• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Urugaga rw’Abavoka rurasaba Polisi gutanga amakuru afatika ku iyicwa rya Me Toy

Urugaga rw’Abavoka rurasaba Polisi gutanga amakuru afatika ku iyicwa rya Me Toy

Editorial 02 Jan 2017 Mu Mahanga

Nyuma y’uko polisi y’igihugu yatangaje ko Umunyamategeko Nzamwita Toy yarashwe n’Abapolisi bikamuviramo urupfu mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu hafi ya Rond Point ya Kacyiru ahazwi nka KBC, urugaga rw’Abavika rwatangaje ko hari amakuru y’ingenzi ataratanzwe na Polisi ku iyicwa rya Nzamwita bityo rukaba rusaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi rikihutishwa.

Polisi y’u Rwanda mu itangazo yatanze ndetse inagaragaza ko ibabajwe n’urupfu rwa nyakwigendera Me Toy Nzamwita, yavuze ko uyu munyamategeko yarashwe batabishaka ariko ko yari yishe amategeko y’umuhanda kubera ubusinzi.

Mu itangazo ryatanzwe n’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rivuga ko bitumvikana ko umuntu wabo yahanishwa igihano cyo kuraswa kuko yasinze bityo hakaba hakenewe ibindi bimenyetso bifatika kandi byihuse ku rupfu rwa mugenzi wabo.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Me Amida Furaha ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama y’igitaraganya y’abagize uru rugaga yahise iterana kuwa 31 Ukuboza 2016, nyuma y’uko humvikanye amakuru ko mugenzi wabo yapfuye arashwe na Polisi y’igihugu.

Mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki ya 31 Ukuboza, indi modoka yari itwaye umukozi wa MTN yarasiwe aharasiwe Me Toy, aho polisi ikomeza ivuga ko uwari uyitwaye nawe yari yasinze bityo bamuhagarika akanga guhagarara nk’uko bivugwa ko byagenze kuri Me Toy Nzamwita Ntabwoba.

-5227.jpg

Indi modoka yari itwawe n’ umukozi wa MTN yarasiwe kuri KCC

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Inama y’Urugaga ibabajwe n’uburyo mugenzi wabo yavukijwe ubuzima, bagasanga atari bwo buryo bwagombaga gukoreshwa kabone n’iyo haba hari amategeko y’umuhanda atarubahirijwe nk’uko bivugwa mu itangazo rya Polisi.

-5223.jpg

Nyakwigendera Nzamwita Toy

2017-01-02
Editorial

IZINDI NKURU

Kivu y’Amajyepfo: Abantu batanu baguye mu bitero 2 bitandukanye by’abantu bitwaje intwaro

Kivu y’Amajyepfo: Abantu batanu baguye mu bitero 2 bitandukanye by’abantu bitwaje intwaro

Editorial 27 Feb 2018
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro

Editorial 18 Mar 2016
Perezida Kagame yitabiriye ibirori bya tombola y’Igikombe cy’Isi byaherewemo Perezida Trump ishimwe

Perezida Kagame yitabiriye ibirori bya tombola y’Igikombe cy’Isi byaherewemo Perezida Trump ishimwe

Editorial 06 Dec 2025
Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Editorial 28 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Col Rutiganda Jean Damascene wa FDLR akaba yari Burugumesitiri wa Murama mu gihe cya Jenoside yapfuye azize indwara
Uncategorized

Col Rutiganda Jean Damascene wa FDLR akaba yari Burugumesitiri wa Murama mu gihe cya Jenoside yapfuye azize indwara

Editorial 24 Jan 2021
Ibitekerezo – FERWAFA yemeje ko abakinnyi b’abanyamahanga bakina ari 10 ku mukino, hakabanza 6
Amakuru

Ibitekerezo – FERWAFA yemeje ko abakinnyi b’abanyamahanga bakina ari 10 ku mukino, hakabanza 6

Editorial 02 Sep 2024
Denmark: Urukiko rwemeje ko Twagirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Denmark: Urukiko rwemeje ko Twagirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa mu Rwanda

Editorial 11 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru