Perezida Kagame yagiriye inama abayobozi yo gukorera mu mucyo, bakirinda kurangwa n’ikimenyane aho usanga hari abafite abantu b’inshuti zabo n’abo bita abanzi mu kazi, ahubwo umuyobozi akaba uwa bose aho kurobanura.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018 nibwo Perezida Kagame yabigarutse atangiza Umwiherero w’Abayobozi b’Inzego z’ibanze ugiye kumara iminsi itatu ubera mu ishuri rya FAWE mu Karere ka Gasabo.
Uyu mwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze uri muri gahunda yiswe ‘Umuturage ku isonga’, watangirijwe kuri Petit Stade i Remera. Uhurije hamwe abayobozi barenga 1300 barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abajyanama b’uturere n’Umujyi wa Kigali; Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere ndetse n’abakuriye inzego zitandukanye mu turere.
Mu kuwutangiza, Umukuru w’Igihugu yaganiriye n’abayobozi bawitabiriye abagira inama ku bijyanye n’uburyo bakwiriye kunoza inshingano zabo.
Perezida Kagame yavuze ko hari ikibazo gikunze kugaruka cyane aho abayobozi badashyira mu bikorwa inshingano zabo uko bikwiye ariko nyuma hakabura n’umuntu ubibaryozwa.
Ibi ahanini ngo biterwa n’uko n’umuyobozi ukwiye gusaba uwo ayobora ibisobanuro ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda runaka, nawe aba afite intege nke mu mikorere.
Ati “Uzajya guhana uwo mwibana? Ibyo byashoboka se? Uzamugezayo akuvuge. Ati nimubanze mubaze uri hejuru hariya. Iyo bimeze bityo, buri wese araceceka agasahura ibyo ashoboye.”
Yakomoje kandi ku bayobozi usanga bafite abo bita inshuti zabo mu kazi ku buryo babibonamo kurusha abandi. Kuri we, ngo nta kibazo gikwiye kubaho mu kugira inshuti ariko izo mu kazi zikwiye gucika burundu.
Ati “Nta muntu usumba inzego kandi sinzi impamvu umuntu ahora abivuga bigahora biba. Ugasanga mufite abantu mugenda mukaramya mukagira ibitangaza, n’uwo amakosa yagizeho ingaruka imvugo ikaba buriya hari abamugambaniye, nta muntu utagira abanzi […] ngo buriya nta mugabo utagira abanzi sinzi! Niba hari n’abanzi icya mbere ni ugusuzuma ko atari wowe wabiteye […] iyo uri umuyobozi, ujya kugira abantu ugira abanzi n’abandi ugira inshuti gute? Ntabwo ushobora kugira abantu inshuti n’abandi ugira abanzi. “
Yakomeje agira ati “Umuyobozi yagira abantu be n’abandi batari abe gute? Ni abantu ugiye kuyobora, urabifuriza ineza. Ntabwo wajya mu bantu uyobora ngo utangire ubarememo ibice. Ntabwo ari ubuyobozi. Ntabwo ubuyobozi bushinzwe ngo mfite abanzi, niba ari abanzi bakuziza ko ukora ibintu bizima abo ntabwo ukwiye kubatekereza. Ugiye kuvuga ngo uranyaga ngo ni uko nakubujije ko ukora amafuti, ninabimenya birakugirira nabi; uratuma ibyo wita umwanzi ubyumva, ndakugerekaho urusyo.”
Ati “Nzagutumira iwanjye dusabane, tunywe inzoga ariko nibigera mu kazi, bihagarare. Iby’akazi ni iby’akazi. Waza tukarara inkera, tukaririmba ariko nibirenga aho […] iyo bikomeje uba wapfuye n’akazi kaba kapfuye. Bigira ingaruka ku bantu, ku bo uyobora, bishobora kutagira ingaruka kuri ba bandi wita inshuti kuko aribo uhora ugwizaho ibyiza ariko icyo ni icyaha.”
Umukuru w’Igihugu yaburiye kandi abayobozi badatinyuka kureba umuntu mu maso ngo bamubwire bati ‘sigaho’ n’ababaye imbata y’ikimenyane, ababwira ko bikwiye gucika kuko byoreka igihugu.
Ati “Wajya muri minisiteri runaka, minisitiri n’abamukurikiye bose bakaba abantu yitoranyirije ari abavandimwe, ari inshuti, baturuka mu cyaro kimwe; byashoboka? Ikintu kiganisha aho mucyemera mute? Kuki ntawe uvamo ngo avuge ati ibintu dufite hano ntabwo ari byiza. Ntibishobora kuba ahantu ngo byihishire kandi n’imikorere yabyo iraboneka.”
Abitabiriye uyu mwiherero bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye aho nk’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yasabye ko abayobozi bari ku rwego rw’akarere n’imirenge bagabanywa hakongererwa ubushobozi utugari.
Perezida Kagame yashyigikiye iki giterezo avuga ko nta mpamvu yo kugira abantu benshi hejuru hasi nta bahari, ndetse Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, avuga ko iyo gahunda ihari mu gihe cya vuba hazaba impinduka.
Ikindi kibazo cyabajijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, wavuze ko hari ibibazo biri kugaragara muri iki gihe byo kurangiza imanza ku bantu bari barahunze ariko batahuka bagasanga amasambu yabo yaratujwemo abandi.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko iki kibazo kidakwiye kujya mu nkiko kuko ibyakozwe hatuzwa abatari bafite aho kuba, byari umwanzuro wa politiki. Yashimangiye ko mu gihe iki kibazo cyagera mu nkiko, cyasenya ibyakozwe byose bigatera akavuyo gakomeye mu gihugu.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko mu mwiherero uheruka kubera i Rubavu; abakora mu nzego z’ubutabera bemeje ko iki kibazo kigiye gufatirwa umuti wa burundu.