Ku munsi wa gatatu w’Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu uri kuba ku nshuro ya 15 mu Kigo cya Gisirikare i Gabiro, bunguranye ibitekerezo kuri gahunda zitandukanye zirimo izigamije gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza ndetse n’izijyanye no kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Ingingo yaganiriweho ku munsi wa gatatu mu kiganiro cya nyuma ya saa sita yari ukurebera hamwe uburyo bwo ‘kunoza imitangire ya serivisi z’ubuzima n’izo kwita ku mikurire y’ umwana ukiri muto’.
Ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba; Dr Anita Asiimwe uyobora gahunda yo kwita ku mikurire y’umwana ukiri muto na Dr. Dominique Savio Mugenzi wikorera mu rwego rw’ubuzima.
Mbere ya saa sita, abayobozi bari bunguranye ibitekerezo ku bijyanye no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura; Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa; Ukuriye ikoranabuhanga muri Rwanda Online, Faith Keza na Didier Nkurikiyimfura ukora mu Bunyamabanga bwa Smart Africa nk’ushinzwe ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Ku munsi wa mbere w’uyu Mwiherero, Perezida Kagame yasabye abayobozi gukorana bashaka umuti w’ibibazo bihari kuko bigaragara ko bizwi ariko ntibikemurwe, ku buryo usanga bigarukwaho buri mwaka.
Ku munsi wa kabiri, baganiriye ku ngamba zikwiye gushyirwa mu bikorwa hagamijwe kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi nka kimwe mu bikorwa n’abanyarwanda benshi.
Muri uyu Mwiherero watangiye ku wa 26 Gashyantare, harareberwa hamwe aho igihugu kigeze mu kwesa imihigo y’iterambere rirambye cyiyemeje; inkingi z’ibanze zizubakirwaho iterambere ryihuse; uruhare rw’iterambere ry’inganda n’imijyi no kunoza ubukungu; uburezi nk’umusingi w’ubukungu bushingiye ku bumenyi; guteza imbere serivisi z’ubuzima no kureba u Rwanda muri Afurika no mu ruhando mpuzamahanga.
Amafoto: Village Urugwiro