• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Urubuga rwa Facebook rwaciwe akayabo ka Miliyari 5 z’Amadollari

Urubuga rwa Facebook rwaciwe akayabo ka Miliyari 5 z’Amadollari

Editorial 16 Jul 2019 IKORANABUHANGA

Icyo kigo FTC kimaze igihe gikora igenzura ku birego bivuga ko icyo kigo gishinzwe ubujyanama mu bya Politiki Cambridge Analytica cyinjiye mu makuru y’abantu bagera kuri miliyoni 87 bakoresha Facebook mu buryo butajyanye n’amategeko.

Amakuru yamenyekanye ate?

Ikigo FTC cyatangiye igenzura kuri Facebook mu kwezi kwa Werurwe umwaka wa 2018, inyuma yuko kimenye ko iki kigo Cambridge Analytica cyahawe amakuru y’abantu ibihumbi n’ibihumbi.

Iri genzura rikaba ryaribanze cyane ku ukuntu uru rubuga rwa Facebook rwarenze ku masezerano yo mu mwaka wa 2011 ayitegeka kubanza kumenyekanisha neza abakoresha uru rubuga rwayo ikabona guhabwa uburenganzira bwo gutanga amakuru yabo.

Ikinyamakuru New York Times gitangaza ko abanyamuryango b’ishyaka ry’Abademocrate bagomba gukorwaho igenzura rihamye kuri iki cyaha ndetse bamwe bakaba banemeza ko izi ndishyi sisaga miliyari 5 z’amadolari atajyanye n’icyaha cyakozwe.

N’umujinya mwinshi, umwe mu basenateri Mark Warner yagize ati, “Niba FTC idashoboye cyangwa idashaka kurinda amakuru y’abantu ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga ko Inteko Ishinga Amategeko igomba guhaguruka ikabyikorera”

Aya mande yaciwe uru rubuga rwa Facebook akaba agomba kwemezwa n’urukiko rukuru muri iki gihugu, aramutse atanzwe aya mande ya miriyari 5 z’amadolarari yaba ariyo abaye aya mbere ku rwego rwo hejuru iki kigo FTC giciye ikigo nk’iki gikorera ubucuruzi kuri murandasi (interineti)

Facebook iratangaza iki?

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru BBC , umunyamakuru Dave Lee ukorera muri Amerika yatangaje ko uru rubuga rwamuhaye amakuru ko rwari rufite amakuru ko rushobora kuzacibwa amande ku bw’amakosa bazi yabayeho.

Mu kwezi kwa kane Facebook ikaba yari yakoze inama n’abanyamigabane bayo bemeranya ko bagomba gushyira ayo mafaranga ku ruhande , ibi bikaba byumvikana ko nta ngaruka nini cyane uru rubuga rwa Facebook ruzahura nazo kuko rwarangije kwitegura.

Gusa ikitaramenyekana ni ibindi bihano uru rubuga rwa Facebook rushobora guhura nabyo nko kwamburwa uburenganzira bumwe na bumwe mu bijyanye no kubika amabanga y’abantu, ndetse n’ibibazo uyu muherwe Mark Zuckerberg ukuriye uru rubuga yahura nabyo .

Gusa ikindi wamenya kuri aya mande ni uko aya mande yaciwe angana na kimwe cya kane cy’inyungu uru rubuga rwa Facebook rwinjiza mu gihe cy’umwaka wose.

2019-07-16
Editorial

IZINDI NKURU

Samsung yashyize ku isoko telefoni nshya ya Galaxy Z Flip ishobora gukunjwa

Samsung yashyize ku isoko telefoni nshya ya Galaxy Z Flip ishobora gukunjwa

Editorial 12 Feb 2020
Robot Yitwa Sophia Yavuze Ikinyarwanda I Kigali Aho Yitabiriye ‘Transform Africa’Abantu Baratangara

Robot Yitwa Sophia Yavuze Ikinyarwanda I Kigali Aho Yitabiriye ‘Transform Africa’Abantu Baratangara

Editorial 15 May 2019
U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe

U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe

Editorial 02 Mar 2018
Apple yaciwe miliyoni $27 ishinjwa kugabanya imbaraga za iPhone zimaze igihe

Apple yaciwe miliyoni $27 ishinjwa kugabanya imbaraga za iPhone zimaze igihe

Editorial 10 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, arashinjwa akarimi gasize umunyu, gahumuriza abaturage, kandi umutekano muri icyo gihugu ukomeje kuba kure nk’ukwezi.
Amakuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, arashinjwa akarimi gasize umunyu, gahumuriza abaturage, kandi umutekano muri icyo gihugu ukomeje kuba kure nk’ukwezi.

Editorial 09 Dec 2020
Icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda: Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima – Polisi
Mu Rwanda

Icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda: Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima – Polisi

Editorial 23 May 2018
Imyanzuro ikakaye yafashwe nyuma y’IMVURURU zashyamiranyije ubuyobozi  muri Rayon Sports
IMIKINO

Imyanzuro ikakaye yafashwe nyuma y’IMVURURU zashyamiranyije ubuyobozi muri Rayon Sports

Editorial 11 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru