Uko imyaka ishira indi igataha niko ikinyoma cy’abarwanya Leta y’u Rwanda na RPF -Inkotanyi kigenda gisobanuka.
Intwaro abanzi b’Igihugu babanje kurwanisha n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana bamwe bavugako ariyo nyirabayazana wa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Iyi ikaba ari intwaro y’abahakana bakanapfobya Jenoside bifashishije Abacitse ku icumu b’ibisambo bahisemo inzira y’ikinyoma bafatanyije n’abahoze muri RPF bahunze igihugu ( RNC ) kubera amakosa bakoreye umuryango wabagize icyo baricyo bamara kurengwa bagahitamo inzira yo gusebya umuryango w’Umukuru w’Igihugu wabakamiye.
Ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana
Urupfu rwa Habyarimana ipfunwe kubafaransa
Kuva FPR Inkotanyi yabohora igihugu muri Nyakanga 1994, yashyize ahagaragara uruhare rw’abafaransa mu mahano yabaye mu Rwanda. Hahagurutse umunyamakuru witwa Pierre Péan yiyemeza guharabika abayobozi b’u Rwanda abatwerera ibyaha bikomeye birimo n’ibyakozwe n’abafaransa, maze yiyemeza gukoresha abatandukanye na FPR kubera imyitwarire yabo idahwitse, ngo batange ubuhamya bw’ibyo byaha none birangiye bitaye mu mutego.
Ishimutwa rya Gafirita ryahereye he ?
Ikinyamakuru Jeune Afrique, cyanditse ko ubuhamya bwo ku munota wa nyuma Emile Gafirita wibeshyeye ko yashimuswe kuwa 13 Ugushyingo 2014, yari agiye guha abacamanza b’abafaransa Marc Trévidic na Nathalie Poux, ku birebana n’ihanurwa ry’indege yari itwaye abaperezida Juvénal Habyarimana w’u Rwanda na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi n’intumwa zindi bari kumwe kuwa 06 Mata 1994, ntibuvuga rumwe n’ubw’abahoze muri FPR bamubanjirije guhamya ibijyanye n’iyo ndege, gusa n’ubwo bwose ubona avuguruza abamubanjirije, ishimutwa rye naryo n’ikinamico y’amayobera yabereye i Nayirobi hasigaye ukwezi kumwe ngo atange ubuhamya bwe, ibi nabyo byazamuye ibirego.
Me French Philippe Meilhac wunganira umuryango wa Habyarimana
Uwunganira umuryango wa Habyarimana mu mategeko Me Philippe Meilhac ashinja Leta y’u Rwanda kwihisha inyuma y’ishimutwa rya Gafirita. Yatangarije Radio mpuzamahanga y’Abafaransa ko ari Leta y’u Rwanda na FPR, batifuza ko uyu mutangabuhamya yagira icyo abwira abacamanza.
Umunyamateka Bernard Lugan we mu ibaruwa ifunguye yandikiye Minisitiri w’Ubutabera mu Bufaransa Christiane Taubira, yibaza umufatanyacyaha mu ishimuta iyicarubozo yemwe n’ubwicanyi, waba yaratanze amakuru y’aho Gafirita abarizwa, ngo abamuhigaga bashobore kumubona no kumushimuta, bamwice urubozo, nibirimba banamuhitane.
Ku ruhande rwe, Filip Reyntjens impuguke yo mu karere k’ibiyaga bigari, we ashinja yeruye abunganira mu mategeko abanyarwanda barindwi, begereye ubutegetsi bw’i Kigali, bivugwa ko ari bo boroheje ishimutwa rya Gafirita, wagombaga gutanga ubuhamya. Yandikira Uwo munyamategeko wunganira aba banyarwanda mu mategeko, Bernard Maingan avuga ko niba yarabwiye abanyarwanda yunganira izina rya Gafirita, ushobora kutazongera kugaragara ari muzima, bikwiye kumutera isoni, kandi n’umutimanama we ukwiye guhora ubimurega.
Emile Gafirita
Kubw’aba bagabo bose bagize icyo bavuga ku ishimutwa rya Emile Gafirita, bemeza ko Leta ya kigali yahahamuwe n’ibyari bigiye gutangazwa n’uwari kadogo mu mwaka wa 1994, (icyo gihe yari afite imyaka 20), ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana, bahitamo kohereza byihutirwa muri Kenya umukomando wo kumucecekesha burundu.
Ubuhamya butumvikana kandi buvuguruzanya
Iyo umuntu asesenguye iby’ubu buhamya bwa Gafirita, bwashyikirijwe umwunganira mu mategeko na Pierre Péan, bwanditse mu rurimi rw’icyongereza, asanga bikomeye gutahura icyatumye aba bacamanza b’abafaransa biyemeza gusubukura ibyo kumva ubuhamya, kandi nta gishya kirimo ahubwo ibyo avuga bivuguruza ibyatangajwe n’abandi bamubanjirije dore ko hari ibintu bitumvikana nyamara kandi bivuguruzanya, nk’uko Jeune Afrique , ibigaragaza, ari abacamanza b’abafaransa, ari uwunganira Gafirita mu mategeko, nta n’umwe wari uzi aho uyu mugabo abarizwa mbere y’uko ashimutwa.
Ikindi n’uko n’ubwo hakomeje kuvugwa byinshi ku ibura rye, ireme ry’ubuhamya bwa Emile Gafirita ntiryabura gushidikanywaho, kuko azana ibye bishya bitandukanye n’iby’abamubanjirije nkaba Ruyenzi, Ruzibiza, Micombero, Rudasingwa, Musoni, Marara ..bavuga ko bari mu ngabo za FPR kandi bagize uruhare cyangwa bamenye imyiteguro y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.
Ruzibiza Abdoul na Rudasingwa Teogene ibinyoma byabo byaratahuwe mu Bazungu
Iryo vuguruzanya riri hagati y’abo batangabuhamya, niryo ryatumye Marc Trévidic yanga kumva Gafirita akoresheje amazina y’amahimbano (annonymat), kubera ko abantu benshi bamaze guca imbere ye ndetse n’uwamubanjirije Jean Louis Bruguière batanga ubuhamya kuri iryo hanurwa, bagashinja FPR ko ibifetemo uruhare, ariko bikaza kugaragara ko budafatitse.
Umucamanza Marc Trévidic
Mu nyandiko Pierre Péan yagejeje ku wunganira Gafirita mu mategeko yakozwe mu cyongereza na Gafirita, yemeza ko bahawe ibisasu nk’uko babigenzaga ku zindi ntwaro, bipakirwa mu ikamyo yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, yabivanye ku Mulindi (ahari ibirindiro bya FPR) ibijyana i Kigali, itwawe na Sergent Eugene Safari bahimbaga Karakonje. Gafirita yemeza ko yari umwe mu basirikare babyakiriye ngo yari kumwe kandi na Sergent Emmanuel, akomeza ahamya ko ibyo bisasu byaherekejwe n’imodoka ebyiri za MINUAR imwe iri imbere indi iri inyuma.
Ku bwa Gafirita ngo ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa missiles, byahawe ingabo 600 za FPR zari zikambitse i Kigali muri CND, hasigaye nk’ibyumweru bibiri ngo indege yari itwaye Habyarimana ihanurwe.
Ibisigazwa by’Indege ya Habyarimana
LT Aloys RUYENZI
Mu mwaka wa 2004 kuwa 25 Gicurasi, Umucamanza Jean Louis Bruguière yumvise uwahoze mu gisirikare cya APR akaza guhunga Aloys Ruyenzi wemeza ubwe yagenzuye ipakirwa ry’izo ntwaro, mu ikamyo yari itwaye inkwi zo gucana, akavuga ko ibyo bisasu babizanye muri Gashyantare 1994, mu gihe Abdoul Ruzibiza we umutangabuhamya w’imena wa Bruguière, nawe ntahuza na Gafirita, kuko we ahubwo yemeza ko ibyo bisasu byageze i Kigali mu mpera za Mutarama, nk’uko yabyanditsemu gitabo cye, Rwanda, l’hisotoire secrète, agiye gutanga ubuhamya muri TPIR (Tribunal Pénal International pour le Rwanda), Ruzibiza yahinduye imvugo avuga ko niba yibuka neza ibisasu byageze i Kigali mu kwezi kwa Gashyantare.
Umucamanza Jean-Louis Bruguière
Umunyamakuru Jean Pierre Mugabe wandikaga le Tribun du Peuple
Mu mwaka wa 2000 Bruguière, yumvise ubuhamya bwa Christophe Hakizabera, wemezaga ko ibisasu byaje ari bitandatu, mu gihe Jean Pierre Mugabe we avuga ko imbunda enye zo mu bwoko bwa SAM-16, zinjijwe muri CND, ibice bizigize bitandukanye, ngo zaziye mu byo kurya.
U Rwanda rufitiye icyizere abacamanza
U Rwanda ariko ruhakana rwivuye inyuma ko nta ruhare rwigeze rugira mu ishimutwa rya Gafirita, nk’uko bitangazwa na minisitiri w’Ubutabera akana n’itumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, mu kiganiro yagiranye n’ikinyakauru Jeune Afrique cyandikirwa mu Bufaransa.
Abajijwe aho Gafirita yaba aherereye, Minisitiri Busingye asubiza ko atahazi.
Akomeza avuga ko hari amazina abiri uwo mugabo yitwa, Emile Gafirita irindi rikaba Emmanuel Mugisha, agaragaza ko atumva impamvu uyu mugabo yahishaga uwo ari we akibaza n’igihe amaze abikora.
Minisitiri Busingye Johnston
Minisitiri Busingye akomeza avuga ko hari umusirikare w’u Rwanda waje gusezererwa muri 2005 witwa Emile Gafirita wari ugeze ku ipeti rya Sergent, ariko ko atigeze aba mu basirikare 600, baje mu Rwanda mu mwaka wa 1992, kandi ko bitagoye kubimenya kuko ONU igifite amazina yabo.
Minsitiri w’Ubutabera yemeza ko abantu benshi bagiye batanga ubuhamya nka Ruyenzi, Ruzibiza, Micombero, Rudasingwa, Musoni, Marara… nyuma abacamanza berekana ko mu by’ukuri ubuhamya bwabo ari ibinyoma, akavuga ko atatungurwa n’abahimba ibindi.
Minisitiri Busingye yemeza ko kuba abacamanza basubukura kumva abandi batangabuhamya nta cyo bizahindura ku kuri, akemeza kandi ko babafitiye icyizere.
Umwanditsi .Pierre Péan
Pierre Péan ntacana uwaka n’ubuyobozi bw’u Rwanda kuva bwabora igihugu mu mwaka wa 1994. Uyu mugabo nk’uko byatangajwe na Avocat wa Gafirita, ngo ni we washatse Gafirita aramubona, amusaba gutanga ubuhamya kundege ya Habyarimana.
Me Cantier
Bigaragazwa n’uko umwirondoro ndetse n’ubuhamya bya Gafirita, byageze kuri Me Cantier biturutse kuri E-mail ya Pierre Péan, gusa ngo icyo gihe Me Cantier ntiyari ahari asanga ubutumwa bwohererejwe Umucamanza Trévic, gusa ngo icyo gihe Me Cantier ntiyari ahari asanga ubutumwa bwohererejwe Umucamanza Trévidic bikozwe n’umunyabanga wa Me Cantier. Gafirita rero agwa muri uwo mutego, ajya gutanga ubuhamya avuguruza abamubanjirije, ni mu gihe kandi kuko nk’uko twabivuze haruguru, ntiyari kwanga kubera ko na mbere yari asanzwe akorana n’abanzi b’u Rwanda nka Kayumba Nyamwasa wa RNC, bifanyije na FDLR, bizwi na bose ko na Pierre Péan akorana nabo. Ni Pierre Péan kandi washatse abandi batangabuhamya babanjirije Gafirita nka Ruzibiza, Col. Karegeya; Gén. Kayumba Nyamwasa; n’abandi benshi.
Kayumba Nyamwasa wa RNC
Me Cantier yavuze ko mu ijoro ryo kuwa 13 rishyira uwa 14 Ugushyingo, yakiriye ubutumwa buri mu cyongereza bw’umuntu utaramwibwiye, ariko akoresha numero yo muri Kenya, bumubwira ko umukiriya we yashimuswe, yiyambaza umunyamakuru wa RFI uri muri kenya ngo asanga yabimenye abikuye muri bagenzi be bo muri Le Parisien, ariko ko bitamushishikaje, undi munyamakuru wo muri RFI wari i Paris aramuhamagara amubwira ko agiye koherezayo umunyamakuru wa RFI wo mu ishami ry’igiswahili, ngo akore ubushakashatsi, akomeza avuga ko Gafirita atigeze amubwira aho atuye kandi ko na Me Cantier atigeze amubaza aho atuye, akavuga ko atazi rwose nawe uwamushimuse uwo ariwe.
Pierre Péan ni muntu ki ?
Uyu mugabo ukunze kugaruka mu mwiryane ukunze kurangwa mu bihugu bya Afurika, yavukiye mu Umujyi wa Sarthe ahitwa Sablé-sur-Sarthe mu gihugu cy’u Bufaransa, kuwa 05 Werurwe 1938, ni umunyamakuru w’inkuru z’iperereza, (Journaliste d’investigation), wamenyekanye cyane muri Afurika ahagana mu mwaka wa 1979, icyo gihe yakoraga mu kinyamakuru cyitwa Le Canard Enchaîné, uwo mwuga w’itangazamakuru uramuhira anafata umuvuduko wo kwandika igitabo buri mwaka.
