Muri iki cyumweru dushoje niho Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwarangije kumva imyanzuro ya nyuma mu rubanza rwa Col Tom Byabagamba na Rtd Brig Gen Frank Rusagara na Sgt Francois Kabayiza.
Aba baregwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikare, basabiwe ibihano biremereye ku byaha bashinjwa, ariko bisobanura kuwa Gatanu w’icyumweru gishize bakomeje kwerekana ko ari abere.
Col. Tom Byabagamba ashinjwa icyaha cyo gukwiza nkana ibihuha agomesha rubanda abangisha ubutegetsi buriho, icyo gusebya Leta, gusuzugura ibendera ry’igihugu no guhisha nkana ibimenyetso byashoboraga gufasha kugenza icyaha gikomeye. Yasabiwe gufungwa imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni 8.
Me Valery umwunganira yagaragaje ko icyaha barega Col Byabagamba atari cyo, akanagaragaza ko n’iyo iby’amagambo bamushinja byaba byarabayeho nta ntugunda muri rubanda yari agamije guteza.
Ikindi kandi, ntiyemeranya n’abasirikare babanaga na Col Byabagamba mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, aho ibyo yabawiraga byose avuga ngo ‘mwe’ bahitaga bumva ko avuze leta.
Hari umutangabuhamya uvuga ko Byabagamba yavuze ko ‘muzunamura icumu ryari?’ yumva ko uko byagenda kose avuze Leta y’u Rwanda, kuko ari abasirikare bakuru babwirwaga bafite abo bayoboye.
Rusagara ushinjwa koherereza abasirikari inkuru zivuga nabi Leta y’u Rwanda zanditswe n’imbuga zitandukanye, Me Buhuru umwunganira yabwiye urukiko ko yumva gusoma, no guha undi muntu ngo asome iby’abavuga nabi u Rwanda bitakwitwa ibyaha. Bityo asaba ko ibyo abatangabuhamya bashinje Ge Rusagara byateshwa agaciro.
Anavuga ko mu buhamya bw’abo bagiye bivuguruza.
Col Byabagamba yanatakiye urukiko, arubwira ko afungiye mu kato kandi nta n’icyaha kiramuhama. Yagaragaje ko umwaka urenga n’amezi atandatu, aho afungiye adafunganwe n’abandi, ahura gusa n’umuzaniye ibiryo.
Umucamanza yasabye umwunganira mu mategeko ko yabiregera, ariko urubanza rugakomeza.
Gen Rusagara ngo ntiyagambanira u Rwanda
(Rtd) Brig Gen Frank Rusagara we ashinjwa gukwirakwiza nkana ibihuha agomesha rubanda abangisha ubutegetsi no gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yasabiwe gufungwa imyaka 22 n’ihazabu ya miliyoni 8.
Gen Rusagara yavuze ko bibabaje gushinjwa ibyaha bikomeye nk’ibyo, kuko ngo yamaze igihe kinini igihugu agikorera mu mirimo itandukanye.
Me Buhuru na we yavuze ko Gen Rusagara iyo aza kuba ashyigikiye abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yari kubasanga aho baba nyuma yo guhamagazwa mu butumwa (Attaché militaire) yarimo mu Bwongereza.
Nyuma yo kugaruka mu Rwanda, akaza no gusezererwa mu gisirikare Me Buhuru n’umukiriya we bagaragaje ko na bwo yakomeje kuba umwizerwa , kugeza n’aho n’Umugabo mukuru w’Ingabo n’Ushinzwe abademobe, bamwemerera gukorera ingendo mu mahanga. Yagiye muri Afurika y’Epfo, Colombia, n’ahandi, kandi aragenda aragaruka.
Kuri ibyo Gen Rusagara yagaragaje ko mu gihe ubushinjacyaha buvuga ko yari yaratangiye gukurikiranwa ku kubiba ibihuha byateza intugunda muri rubanda, agaragaza ko yazengurukaga yigisha gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’, ashakira igihugu ejo heza.
Gen Rusagara yavuze ko atanga u Rwanda n’ubuyobozi buriho, anasaba ko yarekurwa , kuko ari umwere ngo yo kujya gusazira muri gereza, dore ko ageze mu myaka 60 y’amavuko.
Sgt Kabayiza ngo ntakwiye kubazwa imbunda yashyiriye umusirikare
Sgt Kabayiza ushinjwa guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ubushinjacyaha bwavuze ko yagiye abunaniza, bumusabira gufungwa imyaka itandatu, n’ihazabu ya miliyoni 5.
Sgt Kabayiza mu kwanzura yahakanye ibyo ashinjwa, agaragaza ko imbunda ashinjwa gushisha za Gen Rusagara atari byo, kuko yazishyiriye Col Tom Byabagamba nk’umusirikare akimenya ko Gen Rusagara yafunzwe.
Asobanura ko ibindi yari afitiye impungenge, birimo laptop na IPod ya Gen Rusagara byo yabishyiriye murumuna we, nta mugambi wo kubihisha yari afite ku buryo byakora icyaha.
Mu magambo ye, yasabye urukiko ko niba rubona gufata imbunda akazishyira umusirikare mu gihe we atari akirimo, bigize icyaha rwazamubabarira.
Mu kwanzura Me Milton wunganira Rtd Sgt Kabyiza na we yunze mu ry’umukiriya we, agaragaza ko ubushinjacyaha butigeze bugaragaza mu buryo budashidikanywaho ibimenyetso bishinja umukiriya we.
Yavuze ko Sgt Kabyiza atari akwiye gushinjwa icyaha cyo guhisha nkana ibintu byagombye gufasha kugenza icyaha gikomeye kandi nta mugambi bigeze berekana ko yashakaga ko izo mbunda zihishwa.
Yasobanuye ko iyo ashaka kuzihisha, yari kuzijyana ahandi hatari ku muntu ufitanye isano na Gen Rusagara, kuko kuba Col Tom Byabagamba ari muramu we , abashakisha nta kuntu batari gutekereza kujya kuhasaka.
Umugore wa Col Byabagamba, Mary Bayne, yakunze kwitabira amaburanisha yose (Ifoto/Mathias H.)
Byongeye, kumushinja icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, na byo ngo ubushinjacyaha ni ukurenganya Sgt Kabyiza, kuko mu gihe bamushinja kuzitunga , izivugwa atari ze , zari iza Gen Rusagara wari mu butumwa bw’akazi mu Bwongereza, kandi ngo ntibivuze ko kuba yarasigaye ku rugo bimuha kuba imitungo ya shebuja yarahindutse iye.
Urubanza ruzasomwa kuwa 22 Werurwe 2016.
Umwanditsi wacu