Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya kabiri cya 2019 (Mata-Kamena), umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongereye ku rugero rwa 12.2 %, ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2018, ukava kuri miliyari 2001 Frw ukagera miliyari 2255 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa NISR, Murangwa Yusuf, yavuze ko umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku kigero cya 5%, inganda uzamuka kuri 21% naho serivisi uzamuka ku kigero cya 12%.
Mu buhinzi umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereye ku rugero rwa 4%, umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wiyongereyeho 6%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’umusaruro w’ikawa wiyongereyeho 21% naho umusaruro w’icyayi wo wagabanutseho 3%.
Murangwa yasobanuye ko mu nganda umusaruro wazamutseho 21% bitewe n’imirimo y’ubwubatsi yazamutseho 32%, bikazamura umusaruro umusaruro w’ubucukuzi bw’imicanga n’amabuye y’ubwubatsi ku rugero rwa 36%.
Iyi raporo yerekana ko umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wazamutseho 16% hagati ya Mata na Kamena 2019.
Umusaruro w’inganda zitunganya ibyuma by’ubwubatsi wazamutse ku rugero rwa 43% uw’izitunganya ibindi bitari ibyuma higanjemo sima uzamuka ku rugero rwa 42%, uw’izikomoka ku butabire na pulasitiki uzamuka ku rugero rwa 32% uzamuwe ahanini no gukora amarangi ndetse n’amasabune.
NISR itangaza ko umusaruro w’inganda zitunganya ibiribwa wazamutse ku rugero rwa 8% naho uw’inganda zikora ibinyobwa uzamuka ku rugero rwa 6%. Umusaruro wa serivisi z’ubwikorezi wazamutseho 17%, uwa serivisi z’ibigo by’imari n’ubwishingizi uzamukaho 13% naho umusaruro wa serivisi zo gucumbikira no kugaburira abantu uzamukaho 13%.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko bishimiye iri zamuka ry’ubukungu rirenze ibyo bari bateganyije, ariko ari ngombwa kureba uko ibindi bihembwe bizagenda kugira ngo hamenyekane igipimo ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho uyu mwaka.
Ati “Umusaruro mbumbe wazamutseho 12.2%, bikaba birenze ibyo twari twateganyije ariko ntabwo tugiye guhindura igipimo giteganyijwe cy’izamuka ry’ubukungu kuko turacyafite ibihembwe bibiri byo kubanza kureba uko bigenda, ariko iyo urenze intego biba ari byiza”.
Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 8.6% mu 2018 ugereranyije na 7.2% cyari giteganyijwe. Biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.8% mu 2019, bukazamuka 8.1% mu 2020 na 8.2% mu 2021.