Uyu mugabo yagiye yivanga mu miyoborere y’ibihugu bitandukaye bya Afurika birimo Gabon, niwe wanditse igitabo cyaciye ibintu, gihakana kandi kigapfobya Jenoside yakorewe Abatuts mu Rwanda mu mwaka wa 1994 yise Noires Fureurs, blancs menteurs. Rwanda 1990-1994, gifite impapuro zirenga 550, yagisohoye mu mwaka wa 2005, avuga ko agamije ngo guhagarika ibinyoma bishinja u Bufaransa kwitwara nabi muri Politiki yabwo mu Rwanda mbere ya 1994. Pierre Péan yemeza ko ashingiye ku iperereza rihagije yakoze, kandi no ku nyandiko z’imbonekarimwe yabonye yadukanye ibitekerezo bigamije guharabika isura y’abayobozi b’u Rwanda.
Bimwe muri ibyo twavuga nko kuba yemeza ko FPR Inkotanyi ariyo yahanuye indege ya Perezida Habyariman ; ko iryo hanurwa ariryo mbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ; abayobozi ba FPR barangajwe imbere na Paul Kagame bakomye imbarutso ya Jenoside babizi neza ko izaba ; ko intumwa z’abadepite b’abafaransa batigeze bita cyane ku ihanurwa ry’indege ; kubeshya Abatutsi babigize umuco ; ko Amashyirahamwe amwe cyane cyane Survie agaya imyitwarire y’abafaransa akoreshwa na Guverinoma ya Paul Kagame, kandi ko abeshya abafaransa n’Umuryango mpuzamahanga ; ko Abafaransa bamwe nka Jean carbonare na Gérard Sadik bavuga ko abafaransa bakwiye kwemera uruhare rwabo ko babeshya rubanda ;….
Iki gitabo ariko cyari kimukomye hasi kuko cyatumye yitaba ubutabera kubera ibirego byatanzwe n’imiryango itandukanye irimo Ibuka na Survie.
Uyu mugabo kandi mu bakwirakwiza igitekerezo cy’uko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri iy’Abahutu n’iy’Abatutsi, uretse n’ibyo, muri uko gushaka gukesha isura y’abafaransa, yikomye Leta zunze Ubumwe za Amerika avuga ko yatambamiye iperereza ku wahanuye iyo ndege.
Abarwanya Perezida Kagame ni abafite inyungu zabo bwite
Mu byukuri iyo usesenguye usanga abarwanya Perezida Paul Kagame ari abafitiye inyungu zabo bwite baba abanyamahanga baba n’abanyarwanda, muri abo bose ntanumwe ufite icyo anenga Kagame n’ubuyobozi bwe gifatika.
Perezida Paul Kagame
Uhereye kuri ba Kayumba Nyamwasa, usanga ibyo bahunze ari ibibazo byabo kugiti cyabo bitari ibibazo by’abanyarwanda, ubujura, imikorere mibi n’ibindi..Reba ibibazo bya Gen. Frank Rusagara na Col. Tom Byabagamba ni ibibazo byabo bwite si ibibazo by’abanyarwanda umuntu yavuga ko bazize, mbese ko bazize ubusa bagafungwa barengera abaturage reka da ! Niba nka Rusagara yarahembwaga Miliyoni afite inzu n’imodoka bya leta arabibuze, ararakaye atangiye gutukana no gusebanya. Col. Tom Byabagamba wahoraga mu ndege imwe na Perezida, umugore we ashinzwe imisoro, muramuwe ari Generale , ambasaderi n’ibindi…mukuruwe ari umujyanama mukuru wa Perezida bene ibi ntibiramba kuko iyo umwe ahirimye bose barajyana, ibibazo bafite ubu n’ibibazo byo mu muryango ntabwo ari ibibazo by’Abanyarwanda.
Frank Rusagara na Col. Tom Byabagamba
Niba umuturage wa Ruhengeri ahinga ibirayi bye akabijyana ku isoko akabigurisha ntawe umuhagaze hejuru, uwa Gikongoro ni uko, Umutara ni uko ….. Ubwo se ninde wakwihandagaza akavuga ngo Perezida Kagame yarahemutse, afunga Byabagama. Aha abo baturage bakubaza ngo uwo ninde ??? Ese yabahaye Mutuel, Girinka se ifumbire se basi ngo abe aribyo azize rubanda bamenye ko arengana. ba kayumba ni uko bahunze ibibazo byabo bwite, ntibakabishyiremo Abanyarwnda.
Umwanditsi wacu