• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umwiryane n’amakimbirane muri CNRD- Ubwiyunge

Umwiryane n’amakimbirane muri CNRD- Ubwiyunge

Editorial 29 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru ari gucicikana ku mbuga nkoranyamba agaragaza ugusubiranamo kwabagize ihuriro CNRD ubwiyunge, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri niho ubunyamabanga bw ‘uyu mutwe bwasoye itangazo rihagarika Benoit Rugumaho wari uhagarariye inyungu zawo mu gihugu cya Canada.

Mu itangazo ryashinzwe hanze na CNRD UBWIYUNGE rivuga ko ihagarikwa rya Benoit Rugumaho wari uhagarariye Inyungu za CNRD ubwiyunge na MRCD ubumwe mu gihugu cya CANADA ashinjwa kuba asuzugura bikomeye inzego ziri huriro zikorera mu bihugu bya SCandinavia.

Iri tangazo rikaba ryerekana amakosa yashingiweho ahagarikwa by’agateganyo mu gihe kingana n ‘amezi atatu aho ashinjwa ubuhezanguni buhoraho mu kutubaha ubuyobozi bwiri huriro, gukwirakwiza ibihuha agamije inyungu ze,kuba agira uruhare mu kubangamira ikwirakwizwa ry ‘amahame y,amashyaka ahuriye mu ihuriro MRCD ubumwe, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukorana na bamwe mu bahoze muri iri huriro bahagaritswe.

Uyu mugabo ahagaritswe nyuma y’uwahoze ari umunyamabanga wungirije wa CNRD ubwiyunge bwana Kalinijabo Jean Paul nawe wahagaritswe umwaka ushize.

Muri iri tangazo rikomeza risobanura  ko Benoit Rugumaho ahagaritswe mu nshingano yari afite haba muri CNRD ubwiyunge ndetse no mu ihuriro MRCd ubumwe igihe kingana n’amezi atatu, kandi rigumya kuvuga ko azava mu bihano mu gihe yanditse yerekana ko agiye guhindura imyitwarire yiwe akayoboka inzira bamweretse nyuma yo kwiga kubusabe bwe.

Urebye ubona ko iri hagarikwa rishobora kuba burundu kuko bigoye ko Benoit Rugumaho yandika iyi baruwa asabwa dukurikije ubuhezanguni busanzwe bumuranga.

Ihagarikwa rya Benoit Rugumaho rije rikurikira ibihe bibi uyu mutwe urimo wo kutoroherwa n’ibitero umutwe wabo w’ingabo wa FLN ukorera mu mashyamba yo muburasirazuba bwa Congo kinshasa uri kugabwaho n’igisirikare cya FARDC.

Abakurikiranira hafi imikorere y ‘uyu mutwe wa CNRD ubwiyunge bavuga ko uyu umitwe wakunze kurangwa n’amakimbirane kuva aho urugamba batangije rubananiye bikaba bigaragara ibintu byabarenze.

Ikindi kuba Umunyamabanga w’uyu mutwe wa CNRD UBWIYUNGE ariwe wasohoye iri tangazo kandi iki ari icyemezo gikomeye cyagombye gushyirwaho Umukono na Perezida wa CNRD UBWIYUNGE ariwe Gen.Wilson Irategeka n’icyerekana ko amakuru amaze iminsi acicikana ko yaba yarapfuye yaba ari impamo uyu Dr.Biruka Innocent akaba ariwe Muyobozi w’inzibacyuho wa CNRD UBWIYUNGE.

2020-01-29
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabire Victoire Umuhoza ngo azasubiza u Rwanda muri Jenoside niba adahawe ubutegetsi. Ese   kuki “IVU” ridashyirwa mu kimpoteri  nk’indi myanda yose, rigakomeza gutumukira abantu?

Ingabire Victoire Umuhoza ngo azasubiza u Rwanda muri Jenoside niba adahawe ubutegetsi. Ese   kuki “IVU” ridashyirwa mu kimpoteri  nk’indi myanda yose, rigakomeza gutumukira abantu?

Editorial 24 Aug 2022
Umwiryane n’amacakubiri mu barwanya Leta y’u Rwanda

Umwiryane n’amacakubiri mu barwanya Leta y’u Rwanda

Editorial 03 Jun 2019
Inzego z’ubutasi za Uganda zatangiye gukwirakwiza ibihuha ko Bobi Wine agiye kwicwa n’u Rwanda

Inzego z’ubutasi za Uganda zatangiye gukwirakwiza ibihuha ko Bobi Wine agiye kwicwa n’u Rwanda

Editorial 10 Sep 2019
Judi Rever yaba yabaye umuvugizi mushya w’ishyirahamwe Igicumbi?

Judi Rever yaba yabaye umuvugizi mushya w’ishyirahamwe Igicumbi?

Editorial 19 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hari abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo y’ababyeyi babo
HIRYA NO HINO

Hari abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo y’ababyeyi babo

Editorial 25 Oct 2019
RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka
INKURU NYAMUKURU

RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

Editorial 09 Jan 2020
Burundi: Uwayoboraga Imbonerakure yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu
HIRYA NO HINO

Burundi: Uwayoboraga Imbonerakure yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu

Editorial 15 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru