• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umusomyi: SISI reka gusaza wanduranije cyane

Umusomyi: SISI reka gusaza wanduranije cyane

Editorial 25 Oct 2017 ITOHOZA

Jyewe nk’umusomyi wa Rushyashya nifuje kugira icyo mvuga ku kiganiro cyatanzwe muri The Rwandan n’uwahoze ari umucuruzi mu Rwanda SISI Evariste.

Uyu musaza SISI Evariste abenshi muri Kigali bazi nka SIEVA,kubera ubucuruzi bwe bwa Papeterie SIEVA n’Icapiro rye ku Kicukiro hafi ya Bralirwa.

SISI Evariste wafatwaga nk’icyitso cy’inkotanyi muri za 1990 mugihe inkotanyi zateraga igihugu zinjiriye I Kagitumba, SISI nk’umwe mu bacuruzi bari bakomeye muri Kigali, utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana kubera ubwoko bwe, yafunzwe mu byitso, nyuma yaho afunguriwe yagize uruhare rukomeye mu ishyirwaho ry’ Ishyaka ryo kwishyira ukizana kwa buri muntu (PL),ryagize uruhare mu kobohoza iki gihugu, rigatakaza nabatari bake muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

SISI wari kuri Liste y’Abadepite ba PL, bagombaga kwinjira mu nteko ishingamategeko yaguye irimo na FPR, nyuma y’amasezerano y’amahoro y’Arusha ,Perezida Habyarimana yaje kuyinaniza, ahubwo abambari be bategura Jenoside yo kurimbura Abatutsi. SISI yaje kurokoka Jenoside, ariko atakaza umugore we n’abana asigarana uwari mu nkotanyi. SISI aza kuba umwe mubagize Inteko ishingamategeko (Depite) mu nzibacyuho ku itike ya PL.

Mu gihe iryo shyaka PL, ryacikagamo ibice kubera amakimbirane ashingiye ku myanya y’ishyaka SISI yari mu gice cya Sebarenzi Joseph Kabuye wari Perezida w’inteko, akaba yarifuzaga no kuyobora u Rwanda, bivugwa ko yari kubifashwamo na bamwe mu bari muri opposition ubu ariko icyo gihe bari mu Rwanda.

SISI niwe mu Depite wenyine wa PL, wanze gusinya Petition yo kweguza Sebarenzi waregwaga kugambanira igihugu.

Kubera uko gufatanya imirimo ya Politiki n’Ubucuruzi SISI yaje guhomba ndetse iryo shoramari rye riza gutezwa cyamunara kubera imyenda ya Banki, atari agishoboye kwishyura.

Muri icyo gihe ubwo byari mu mwaka w’2000, SISI yaje kujya I Kampala muri Uganda agezeyo yaka ubuhungiro ndetse aza no kuhatesekera cyane kubera kubura impapuro zimuhesha ubuhungiro mu bihugu by’uburayi kuberako yananiwe gusobanurira UNHCR –Kampala impamvu yahunze u Rwanda.

SISI wari umaze kwishumbusha Espérance Mukashema umukobwa wa Mukurira wari utuye ku Muhima hafi ya prison , wari warapfushije umugabo muri Jenoside, asigarana umwana umwe witwa Richard Sheja, uyu Espérance Mukashema, akaba mwene wabo na Musenyeri Gasabwoba.

-8451.jpg
Espérance Mukashema

Baje kwiga umutwe baraheze i Kampala barabuze impapuro zibageza I Burayi bahindura dosiye muri UNHCR, bavuga ko bahunze inkotanyi zari ziyobowe na Gen. Ibingira na Kabanda, zamwiciye umwana wari warahunganye na Musenyeri Gasabwoya n’abandi basenyeri bari I Kabwayi biciwe I Gakurazo.

Nguko uko baje kujyanwa I Burayi biyemeza gushinja inkotanyi ubwicanyi bwakorewe Abasenyeri ndetse basohora n’igitabo bise Yishe umumarayika, bashinja inkotanyi ubwicanyi.

Ikinteye rero kuvuga ibi n’uko muri icyo kiganiro SISI avuga ko yahunze ubutegetsi bwa Kagame bwica abacitse ku icumu bugatoteza umuryango wa Rwigara, mugihe bizwi ko SISI yahunze na Kagame ataraba Perezida wa Repubulika, akiri Visi Perezida. Kuvuga ko Abarokotse bicwa ninde uyobewe ko Perezida Kagame ariwe washyizeho ikigega cyo kubavuza no kubarihira amashuri (FARG) ubu abanyuma bakaba barangije za Kaminuza.

Ikindi naho SISI avuga ko ngo yazize imitungo ye kimwe na Rujugiro,Makuza, Rwabukamba, Pascal Munyampirwa kandi bamwe muri aba imitungo yabo iriho iracungwa n’imiryango yabo abandi kimwe na SISI na Pascal imitungo yabo yatejwe cyamunara na Banki kubera kutishyura amadeni.

-8450.jpg
Sisi Evariste

Abo bose bahunze ubukene buturutse ku madeni, batinya kwambarira ubucocero aho bambariye inkindi, ubu nibo bigize impunzi za politiki, ubu bararikoroza bigacika.

Ahubwo SISI navugishe ukuri yabaye umuhezanguni wa “Soldarite Kibuye”, iguye agwana nayo. None agiye kugwa ishyanga.

Umusomyi wa Rushyashya

2017-10-25
Editorial

IZINDI NKURU

Kayumba yanyiciye umwana , sinzongera kumufasha ukundi –Pastoro Nyirigira

Kayumba yanyiciye umwana , sinzongera kumufasha ukundi –Pastoro Nyirigira

Editorial 16 Apr 2020
U Bufaransa: CPCR yifuje ko Barahira na Ngenzi bongera guhanishwa gufungwa burundu

U Bufaransa: CPCR yifuje ko Barahira na Ngenzi bongera guhanishwa gufungwa burundu

Editorial 02 May 2018
Impamvu nyamukuru yatumye FDLR icikamo ibice

Impamvu nyamukuru yatumye FDLR icikamo ibice

Editorial 08 Sep 2016
Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

Editorial 12 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Paul Kagame yifashishije umupira w’amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye
Amakuru

Perezida Paul Kagame yifashishije umupira w’amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye

Editorial 15 Mar 2023
David Himbara yashenguwe n’agahinda kubera uruganda rwa Volkswagen rwatangijwe mu Rwanda
ITOHOZA

David Himbara yashenguwe n’agahinda kubera uruganda rwa Volkswagen rwatangijwe mu Rwanda

Editorial 28 Jun 2018
CECAFA : Amavubi yatsinze umukino wa mbere, atsinze Tanzania ntibyayabuza gusezererwa
IMIKINO

CECAFA : Amavubi yatsinze umukino wa mbere, atsinze Tanzania ntibyayabuza gusezererwa

Editorial 09 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru