Nyuma y’igihe bihwihwiswa bakagera aho bakabyemera ko bakundana, umuhanzikazi Butera Knowless n’umukunzi we Ishimwe Clément bashyize bararushinga ku mugaragaro.
None ku Cyumweru tariki 31 Nyakanga 2016 nibwo Knowless na Clément barahiye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda mu Murenge wa Remera ho mu Karere ka Gasabo, ko babaye umugore n’umugabo.
Ubukwe bwabo ntibusanzwe kuko itangazamakuru n’abandi bafotozi batemerewe gufotora nk’uko umwe mu bitabiriye ubu bukwe yabitangaje, dore ko ngo n’umutekano wakajijwe ku rwego rudasanzwe.
Uyu wabashije kugera mu muhango wo gusezeranya ibi byamamare byo mu Rwanda, avuga ko no gufotoza telefoni bigoranye kuko ngo “abashinzwe umutekano (bouncers) batakwemerera, kandi baramutse bakubonye bagusaba kuyisiba.”
Ubukwe bw’aba bakunzi bo mu nzu itunganya muzika ya Kina Music byagiye bivugwa ko bwateguwe mu bwiru bukomeye dore ko n’iby’urukundo rwabo kuva aho rwatangiye kunugwanugwa byagizwe ibanga rikomeye nubwo bamwe na bamwe mu nshuti zabo za hafi bari bazi ko bakundana koko.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda, Clément arajya gusaba no gukwa mu Karere ka Kicukiro ahantu na ho hazwi na bake hanarinzwe kugeza ubu.
Butera Knowless yemera imbere y’amategeko y’u Rwanda ko Ishimwe Clément amubera umugabo (Ifoto/KigaliToday)
Iby’iyindi mihango byo biracyagoranye kubimenya kuko aba ubusanzwe basengera mu Itorero ry’Abandivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ntibizwi urusengero bari busezeraniremo ariko abatumiwe bazakirirwa mu Karere ka Bugesera mu mujyi wa Nyamata ku mugoroba wo kuwa 7 Kanama 2016.