• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Urubyiruko rw’Abayisilamu rwiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Urubyiruko rw’Abayisilamu rwiyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 04 Jan 2016 Mu Mahanga

Ubukangurambaga bwo kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge birimo urumogi, inzoga z’inkorano n’ibindi bwabereye mu ishuri ryisumbuye rya kiyisilamu ryitwa AIPR Nyandungu, ryo karere ka Kicukiro ku itariki 31 Ukuboza 2015.

Umwe muri urwo rubyiruko witwa Ndayisaba Hemedi wo mu karere ka Nyarugenge, yagize ati “Urubyiruko turi imbaraga z’igihugu. Nta mpamvu yo kwangiza ahazaza hacu tunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bintu bifite ingaruka mbi ku buzima bwacu.”

Yashimye icyo kiganiro bahawe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere agira ati “cyatumye menya ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, n’uruhare rwanjye mu kubirwanya.”

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Kicukiro, Inspector of Police(IP) Hamdun Twizeyimana, yakanguriye urubyiruko rw’Abayisilamu rugera ku 130 kutanywa, kudacuruza, no kudatunda ibiyobyabwenge, kandi arusaba kugira uruhare mu kubirwanya.

Urwo rubyiruko yagiranye ikiganiro na rwo, rwari ruhagarariye urundi mu turere twose tw’igihugu.

Ubwo butumwa yaburuhereye mu ngando rwakoreye muri icyo Kigo kuva ku itariki 28 Ukuboza 2015 kugeza ku ya 2 Mutarama 2016.

Amasomo rwaherewe muri iyo ngando yari afite insanganyamatsiko igira iti:’Twubake ejo hazaza duha agaciro urubyiruko nk’imbaraga n’amizero by’igihugu.’

Ikiganiro IP Twizeyimana yagiranye na rwo cyibanze cyane ku kurukangurira kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’icuruzwa ry’abantu.

Yababwiye ko ubufatanye mu kwicungira umutekano ari ngombwa, kandi ko buri wese akwiye kubigiramo uruhare, aha akaba yarabasobanuriye ko nabo bari mu bo bireba.

Yababwiye ati:”Ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage mu kubungabunga umutekano nibyo bituma igihugu cyacu kiba mu bitekanye ku Isi, ariko na none n’ubwo bimeze bityo, haracyariho abantu barimo n’urubyiruko rugenzi rwanyu bagikora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bishobora kuwuhungabanya birimo nko kunywa ibiyobyabwenge.”

Nyuma yo kubasobanurira ingaruka zaryo, IP Twizeyimana yabasabye kuzasangiza ubumenyi bungutse urundi rubyiruko bahagarariye, kugira ngo na rwo rumenye uko rwarwanya icyo cyaha ndetse n’ibindi muri rusange.

RNP

2016-01-04
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Abarimu bateguye imyigaragambyo kubera ikibazo cy’imishahara

Uganda: Abarimu bateguye imyigaragambyo kubera ikibazo cy’imishahara

Editorial 20 May 2019
Uganda: Igipfunsi cya Gen Katumba cyari kimpitanye – Depite Zaake

Uganda: Igipfunsi cya Gen Katumba cyari kimpitanye – Depite Zaake

Editorial 01 Oct 2017
Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda

Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda

Editorial 17 Feb 2025
[AMAFOTO]: IBIKORWA BY’INGENZI BYA POLISI Y’U RWANDA MU MWAKA WA 2016

[AMAFOTO]: IBIKORWA BY’INGENZI BYA POLISI Y’U RWANDA MU MWAKA WA 2016

Editorial 10 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri 2010, Ingabire Victoire yemeje ko Joseph Ntawangundi yari muri Kenya mu gihe cya Jenoside nyuma Nyirubwite yemera ibyaha byose bya Jenoside aregwa   
INKURU NYAMUKURU

Muri 2010, Ingabire Victoire yemeje ko Joseph Ntawangundi yari muri Kenya mu gihe cya Jenoside nyuma Nyirubwite yemera ibyaha byose bya Jenoside aregwa  

Editorial 25 Jun 2020
Abapolisi bo mu karere barangije amahugurwa yo gushyira ibimenyetso ku ntwaro
Mu Mahanga

Abapolisi bo mu karere barangije amahugurwa yo gushyira ibimenyetso ku ntwaro

Editorial 21 Jan 2016
Magufuli arayobora umuhango wo gusinyisha Sudani y’Epfo nk’umunyamuryango mushya wa EAC
Mu Rwanda

Magufuli arayobora umuhango wo gusinyisha Sudani y’Epfo nk’umunyamuryango mushya wa EAC

Editorial 15 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru