Ese ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba byaba bifite imyumvire imwe ku kibazo cya Kongo, cyangwa buri gihugu gicunga inyungu zacyo gusa aho kureba inyungu z’Umuryango wose? Ubundi se, uyu Muryango ntiwaba uhihibikanira ubusa ngo urashakira Kongo ubufasha, kandi Perezida Tshisekedi adahisha ko adaha agaciro uyu Muryango?
Ibi ni bimwe mu bibazo byibazwa na buri wese ukurikiranira hafi ibibera muri aka karere k’Ibiyaga Bigari, ndetse byagarutsweho kuri uyu wa gatatu, tariki 29 Mutarama 2025, ubwo Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba(EAC) bahuriraga mu nama idasanzwe ya 24, bifashishije “iyakure”, nk’uko byari byasabwe na Perezida William Ruto wa Kenya, ari nawe uyoboye EAC muri iki gihe.
Ni inama yari yatumirijwe gusa ikibazo cy’intambara ikomeje guca ibintu muri Kongo-Kinshasa, nubwo uwa mbere ukeneye ubufasha, ariwe Perezida Tshisekedi, yanze kwitabira iyo nama. Nta bisobanuro yigeze aha bagenzi be, yewe nta n’uwari umuhagarariye mu nama.
Perezida w’uBurundi, Evariste Ndayishimiye, wiyemeje kurwanirira Tshisekedi mu ntambara ahanganyemo n’umutwe wa M23, we yitabiriye inama, ariko yanga kugira icyo avuga ubwo yari ahawe ijambo. Hari abaketse ko bwaba ari ubushobozi buke mu gukoresha ikoranabuhanga mu itumanaho. Icyakora hari n’abandi benshi bemeza ko Perezida Ndayishimiye yahisemo kwinumira, kuko atashoboraga gusobanurira bagenzi be ukuntu ingabo z’uBurundi zivanze mu kibazo kireba mbere na mbere Abanyekongo ubwabo, no gufatanya Leta ya Kongo ndetse n’abajenosideri ba FDLR, mu guhohotera Abatutsi bo muri Kongo.
Twibutse ko uyu Muryango w’Afrika y’Uburasirazuba wigeze kohereza ingabo mu kigarura amahoro muri Kongo, ariko nyuma yo kwanga kunyuranya n’ubutumwa zari zahawe bwo guhagarara hagati y’impande zishyamiranye, Perezida Tshisekedi akazirukana nabi, mbere yo kuzisimbuza iza SADC zo zari zemeye kubogama no kurasa M23. Uko Ndayishimiye w’uBurundi yaciye inyuma, aho gucyura ingabo nk’ibindi bya EAC, ahubwo akagirana amasezerano rwihishwa na Tshisekedi yo kuguma muri Kongo no kurema itsinda ririmo na FDLR, byo ntitubigarukaho.
Ubwo Perezida Kagame yafataga ijambo muri iyi nama ya 24 idasanzwe, yibajije uburyo yategerezwaho umusaruro, igihugu gishakirwa ubufasha kidahisha ko nta gaciro na gato giha uyu muryango.
Perezida Kagame yongeye kuvuga ko yatangajwe no kubona uyu muryango warabifashe nk’ibisanzwe ubwo Tshisekedi yirukanaga ingabo zawo, bikagaragaza ko ibihugu biwugize bidafite imyumvire imwe, cyangwa bidaha uburemere bungana ikibazo cy’intambara ya Kongo. Perezida Kagame ati:” Nta musaruro amagambo aryoshye gusa yatanga, igihe cyose buri gihugu kizaba kirebera inyungu zacyo gusa, aho gushyira imbere inyungu z’Umuryango muri rusange…abantu nibareke gukomeza kugwa mu mutego w’ikinyoma wa Tshisekedi, niba koko dushakira iki kibazo umuti urambye”.
Abafashe ijambo bose bongeye gushimangira ko ikibazo cya Kongo kitazigera kirangizwa n’intambara, ko ahubwo igisubizo kizava mu nzira y’ibiganiro hagati y’Abakongomani ubwabo. Ni muri urwo rwego, umwe mu myanzuro y’iyi nama uvuga ko ” ABAKURU B’IBIHUGU BY’UMURYANGO W’AFRIKA Y’UBURASIRAZUBA BASABA BAKOMEJE LETA YA KONGO KWIHUTIRA KUGIRANA IBIGANIRO NA M23, NDETSE N’ABANDI BAREBWA N’IYI NTAMBARA”.
Hagamijwe kandi gushaka uko hashyirwa imbere inzira y’amahoro aho kwenyegeza intambara, hemejwe ko hategurwa inama hagati ya EAC na SADC, Perezida William Ruto akaba yahawe inshingano zo gukora ibisabwa byose ngo iyo nama ibe mu gihe cya vuba cyane.
Ibihugu bya SADC byohereje ingabo muri Kongo, by’umwihariko Afrika y’Epfo, kimwe na Perezida Ndayishimiye bakomeje kwizeza Tshisekedi ko bazamufasha gutsinda intambara, nawe abemerera amamiliyoni y”amadolari n’ibilombe by’amabuye y’agaciro. Nyamara ibibera ku murongo w’urugamba byerekana ko bamubeshye, kuko M23 irushaho kwagura uduce igenzura.
Afrika y’Epfo yiyemerera ko mu gihe kitanageze ku cyumweru yapfushije abasirikari 13, nubwo ababyiboneye bahamya ko umubare w’abaguye ku rugamba urenga kure uwatangajwe.
Amakuru yizewe kandi anavuga ko nyuma y’aho M23 ifatiye imijyi ya Sake na Goma, hari abasirikari b’Afrika y’Epfo babarirwa mu magana bagizwe ingwate, ubu bakaba barakusanyirijwe ahantu hamwe, mu bilometero 27 uvuye i Goma.
Hagati aho abarwanyi ba M23 bakomeje urugendo, aho badasiba kwambura abarwanirira Tshisekedi ibirindiro byinshi muri Kivu y’Amajyepfo.