Padiri Thomas Nahimana ufite ibisanira n’Abarundi dore ko na nyirasenge ariho yaguye nkuko abyiyemerea, aganira n’ Ijwi rya Amerika, Nahimana Thomas yavuze ko n’ubwo ari mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ndetse ritanemewe mu gihugu, ko natsinda azafasha abarundi kurusha abanyarwanda.
Ariko hari ibyo Thomas Nahimana yemera Leta iriho yagezeho nawe yashima. n’ubwo akomeje gutekera umutwe abanyarwanda b’impunzi bari muri Amerika ababeshya ko noneho azinjira mu Rwanda akiyamamariza intebe yo mu Rugwiro, agatsinda.
Twamenye ko muri uru rugendo rwe muri Amerika Nahimana ntakindi kimugenza urutse gusaba inkunga abo ashukisha utugambo twa politiki y’ikinyoma ko ashaka kubohora u Rwanda aciye mu rubyiruko.
Padiri ubu ufatwa nk’umunyapolitiki ndetse unashishikajwe cyane no kuza mu Rwanda kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu kwa munani 2017, yagize icyo akebura ku barwanya Leta y’u Rwanda, abasaba no kugira akanya ko gushima ibyo ubuyobozi buriho mu Rwanda bwakoze byiza.
Ati: “Wenda ndi muri opozisiyo ariko hari ibyo Leta yubaka by’abanyarwanda, navuga nka infrastructure, iyo bubatse imihanda n’inyubako bidufitiye akamaro, nk’iriya convention center, bakagura indege nkiriya ejobundi twabonye. Ahubwo wabona ejobundi ari njye uyigiyemo ntashye, nkiriya ndege nziza baguze, n’ubwo ntazi ko wenda byaguzwe ku madeni ashobora kuzaremerera Abanyarwanda ariko ni ibikorwa byiza bifitiye inyungu Abanyarwanda”.
Padiri Thomas Nahimana
Nahimana Thomas, uvuga ko n’ubwo arwanya Leta y’u Rwanda ariko hari ibyo yakoze ashima, anasaba abandi bavuga ko bayirwanya [Leta y’u Rwanda] kuva ku ijambo rimwe bahoza mu kanwa ryo guhora banenga, ahubwo ko hari ibigaragara byo gushimwa.
Ati: “Ibyo rero tugomba no kujya tubyemera tukanabishima, ahubwo dukwiriye kureba niba koko ibyo bikorwa bifitiye Abanyarwanda akamaro, ariko bene ibyo bikorwa byiza bikorwa na Leta nabyo bigomba gushimwa.
Akomeza agira ati: “Kuko hari ingeso twaguyemo, yuko Leta igiyeho ijya gusebya ababanje, ibyo nabyo nibyo bituma tutagira amateka mu Rwanda, nk’ibi bihugu by’i Burayi twabayemo, leta ijyaho igakomeza gushimangira ibyiza by’iyayibanjirije, ni nayo mpamvu numva natwe rero n’ubwo twaba turi muri opozisiyo twava muri uwo murongo wo kugaya ibintu byose no gusebanya no guharabikana, tugashima ibyiza birimo gukorwa ibigoramye bituma Abanyarwanda batiyunga, bituma Abanyarwanda badatera imbere bikaba aribyo bikosorwa”.
Nahimana Thomas uherutse kuza mu Rwanda agahera muri Kenya, ubu arashima ijambo ryavuzwe na Perezida Kagame, aho yavuze ko atiyumvisha uburyo uyu Nahimana yimwe Viza yo kuza mu Rwanda, none ubu akaba yiteguye kuzaza ku itariki ya 23 Mutarama 2017 n’ikipe bari kumwe.
Thomas Nahimana ni muntu ki ?
Uyu mupadiri wiyise “Umutaripfana ” akomoka muri Diyoseze ya Cyangugu yanakoreyemo imirimo y’ubusaserodoti. Avuka mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Padiri Nahimana w’imyaka 45 yatangiye kumenyekana mu Rwanda mu mwaka wa 2005 nyuma yo gutangiza igitangazamakuru gikorera kuri murandasi “Le Prophete.fr”.
Icyo kinyamakuru ni nacyo yagiye akoresha kugeza magingo aya mu nyungu ze zo gusakaza amakuru yangisha abaturage ubuyobozi ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Abakurikirana hafi itangazamakuru na politiki muri rusange bemeza ko icyo gitangazamakuru kuva cyashingwa, gitangaza amakuru yuzuye urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko, biranga uyu muhezanguni Padiri Nahimana.
Nahimana yaje kwinjira mu bikorwa bya politiki ku buryo bugaragara ku wa 28 Mutarama 2013 ashinga ishyaka yise “Ishema ry’u Rwanda” aribera Umunyamabanga Mukuru.
Kiliziya Gatulika yitandukanyije nawe rugikubita
Padiri Nahimana wakoraga inshingano z’ubusaserodoti muri Paruwasi ya Muyange muri Diyoseze ya Cyangugu, yaje guta intama yashinzwe ajya mu Bufaransa nyuma yo kuvugwaho imyitwarire itari myiza n’ukunyereza umutungo. Ageze no mu Bufaransa yakomeje iyo mirimo y’ubusaserodoti na politike.
Tariki ya 19 Mata 2013 Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu, Jean Damascène Bimenyimana yafashe icyemezo cyo guhagarika Padiri Nahimana kubera gutandukira inshingano ze za gisaseridoti akijandika muri politiki y’ivangura.
Ashingiye ku mvugo n’inyandiko za Padiri Nahimana washinze “Ishema”, Musenyeri wa Arikidiyoseze ya Kigali, Thadee Ntihinyurwa ashimangira ko Padiri Nahimana ntacyo yageza ku Banyarwanda.
Musenyeri Ntihinyurwa aganira na Léopold Gasigwa wakoze inkuru ndende “Documentaire” ifite umutwe “L’abscès de la Vérité-Ikibyimba cy’ukuri”, yagize ati “Sinumva ko ishyaka uriya mu padiri yashinze ryakunga Abanyarwanda.
Ntabwo mfite gahunda y’ishyaka rye, ariko nkurikije ibyo nagiye numva, nasanze ko atari ishyaka ryagira icyo rimarira Abanyarwanda”.
Nahimana,“Yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi ”
Ingengabitekerezo y’urwango ivangura ndetse n’ amacakubiri, ni byo byagiye biranga inyandiko za Padiri Nahimana zanyuze ku rubuga rwe rwa Le Prophete.fr.
NI nabyo byakunze kuranga imvugo z’uyu mupadiri mu biganiro yakunze kugirana n’ibitangazamakuru byo hanze. Ni nabyo ishyaka rye ryubakiyeho.
Muri Kanama 2016 mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cyitwa “Ikondera Infos”, Padiri Nahimana ashimangira ko yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi.
Nubwo Abanyarwanda bishimiye ubuyobozi buriho buyobowe na Perezida Paul Kagame ku kigereranyo kiri hejuru ya 85% nk’uko ubushakashatsi butandukanye bwabigaragaje, Padiri Nahimana we akomeza kugaruka ku ivangura rye, avuga ko ari “ubutegetsi bw’agatsiko k’abasirikare bavuye i Bugande”.
Yagize ati “Ikibazo cy’u Rwanda ni ubutegetsi bw’agatsiko k’indobanure k’abasirikare b’Abatutsi baturutse Uganda akaba ari bo bikubiye ibyiza byose by’igihugu bagategekesha iterabwoba n’ikinyoma.”
Akomeza agira ati “inzego zose z’ubutegetsi Kagame yahisemo kuzishyira mu maboko y’Abatutsi.”
Nahimana ahakana Jenoside akanashyigikira ibikorwa bya FDLR
Mu mvugo z’uyu mu padiri ahakana ko Abatutsi bishwe guhera muri 1959 ngo “ahubwo bahunze ubutegetsi bw’Abahutu”, nyuma y’aho bakagaba ibitero yise iby’”inyenzi byo kumena amaraso y’inzirakarengane kugeza mu 1968”.
Mu mvugo ze zigaragaramo gupfobya Jenoside atangaza ko “igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside ari ubushinyaguzi” kuko bahora batabururwa kandi kigamije “inyungu z’amafaranga” aho imibiri isurwa igihugu kinjiriza amafaranga.
Nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, Abanyarwanda bamaze gutera intambwe nini mu kwigobotora ingoyi y’amoko. Kuri Padiri Nahimana si ko bimeze.
Aganira n’ umunyamakuru wa Ikondera info, yagize ati “Abahutu hari igihe mbareba bakantera impuhwe. Abahutu ubu nibo bakwiye kuvugirwa.
Abahutu ni bo bakwiye kuvugirwa mu Rwanda kuko bafite ibibazo. simpakanye ko n’Abatutsi bafite ibibazo… abahutu ni exclus (barahezwa), abahutu baricwa.”
Ku kibazo cy’umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda wanashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, Padiri Nahimana avuga ko na bo ari Abahutu bakomeje guhezwa atitaye ku byaha ndengakamere bakoze.
Ati “FDLR Kagame arayikoresha cyane. Ayigira urwitwazo buri gihe ashaka kujya muri Congo. FDLR ni umutwe w’Abanyarwanda bakomeje gushyirwa ku ruhande nk’uko n’abandi bahutu bakomeje gushyirwa ku ruhande.”
Ibi ni bimwe mu biranga Padiri Nahimana Thomas utegerejwe mu Rwanda muri iyi Mutarama 2017, aje muri gahunda yo kwitegura kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017.
Umwanditsi wacu
niyogihozo
Ni umhuhutu w’umuhezanguni kuva na kera yanga abatutsi cyane. Ni umwe muri ba bandi padiri Ubard rUGIRANGONGA ajya avuga ko ari ababatijwe ariko banga guhinduka. Niba asoma iki kinyamakuru natubwire ukuntu umuntu w’umupadiri yakwanga abana b’Imana abahora ubwoko bavukanye batahisemo? Ese yabaye umuopadiri azi icyo ashaka? Imana ishimwe ko yabuvuyemo ntacyo yari kumarira ubushyo bw’Imana.