Mu gihe abaturage benshi ba Repubulika Iharanira Demokarasoi ya Kongo, barangajwe imbere na Perezida w’icyo gihugu, Felix Tshisekedi, bahagurukiye kuvana agatotsi mu mubano w’u Rwanda n’igihugu cyabo, hari n’abandi bashishikajwe n’urwango, bikagaragara ko ari ba rusahuriramunduru batifuza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi. Abo ni nka Patrick Mbeko wigize umuhanga mu guharabika Abayobozi b’uRwanda no kugoreka amateka yarwo, kugeza n’aho agaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye cyangwa itagenze uko yabyifuzaga. Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter yavuze ko “ ikosa rukumbi Ubufaransa kwakoze ari uko butashyigikiye bwivuye inyuma ubutegetsi bwa Yuvenali Habyarimana, bigatumba butsindwa yarahanganyemo na Paul Kagame n’Abanyamerika “. Ntiyasobanuye uko ahuza Abanyamerika n’urugamba rwo kwibohora rwayobowe na Paul Kagame.
Kimwe n’abajenosideri n’ababashyigikiye, Patrick Mbeko arashinja Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, agatagatifuza Leta ya Habyarimana n’abamusimbuye, yemeza ko ahubwo aribo bakorewe Jenoside! Abasomye aya mateshwa ya Patrick Mbeko ku mbuga nkoranyambaga bagize bati:”Burya koko igisebo nticyica( le ridicule ne tue pas), kuko kiramutse cyica Patrick Mbeko n’abarumbiwe n’ubwenge nkawe ntibari kuba bakiriho”. Bagakomeza bati:”Ushobora ute kwiyita umunyabwenge, wirengagiza ko isi yemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana n’abamusimbuye, igahagarikwa n’ingabo za FPR zari ziyobowe na Paul Kagame?! Bavuga ko yi mikorere idatunguranye ariko, kuko ngo buri gihe abicanyi bagerageza kwivanaho ikimwaro, kugeza n’aho basiga icyaha abiciwe.
Aba bashubije ibyo Patrick Mbeko yahubutsemo, baribaza bati:” Uretse ubugome buvanze n’ubujiji, ahakana ate ko Ubufaransa bwa Mitterrand bwashyigikiye byimazeyo Leta y’abajenosideri, bigashimangirwa bidasurwaho na Komisiyo Declert yashyizweho na Perezida w’Ubufaransa, Emmauel Macron ubwe? Benshi muri aba barakajwe n’amateshwa ya Patrick Mbeko , biganjemo Abanyekongo nkawe, bamusabye kureka kwiyita umuhanga”intellectuel”, kandi agahagarika kwivanga mu mateka y’igihugu kitari icye. Bati:”Niba uri impuguke, fatanya n’abandi Banyekongo gushakira ibisubizo ibibazo byugarije igihugu cyabo, ureke guhakwa ku bajenosideri nk’imbwa irigata ibirenge bya shebuja , n’iyo we atabishaka”.
Uyu Partick Mbeko azwiho ubukana mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki gihe yihaye inshingano yo kwamamaza igitabo umujenosideri Yohani Kambanda( wakatiwe gufungwa burundu), aherutse gusohora agambiriye kwishongora no gukomeretsa abakorewe iyo Jenoside. Urwango Patrick Mbeko afitiye uRwanda, muw’ 2016 rwamuhesheje igihembo cyiririwe Ingabire Victoire , nawe wamamaye mu guhakana, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukorana n’imitwe y’iterabwoba igambiriye kugirira nabi uRwanda.
Yasebanya yagira ariko, Patrick Mbeko akwiye kumenya ko inabi itazigera itsinda ineza. Nabaza neza imiterere y’Abanyarwanda, azamenya ko barwanye intambara zikomeye kurusha iy’ubugambo n’ubusambo ashaka kubashozaho. Azabaze abajenosideri bakubiswe inshuro, nka Kambanda Yohani, Theoneste Bagosora, Ngirumpatse Matayo, Anatole Nsengiyumba n’izindi Nterahamwe abereye umuvugizi,bazamubwira ishyano FDLR yabo n’abandi bagizi ba nabi bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo. Azagishe inama Abanyekongo bazima nk’abari muri gahunda yitwa”PMVS” n’urubyiruko rwo muri Generation Paul Kagame, bose barajwe ishinga no gufatanya n’Abanyarwanda kubaka amateka mashya kandi meza. Namara kuganira n’abo bose, azumva neza ko uRwanda rutakiri insina ngufi, icibwaho ikoma n’inzezererezio nka Patrick Mbeko.