Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, yatangaje ko umurambo wa Dr Dusabe Raymond wiciwe muri icyo gihugu uzazanwa i Kigali mu mpera z’iki cyumweru.
Urupfu rwa Dr Dusabe, Umunyarwanda rukumbi wari ufite ubuhanga mu kuvura kanseri zifata imyanya ndangagitsina y’abagore (Gynecological-Oncology) mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, rwamenyekanye kuwa 8 Mutarama 2018 ubwo umurambo we wasangwaga mu nzu yari acumbitsemo mu Mujyi wa Cape Town.
Amb. Karega yashimiye Ernest na Edison bakomeje ibikorwa byo gutegura gucyura umurambo mu Rwanda, hakanakomeza ipereza ku rupfu rwe, anahamagarira Abanyarwanda kuzitabira kumusezeraho mbere yo kumuzana i Kigali.
Amb. Karega yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, Ernest afatanyije na mushiki wa Raymond n’umuvandimwe we bazabamenyesha aho bazamusezereraho bwa nyuma.
Yanahamagariye abatuye muri Cape Town kuzitabira ikiriyo giteganyijwe ku mugoroba wo kuwa Gatanu.
Ati “Kuwa Gatandatu ni wo munsi wo kuwujyana i Kigali.”
Dr Dusabe yishwe hakoreshejwe ibyuma, Umunye- Congo ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe yagejejwe mu butabera.
Amb. Karega yavuze ko bazakomeza gukurikiranira hafi urubanza rw’ukekwaho kuba yarishe Dr Dusabe.
Urupfu rwa Dr Dusabe rukimenyekana, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Kayumba Malick, yabwiye IGIHE ko urupfu rwa Dr Dusabe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda.
Yagize ati ”Yari afite ubuhanga mu kuvura za kanseri z’iriya myanya (ndangagitsina y’umugore kandi niwe wenyine twari dufite muri iki gihugu kugeza ubu ngubu. Ni igihombo gikomeye ku rwego rw’ubuzima muri rusange, atari ku bitaro yakoreraga gusa.”
Dr Dusabe Raymond yari afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu mu kuvura kanseri ifata imyanya y’ibanga y’abagore yakuye muri Stellenbosch University muri Afurika y’Epfo.