• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba ntiwakemura ikibazo cya Kongo, mu gihe hari ibihugu bishyira imbere inyungu zabyo aho kureba iz’Umuryango wose”- Perezida Kagame.

Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba ntiwakemura ikibazo cya Kongo, mu gihe hari ibihugu bishyira imbere inyungu zabyo aho kureba iz’Umuryango wose”- Perezida Kagame.

Editorial 30 Jan 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Ese ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba byaba bifite imyumvire imwe ku kibazo cya Kongo, cyangwa buri gihugu gicunga inyungu zacyo gusa aho kureba inyungu z’Umuryango wose? Ubundi se, uyu Muryango ntiwaba uhihibikanira ubusa ngo urashakira Kongo ubufasha, kandi Perezida Tshisekedi adahisha ko adaha agaciro uyu Muryango?

Ibi ni bimwe mu bibazo byibazwa na buri wese ukurikiranira hafi ibibera muri aka karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse byagarutsweho kuri uyu wa gatatu, tariki 29 Mutarama 2025, ubwo Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba(EAC) bahuriraga mu nama idasanzwe ya 24, bifashishije “iyakure”, nk’uko byari byasabwe na Perezida William Ruto wa Kenya, ari nawe uyoboye EAC muri iki gihe.

Ni inama yari yatumirijwe gusa ikibazo cy’intambara ikomeje guca ibintu muri Kongo-Kinshasa, nubwo uwa mbere ukeneye ubufasha, ariwe Perezida Tshisekedi, yanze kwitabira iyo nama. Nta bisobanuro yigeze aha bagenzi be, yewe nta n’uwari umuhagarariye mu nama.

Perezida w’uBurundi, Evariste Ndayishimiye, wiyemeje kurwanirira Tshisekedi mu ntambara ahanganyemo n’umutwe wa M23, we yitabiriye inama, ariko yanga kugira icyo avuga ubwo yari ahawe ijambo. Hari abaketse ko bwaba ari ubushobozi buke mu gukoresha ikoranabuhanga mu itumanaho. Icyakora hari n’abandi benshi bemeza ko Perezida Ndayishimiye yahisemo kwinumira, kuko atashoboraga gusobanurira bagenzi be ukuntu ingabo z’uBurundi zivanze mu kibazo kireba mbere na mbere Abanyekongo ubwabo, no gufatanya Leta ya Kongo ndetse n’abajenosideri ba FDLR, mu guhohotera Abatutsi bo muri Kongo.

Twibutse ko uyu Muryango w’Afrika y’Uburasirazuba wigeze kohereza ingabo mu kigarura amahoro muri Kongo, ariko nyuma yo kwanga kunyuranya n’ubutumwa zari zahawe bwo guhagarara hagati y’impande zishyamiranye, Perezida Tshisekedi akazirukana nabi, mbere yo kuzisimbuza iza SADC zo zari zemeye kubogama no kurasa M23. Uko Ndayishimiye w’uBurundi yaciye inyuma, aho gucyura ingabo nk’ibindi bya EAC, ahubwo akagirana amasezerano rwihishwa na Tshisekedi yo kuguma muri Kongo no kurema itsinda ririmo na FDLR, byo ntitubigarukaho.

Ubwo Perezida Kagame yafataga ijambo muri iyi nama ya 24 idasanzwe, yibajije uburyo yategerezwaho umusaruro, igihugu gishakirwa ubufasha kidahisha ko nta gaciro na gato giha uyu muryango.

Perezida Kagame yongeye kuvuga ko yatangajwe no kubona uyu muryango warabifashe nk’ibisanzwe ubwo Tshisekedi yirukanaga ingabo zawo, bikagaragaza ko ibihugu biwugize bidafite imyumvire imwe, cyangwa bidaha uburemere bungana ikibazo cy’intambara ya Kongo. Perezida Kagame ati:” Nta musaruro amagambo aryoshye gusa yatanga, igihe cyose buri gihugu kizaba kirebera inyungu zacyo gusa, aho gushyira imbere inyungu z’Umuryango muri rusange…abantu nibareke gukomeza kugwa mu mutego w’ikinyoma wa Tshisekedi, niba koko dushakira iki kibazo umuti urambye”.

Abafashe ijambo bose bongeye gushimangira ko ikibazo cya Kongo kitazigera kirangizwa n’intambara, ko ahubwo igisubizo kizava mu nzira y’ibiganiro hagati y’Abakongomani ubwabo. Ni muri urwo rwego, umwe mu myanzuro y’iyi nama uvuga ko ” ABAKURU B’IBIHUGU BY’UMURYANGO W’AFRIKA Y’UBURASIRAZUBA BASABA BAKOMEJE LETA YA KONGO KWIHUTIRA KUGIRANA IBIGANIRO NA M23, NDETSE N’ABANDI BAREBWA N’IYI NTAMBARA”.

Hagamijwe kandi gushaka uko hashyirwa imbere inzira y’amahoro aho kwenyegeza intambara, hemejwe ko hategurwa inama hagati ya EAC na SADC, Perezida William Ruto akaba yahawe inshingano zo gukora ibisabwa byose ngo iyo nama ibe mu gihe cya vuba cyane.

Ibihugu bya SADC byohereje ingabo muri Kongo, by’umwihariko Afrika y’Epfo, kimwe na Perezida Ndayishimiye bakomeje kwizeza Tshisekedi ko bazamufasha gutsinda intambara, nawe abemerera amamiliyoni y”amadolari n’ibilombe by’amabuye y’agaciro. Nyamara ibibera ku murongo w’urugamba byerekana ko bamubeshye, kuko M23 irushaho kwagura uduce igenzura.

Afrika y’Epfo yiyemerera ko mu gihe kitanageze ku cyumweru yapfushije abasirikari 13, nubwo ababyiboneye bahamya ko umubare w’abaguye ku rugamba urenga kure uwatangajwe.

Amakuru yizewe kandi anavuga ko nyuma y’aho M23 ifatiye imijyi ya Sake na Goma, hari abasirikari b’Afrika y’Epfo babarirwa mu magana bagizwe ingwate, ubu bakaba barakusanyirijwe ahantu hamwe, mu bilometero 27 uvuye i Goma.

Hagati aho abarwanyi ba M23 bakomeje urugendo, aho badasiba kwambura abarwanirira Tshisekedi ibirindiro byinshi muri Kivu y’Amajyepfo.

2025-01-30
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Gén. Prime Niyongabo, agemura ibiryo, intwaro n’ibikoresho, n’uko atanga imiti  mu nkambi y’imyitozo igamije gutera u Rwanda.

Uko Gén. Prime Niyongabo, agemura ibiryo, intwaro n’ibikoresho, n’uko atanga imiti mu nkambi y’imyitozo igamije gutera u Rwanda.

Editorial 18 Jan 2019
Perezida Macron yavuze ko u Rwanda, ari icyitegererezo mu buringanire muri politiki

Perezida Macron yavuze ko u Rwanda, ari icyitegererezo mu buringanire muri politiki

Editorial 11 Oct 2018
Inama y’amateka hagati ya Trump na Kim igiye kubera muri Singapore

Inama y’amateka hagati ya Trump na Kim igiye kubera muri Singapore

Editorial 11 May 2018
Perezida Kagame mu ruzinduko rw’akazi muri Zambia

Perezida Kagame mu ruzinduko rw’akazi muri Zambia

Editorial 19 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri
Amakuru

Ruswa iravuza ubuhuha mu bayobozi ba CNDD FDD, Ndayishimiye nawe yigira inama yo gushinja u Rwanda ngo bucye kabiri

Editorial 03 Jan 2024
Kizito Mihigo yitabye Imana yiyahuye
INKURU NYAMUKURU

Kizito Mihigo yitabye Imana yiyahuye

Editorial 17 Feb 2020
Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi
INKURU NYAMUKURU

Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi

Editorial 14 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru