• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umuvugizi Wa FDLR, La Forge Fils Bazeyi Yatawe Muri Yombi

Umuvugizi Wa FDLR, La Forge Fils Bazeyi Yatawe Muri Yombi

Editorial 17 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuvugizi wa FDLR , La forge Fils Bazeyi  yatawe muri yombi. Amakuru aravuga ko yafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza Congo na Uganda aho ngo yaba yari avuye muri  Uganda.

Ibi biravugwa nyamara mu gihe uyu mugabo yaherukaga gutangariza BBC ko FDLR ariyo yagabye igitero mu Rwanda.

Wari umuvugizi w’Ingabo za FDLR zirwanira mu mashyamba ya Congo yatawe muri yombi kuri iki cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, ni we watagngaje ayo makuru abinyujije kuri Twitter, aho yavuze ko yizeye ko, uwo mugabo uzwi ku izi na rya Le Forge Fils Bazeye, ingabo za Congo zizahita zimushyikiriza u Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru giheruka kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2018, Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda ruri gukorana bya hafi na Leta ya Congo kugira ngo abarwanyi ba FDLR bamaze iminsi bahungabanya umutekano w’u Rwand batabwe muri yombi.

La forge Fils Bazeyi

Perezida Kagame kandi yavuze ko igihe cyo kujya kwihigira abahungabanya umutekano w’u Rwanda cyarangiye, ariko u Rwanda rukazahora rwiteguye uzarusagarira arwinjiramo.

Ibitero bitatu biherutse mu Karere ka Nyamagabe, harimo n’icyo kuwa Gatandatu tariki 15 Ukuboza, byahitanye abantu binangiza ibintu bitandukanye, kuko abari babyihishe inyuma batwitse ibikoresho birimo imodoka ndetse banica abantu bakomeretsa n’abandi.

Guverinoma y’u Rwanda yasezeranyije ko izakora ibishoboka byose ababigizemo uruhare bagatabwa muri yombi kandi bakabiryozwa.

2018-12-17
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Urwego Rushinzwe Umutekano Imbere Mu Gihugu Mu Mazi Abira Kubera Gen Kayihura

Uganda: Urwego Rushinzwe Umutekano Imbere Mu Gihugu Mu Mazi Abira Kubera Gen Kayihura

Editorial 04 Aug 2018
Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Editorial 03 Apr 2024
Inzozi za Museveni ku Rwanda

Inzozi za Museveni ku Rwanda

Editorial 16 Apr 2019
Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Urwishigishiye ararusoma: Amaganya ya Habimana Hamada wa CNRD-FLN aragaragaza ubujyahabi bishoyemo

Editorial 11 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bufaransa: CPCR yifuje ko Barahira na Ngenzi bongera guhanishwa gufungwa burundu
ITOHOZA

U Bufaransa: CPCR yifuje ko Barahira na Ngenzi bongera guhanishwa gufungwa burundu

Editorial 02 May 2018
Moussa Faki Mahamat arasaba ibihugu by’ibihangange kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by’Abanyafurika ubwabo
Amakuru

Moussa Faki Mahamat arasaba ibihugu by’ibihangange kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by’Abanyafurika ubwabo

Editorial 21 Feb 2024
Uganda: Umwana w’amezi 8 ari mu barwayi 5 bashya banduye Covid-19
HIRYA NO HINO

Uganda: Umwana w’amezi 8 ari mu barwayi 5 bashya banduye Covid-19

Editorial 26 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru