Icyo kigo FTC kimaze igihe gikora igenzura ku birego bivuga ko icyo kigo gishinzwe ubujyanama mu bya Politiki Cambridge Analytica cyinjiye mu makuru y’abantu bagera kuri miliyoni 87 bakoresha Facebook mu buryo butajyanye n’amategeko.
Amakuru yamenyekanye ate?
Ikigo FTC cyatangiye igenzura kuri Facebook mu kwezi kwa Werurwe umwaka wa 2018, inyuma yuko kimenye ko iki kigo Cambridge Analytica cyahawe amakuru y’abantu ibihumbi n’ibihumbi.
Iri genzura rikaba ryaribanze cyane ku ukuntu uru rubuga rwa Facebook rwarenze ku masezerano yo mu mwaka wa 2011 ayitegeka kubanza kumenyekanisha neza abakoresha uru rubuga rwayo ikabona guhabwa uburenganzira bwo gutanga amakuru yabo.
Ikinyamakuru New York Times gitangaza ko abanyamuryango b’ishyaka ry’Abademocrate bagomba gukorwaho igenzura rihamye kuri iki cyaha ndetse bamwe bakaba banemeza ko izi ndishyi sisaga miliyari 5 z’amadolari atajyanye n’icyaha cyakozwe.
N’umujinya mwinshi, umwe mu basenateri Mark Warner yagize ati, “Niba FTC idashoboye cyangwa idashaka kurinda amakuru y’abantu ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga ko Inteko Ishinga Amategeko igomba guhaguruka ikabyikorera”
Aya mande yaciwe uru rubuga rwa Facebook akaba agomba kwemezwa n’urukiko rukuru muri iki gihugu, aramutse atanzwe aya mande ya miriyari 5 z’amadolarari yaba ariyo abaye aya mbere ku rwego rwo hejuru iki kigo FTC giciye ikigo nk’iki gikorera ubucuruzi kuri murandasi (interineti)
Facebook iratangaza iki?
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru BBC , umunyamakuru Dave Lee ukorera muri Amerika yatangaje ko uru rubuga rwamuhaye amakuru ko rwari rufite amakuru ko rushobora kuzacibwa amande ku bw’amakosa bazi yabayeho.
Mu kwezi kwa kane Facebook ikaba yari yakoze inama n’abanyamigabane bayo bemeranya ko bagomba gushyira ayo mafaranga ku ruhande , ibi bikaba byumvikana ko nta ngaruka nini cyane uru rubuga rwa Facebook ruzahura nazo kuko rwarangije kwitegura.
Gusa ikitaramenyekana ni ibindi bihano uru rubuga rwa Facebook rushobora guhura nabyo nko kwamburwa uburenganzira bumwe na bumwe mu bijyanye no kubika amabanga y’abantu, ndetse n’ibibazo uyu muherwe Mark Zuckerberg ukuriye uru rubuga yahura nabyo .
Gusa ikindi wamenya kuri aya mande ni uko aya mande yaciwe angana na kimwe cya kane cy’inyungu uru rubuga rwa Facebook rwinjiza mu gihe cy’umwaka wose.