni Hatagekimana Philippe akaba yarahoze ari umuyobozi (Adjudant Chef) mu cyahoze ari Komine ya Nyanza muri Perefegiture ya Butare akekwaho kuba yarishe Abatutsi benshi barimo n’uwari burugumesitiri n’abandi akekwaho kwica muri Jenoside yo muri Mata 1994.
Uyu mugabo yavuye mu Rwanda ahunze nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , ikirangira aho yahise ajya kuba mu gihugu cy’Ubufaransa nyuma aza no guhabwa ubwenegihugu bwacyo. Kuri ubu akaba yari ari kubarizwa muri Cameroun ari naho yafatiwe.
Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP bivuga ko uyu mugabo yafashwe hagendewe ku mpapuro zimuta muri yombi yari yarashyiriweho n’Umucamanza w’Umufaransa muri 2015
Ubufaransa ni kimwe mu bihugu bikomeje gucumbikira benshi mu basize bakoze ibyaha bya Jenoside ndetse abenshi muribo bakaba barahawe ubwenegihugu aho iki gihugu gikomeye ku mugambi wacyo wo kubakingira ikibaba no kwanga kubashyikiriza leta y’u Rwanda ngo bahawe ubutabera ku byaha basize bakoze.