Kuri uyu wambere tariki ya 02/02/2016 – Mu bujurire bwa Robert Ndatimana bwakiriwe n’Urukiko rukuru ku Kimihurura rutegetse kuri iki gicamunsi ko Robert Ndatimana atsinze urubanza yaregwagamo gutera inda umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure kuko Urukiko rabonye ibimenyetso bishya ko uyu mukobwa ari mukuru.
Ndatimana ubwo aheruka imbere y’ubutabera kuwa 30 Ukuboza 2015
Robert Ndatimana yari afunze kuva tariki 18/12/2015 aho yari yashinjwe n’umwe mu babyeyi (se umubyayra) b’umukobwa witwa Keza Hornella ko yafashe ku ngufu uyu mwana akamutera inda atarageza imyaka y’ubukure.
Mu iburanisha ryabanje, Ubushinjacyaha bwavugaga ko uyu mukobwa afite gusa imyaka 16, bityo Ndatimana umukinnyi w’ikipe ya Police FC akaba yarafashe ku ngufu uyu mwana. Ibirego Ndatimana yakomeje guhakana ariko akatirwa kuba afunze iminsi 30 y’agateganyo.
Asoma imyanzuro mu bujurire, umucamanza yavuze ko hakurikikwe ingingo ya 106 igika cya kabiri ivuga ko iyo hari ibimenyetso bishya bigaragarijwe Urukiko mu iburanisha bishobora gutushingirwaho hakatwa urubanza.
Bityo ngo ibimenyetso bishya bagaragarijwe byerekana ko Keza Hornella afite imyaka y’ubukure bityo uregwa atafashe ku ngufu umwana ahubwo yaryamanye n’umuntu mukuru.
Ibi bimenyetso ngo ‘attestation de naissance’ yo kwa muganga y’uyu mukobwa utwite, igaragaza ko yavutse mu 1997, aho kuba mu 1999 nk’uko bayshinjwe Ndatimana.
Umucamanza yavuze koi bi bicuze ko kuba Ndatimana na Keza bemeza ko baryamanye mu kwezi kwa munani 2015 akamutera inda, iki gihe yari afite imyaka y’ubukure,18, aho kuba 16 nk’uko Ndatimana yabiregwaga.
Urukiko rwahise rwanzura ko uregwa ahita arekurwa.
Umushinjacyaha nyuma yo kubona ibyo bimenyetso bishya byatanzwe n’umubyeyi wundi (nyina) w’umwana no kuvma icyemezo cy’Urukiko yahise yemera ko atagomba gukoeza gukurikirana uwaregwaga.
Umukobwa utwite na nyina nibo bazanye ibimenyetso bishya, aba bombi bakaba batari bashyigikiye ikirego cyatanzwe na se w’umukobwa Keza Hornella, wari umaze igihe yitwa umwana.
Robert Ndatimana yaburanaga avuga ko ko atafashe ku ngufu uyu mukobwa, yemera umwana atwite kandi yemera no kumurera.
Ndatimana yari yaje gushyigikirwa na bamwe mu bakinnyi bakinanye mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 mu gikombe cy’isi muri Mexique(2011) nka Emery Bayisenge na Michel Rusheshangoga n’izindi nshuti.
Ubwo umucamanza yasomaga umwanzuro ko Ndatimana atsinze kandi ahita arekurwa, mu cyumba cy’iburanisha humvikanye urusaku rw’ibyishimo.
Ubwanditsi