• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gicumbi: Abamotari bibukijwe akamaro ko gutangira amakuru ku gihe

Gicumbi: Abamotari bibukijwe akamaro ko gutangira amakuru ku gihe

Ubwanditsi 04 May 2016 Mu Mahanga

Ku itariki 3 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi yagiranye inama n’abamotari barenga 100 bakorera mu mujyi w’akarere ka Gicumbi, ibasobanurira akamaro ko gutangira amakuru ku gihe.

Ibyo babibwiwe mu kiganiro bagiranye na Inspector of Police (IP) Alphonse Kayonga, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu kwicungira umutekano muri aka karere.

Yababwiye ati:”Gutangira amakuru ku gihe bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abantu bafite imigambi yo gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko, hanyuma zigafata ingamba zo kubikumira, kandi haba hari abamaze kubikora zikabafata batararenga umutaru.”

IP Kayonga yakomeje ababwira ati:” Mu bakiriya banyu hashobora kubamo abanyabyaha. Murasabwa kugira amakenga buri gihe kugira ngo hato mudatwara abagiye gukora ibyaha cyangwa abafite ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge, kandi nihagira uwo mubikekaho, mujye mwihutira kubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe.”

Ukuriye ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri aka karere, IP Eugene Niyonzima yasabye abo bamotari gukurikiza amategeko agenga umwuga wabo harimo kubahiriza ibyapa byo ku muhanda, kudatwara imitwaro kuri moto, kutayitwaraho umugenzi urenze umwe, kuyitwara ku muvuduko wagenwe, kwambara ingofero yabugenewe (casque), kandi bagatsimbura ari uko umugenzi na we amaze kuyambara.

Yababwiye ati:”Kubahiriza amategeko y’umwuga wanyu biri mu nyungu zanyu n’abandi bakoresha umuhanda muri rusange. Mwibuke ko iyo impanuka ibaye idatoranya. Ibi bisobanuye ko namwe ishobora kubakomeretsa cyangwa se ikanabahitana.”

Umwe muri abo bamotari witwa Habineza Innocent, mu izina rya bagenzi be, yagize ati:”Ntitugomba gutwarwa umutima n’amafaranga ngo twibagirwe ko umutekano usesuye dufite mu gihugu cyacu ari wo utuma dukora umwuga wacu nta nkomyi. Tugomba kugira uruhare mu kuwusigasira twirinda ibyaha ubwacu, kandi duha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma ibikumira no gufata abamaze kubikora.”

Yavuze ko namenya ko umuntu atwaye kuri moto, ndetse n’undi uwo ari we wese afite ibintu bitemewe, cyangwa agiye gukora ibinyuranije n’amategeko azahita abimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zikorana na yo.

RNP

2016-05-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abagande batangiye kwinubira imikorere ya Zari mu kazi yahawe na Leta ya Uganda[AMAFOTO]

Abagande batangiye kwinubira imikorere ya Zari mu kazi yahawe na Leta ya Uganda[AMAFOTO]

Ubwanditsi 12 Nov 2018
Letshego bank irashimirwa guteza imbere abakiriya bayo mu Rwanda

Letshego bank irashimirwa guteza imbere abakiriya bayo mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Jul 2016
I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana

I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana

Ubwanditsi 30 Oct 2017
Polisi yafashe amakarito 80 y’inzoga zitemewe

Polisi yafashe amakarito 80 y’inzoga zitemewe

Ubwanditsi 08 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]
Mu Rwanda

Umugore wa Safi yasubiye muri Canada aho ni ubuhoro ! [ VIDEO ]

Ubwanditsi 19 Oct 2017
Mu mubano w’ u Rwanda n’u Bushinwa amateka yaraye yiyanditse
INKURU NYAMUKURU

Mu mubano w’ u Rwanda n’u Bushinwa amateka yaraye yiyanditse

Ubwanditsi 23 Jul 2018
Suéde yabaye indiri y’abarwanya leta y’uRwanda 
INKURU NYAMUKURU

Suéde yabaye indiri y’abarwanya leta y’uRwanda 

Ubwanditsi 21 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru