• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yatawe muri yombi 

Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yatawe muri yombi 

Editorial 07 Oct 2019 HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Umuyobozi wa Radio Amazing Grace, kuri ubu itakemerewe gukorera mu Rwanda, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Ukwakira, ubwo yiteguraga kugirana ikiganiro n’itangazamakuru cyagombaga kubera muri kamwe mu tubari duherereye I Remera munsi ya Stade Amahoro.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Umuyobozi wa Radio Amazing Grace, Umunyamerika, Gregg Schoof, yari yatumije itangazamakuru ateganya gusezera ku Banyarwanda nyuma y’aho mu mwaka ushize iyi Radio ifungiwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, ishinjwa kutubahiriza amahame y’itangazamakuru.

Yafunzwe nyuma y’ikiganiro cyatanzwe n’Umuvugabutumwa witwa Niyibikora Nicolas, ku wa 29 Mutarama 2018, yitsa cyane ku kuvuga ko nta cyiza cy’umugore, inyigisho yafashwe nko kumusebya mu buryo budakwiriye na gato, maze yamaganwa n’Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye.

Ubwo abanyamakuru bageraga ahagombaga kubera iki kiganiro bari batumiwemo, bwana Gregg yabanje kubereka convocation yari yahawe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwamuhamagariraga kurwitaba kuri uyu wa Mbere n’ubundi ku isaha ya saa yine, isaha byari biteganyijwe ko ikiganiro gitangiriraho.

Mu gihe itangazamakuru ryari rikiri gufata amafoto y’ubwo butumire bwa RIB yaryerekaga, abakozi ba RIB baherekejwe n’abapolisi bahise bahagera baje kumwifatira bamwambika ipingu baramutambikana mbere yo kubanza kumubwira ko ibyo arimo atabyemerewe.

Nk’uko bigaragara ku itangazo rigenewe abanyamakuru ryari ryateguwe, Bwana Gregg avuga ko bagiye kwimukira I Kampala, nyuma y’aho visa zabo zitongeye kuvugururwa, nubwo bagifite urubanza rutararangira mu rukiko.

Muri iri tangazo Gregg yikomye ibigo bitandukanye birimo Urwego rw’Abanyamakuru rwigenzura (RMC), ashinja kubabeshyera na RURA ashinja guhonyora itegeko nshinga ry’u Rwanda ibagira abanyabyaha kandi atari urukiko.

2019-10-07
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame  kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu, yagaragaje imitekerereze ikwiriye kuranga abanyarwanda

Perezida Kagame kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu, yagaragaje imitekerereze ikwiriye kuranga abanyarwanda

Editorial 25 Jun 2017
APR FC na Mukura VS zakuye amanota 3 hanze y’ikibuga cyazo, AS Kigali inganya na Etincelles FC – Uko imikino ibanza yose yagenze

APR FC na Mukura VS zakuye amanota 3 hanze y’ikibuga cyazo, AS Kigali inganya na Etincelles FC – Uko imikino ibanza yose yagenze

Editorial 05 Apr 2022
Amafoto – Mu mukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Ibanda FC yo muri RDC 0-0

Amafoto – Mu mukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Ibanda FC yo muri RDC 0-0

Editorial 18 Nov 2021
Gambia: Yahya Jammeh yashyize yemera kurekura ubutegetsi

Gambia: Yahya Jammeh yashyize yemera kurekura ubutegetsi

Editorial 21 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus
HIRYA NO HINO

Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus

Editorial 10 Apr 2020
Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 60
HIRYA NO HINO

Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 60

Editorial 29 Mar 2020
Uko  Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura
ITOHOZA

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

Editorial 13 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru