Umuryango w’Abavoka batagira Umupaka (Avocats Sans Frontières-ASF), wanzuye gufunga ibiro byawo mu Burundi nyuma y’imyaka hafi 20 uhakorera.
Uyu muryango utanga ubufasha ku batishoboye n’ibyiciro byihariye binyuze mu bwunganizi mu mategeko, kugira ngo babashe kubona ubutabera.
Ni icyemezo umuryango ASF ufashe nyuma y’amezi asaga abiri, Akanama gashinzwe Umutekano mu Burundi kanzuye guhagarika mu mezi atatu imiryango mvamahanga itari iya leta, itarubahirije itegeko rishya rigenga ibikorwa byayo mu Burundi.
Iryo tegeko ryemejwe muri Mutarama 2017, riteganya ko ingengo y’imari y’iyi miryango inyuzwa muri Banki Nkuru y’Igihugu, ikanasabwa kubahiriza iringaniza ry’amoko mu kazi, kagatangwa ku Bahutu 60% n’Abatutsi 40%.
Uyu mwanzuro watangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 1 Ukwakira 2018 wanagize ingaruka kuri ASF kuko yahagaritswe. Biteganywa ko Minisitiri w’Umutekano ariwe uzakuraho ibyo bihano ku miryango izagaragaza ko yujuje ibisabwa, bitarenze tariki 31 Ukuboza 2018.
Mu itangazo umuryango ASF wasohoye kuri uyu wa 17 Ukuboza 2018, wavuze ko nyuma y’imyaka 20 ukorera mu Burundi mu bwisanzure, ubabajwe no kuba ugiye gufunga ibiro byawo i Bujumbura, ukazaba wavuye mu gihugu ku wa 31 Ukuboza 2018.
Gukomorerwa bisaba kwemeza imikoranire na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, imbanzirizamushinga y’amasezerano na Minisiteri y’Ubutabera, kubahiriza amabwiriza mu by’imari no kugaragaza igenamigambi mu mitangire y’akazi hubahirizwa amoko.
Imiryango 60 itari iya leta mu 130 ikorera mu Burundi, imaze gukomorerwa nyuma yo kuzuza ibisabwa.
Gusa ASF yo yagize iti “Nyuma y’isuzuma ryimbitse, twumva ko gukurikiza bimwe mu byo ubuyobozi budusaba byaba ari ugutatira amahame remezo ya ASF n’indangagaciro zayo. Bityo ntitwazakurirwaho ibihano.”
Uyu muryango uvuga ko uzakomeza gutanga umusanzu wawo mu gufasha Abarundi kubona ubutabera, ndetse wizeye ko hari igihe uzongera gukorera muri icyo gihugu.
U Burundi bwatangiye kugenzura imiryango mvamahanga itari iya leta nyuma y’imvururu za politiki zatangiye muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza Pierre yatangazaga ko aziyamamariza manda ya gatatu, itaravuzweho rumwe, yaje no gutsindira.
Zaguyemo abagera ku 1200, mu gihe abarenga 400,000 bahungiye mu bihugu by’ibituranyi.