Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare i Nyamirambo rwategetse ko Nsanzimfura Mamerito wareganagwa na Maj. Dr. Aimable Rugomwa adakomeza gukurikiranwa mu rubanza kubera impamvu z’uburwayi bwo mu mutwe afite.
Maj. Dr. Aimable Rugomwa ashinjwa kwica umwana witwa Mbarushimana Théogène amukubise, afatanyije na mukuru we Nsanzimfura Mamerito.
Mu iburanisha riheruka, urubanza rwari rwasubitswe urukiko rufashe umwanzuro ko umuganga abanza gusuzuma uburwayi bwa Nsanzimfura bwagaragazwaga, agasabirwa kudakurikiranwa.
Muri Mata 2017 ibyo bizamini byarakozwe, umuganga yemeza ko Nsanzimfura afite imitekerereze idahwitse bitewe n’uburyo yavutse.
Nubwo umuganga yatanze icyo cyemezo cy’uburwayi, Ubushinjacyaha bwo bwabwiye urukiko ko ingingo ya 101 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu utaryozwa icyaha yakoze ari ugaragaye ko afite ikibazo cy’ubusazi.
Kubw’ibyo, Ubushinjacyaha bukaba bwasabaga ko iyo nzobere y’umuganga yazabazwa niba iyo mitekerereze idahwitse ari uburwayi bwo mu mutwe.
Ariko Me Joseph Ngabonziza wunganira uregwa yakomeje kugaragaza ko umukiriya we afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, yibutsa ko byageze n’aho mu ibazwa ku byaha ashinjwa akimara gutabwa muri yombi, yabazaga ngo ‘murampa itike ryari ngo nisubirire mu rugo’; ibyo bikagaragaza ko imitekerereze ye ifite ikibazo atumva uburemere bw’ibyo abazwa.
Nsanzimfura ibumoso na Maj Dr Rugomwa iburyo
Nyuma yo kwiherera, urukiko rwanzuye ko imitekereze muganga yavuze ihuye neza n’ibiteganywa n’ingingo ya 101 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda; rutegeka ko atakomeza gukurikiranwa.
Ubushinjacyaha ntibwigeze buhita bugaragaza niba buzajuririra iki cyemezo.
Urukiko rwakomeje iburanisha aho Maj. Dr. Aimable Rugomwa adahakana icyaha cyo kwica, ariko agasaba ko cyahindurirwa inyito kikagaragazwa ko habayeho kwica umuntu bidaturutse ku bushake.
Ababyeyi b’umwana wishwe akubiswe n’umuganga barasaba ubutabera