Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nzamwita Vincent Degaulle yasabye imbabazi Abanyarwanda ku magambo aherutse gutangaza ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, aho yavuze ko u Rwanda rusa nk’aho rutagiye muri CAN kubera ko rwakinishaga abanyamahanga.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ni bwo umuyobozi wa FERWAFA yatangarije Televiziyo y’igihugu ko asabye imbabazi Abanyarwanda, by’umwihariko abagize uruhare ngo u Rwanda rujye mu gikombe cy’Afurika mu mwaka wa 2004, by’umwihariko abari bagize iyo kipe.
Yagize ati “mfashe uyu mwanya ngo nsabe imbabazi Abanyarwanda, si ko igihugu kitagiye muri CAN kandi cyaragiyeyo ndetse no mu mateka birazwi ndetse ndasaba imbabazi ku kutavuga ururimi neza ,ndasaba imbabazi abagize uruhare bose ngo u Rwanda rujye muri CAN”.
Nzamwita yavuze ko icyo yashakaga gusobanura ari uko hakwiye gushyirwa imbaraga nyinshi mu cyatuma u Rwanda rubasha kujya muri CAN rwikurikiranya aho kugira ngo rubitegereze imyaka n’imyaniko.
Yavuze ko iyi ariyo mpamvu umutoza mushya yahawe gukora ibishoboka byose ngo u Rwanda rukazasubira mu gikombe cya Afurika muri 2019.
Aya magambo umuyobozi wa FERWAFA yari yayatangaje kuwa kabiri ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu gikorwa cyo kwerekana umutoza mushya w’Amavubi, aho bitishimiwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru, by’umwihariko abajyanye Amavubi muri CAN barimo Mbonabucya Desiré, Karekezi Olivier, Katawuti n’abandi.
Nzamwita Vincent Degaulle
Source : Izuba rirashe