• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga yoherezwa i Arusha muri Tanzania

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga yoherezwa i Arusha muri Tanzania

Editorial 30 Sep 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa uyu munsi ku wa Gatatu rwategetse ko Félicien Kabuga yoherezwa Arusha muri Tanzania, aho azaburanishirizwa ku byaha akurikiranyweho birimo gucura umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi yiciwemo Abatutsi barenga 1,000,000. Uruhande ruburanira Kabuga rwo rwifuzaga ko aburanishwa n’inkiko zo mu Bufaransa ku mpamvu zitandukanye, ruvugamo, ubwigenge bw’izo nkiko n’uburwayi bwe.

Kabuga w’imyaka 87 yafatiwe i Paris mu kwezi kwa gatanu nyuma y’imyaka irenga 20 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga, Urukiko rusesa imanza nirwo ruri hejuru y’izindi mu bucamanza bwo mu Bufaransa, rugenzura niba harakurikijwe amategeko mu myanzuro yafashwe n’inkiko zabanje, rugafata kandi rugashimangira umwanzuro utajuririrwa.

Kabuga ubu afite igihe cy’ukwezi kumwe ngo abe yagejejwe imbere y’urukiko mpanabyaha ra LONI nk’uko amategeko abiteganya, Mu mpera z’icyumweru gishize, Kabuga yavanywe aho yari afungiwe kubera impamvu z’uburwayi.
Tubibutse ko Felicien Kabuga yavutse mu mwaka wa 1935, mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba, Komini Mukarange Segiteri Muniga. Kabuga niwe wari umucuruzi ukomeye mu Rwanda akagira n’ijambo muri MRND yari abereye umuyoboke, mu mugambi wa Jenoside akaba yari Perezida Komite yari ishinzwe ikigega gishinzwe umutekano w’igihugu” , akaba kandi Perezida wa Komite yashyizeho Radio Rutwitsi RTLM zombie ziri ku isonga mu gutegura no kurimbura umugambi wa Jenoside.

Binyuze kuri Perezida Habyarimana, Felicien Kabuga yari akuriye akazu k’abantu bakomoka mu majyaruguru y’igihugu bari bakikije Habyarimana ndetse akaba yari afite ijambo ku basirikari, Interahamwe ndetse no ku butegetsi bw’igihugu.

Nubwo bigaragara ko hari abandi batanze imigabane muri RTLM, uyu ni umushinga wa Felesiyani Kabuga afatanyije na Ferdina Nahimana, Jean Bosco Barayagwiza nabandi kugirango bakwirakwize ibitekerezo by’umugambi wa Jenoside yo kurimbura Abatutsi nyuma yuko u Bufaransa bugize uruhare mu gushinga icyitwa Pawa. Ibyaha byose bya RTLM biri ku mutwe wa Kabuga Felesiyani.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zari zarashizeho igihembo kingana na Miliyoni eshanu z’amadorali y’Amerika kumuntu wese watanga amakuru agaragaza aho Kabuga Felecien aherereye. Mu gushakisha Kabuga Felesiyani, Col Patrick Karegeya yagiye atambamira iperereza ryatangaga amakuru afatika kuri Kabuga akiri mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda mbere yuko afatwa agafungwa akanahunga igihugu kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi. Nyuma yaho yashinze RNC na Kayumba Nyamwasa hamwe n’abandi nubwo baje gushwana bagatandukana.
Mu iburanisha ryo mu ntangiriro z’uku kwezi, umwunganizi we yabwiye urukiko ko Kabuga afite indwara imutera gutakaza ubushobozi bw’umubiri we n’ubwenge.

Yavuze ko bityo adakwiye koherezwa ameze atyo muri kilometero 7 000 i Arusha muri Tanzania, aho yavuze ko atabona ubuvuzi bukwiriye.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bari bifuje ko Kabuga yakoherezwa kuburanira mu Rwanda. Icyifuzo ubu kitari mu birebwaho n’ubucamanza.

2020-09-30
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’igikombe cya Afurika 2026 muri Volleyball ku makipe yabaye ayambere iwayo

U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’igikombe cya Afurika 2026 muri Volleyball ku makipe yabaye ayambere iwayo

Editorial 10 Dec 2025
Urwango Kampala ifitiye uRwanda rukomeje kugira ingaruka ku bucuruzi bwa Uganda

Urwango Kampala ifitiye uRwanda rukomeje kugira ingaruka ku bucuruzi bwa Uganda

Editorial 02 Sep 2019
Gen. Alexis Kagame aremeza ko nta ntambara iri kubutaka bw’u Rwanda, Usibye Ibihuha

Gen. Alexis Kagame aremeza ko nta ntambara iri kubutaka bw’u Rwanda, Usibye Ibihuha

Editorial 07 Sep 2018
Uganda: Insoresore 40 zari zijyanywe na RNC gutorezwa muri Congo zatawe muri yombi mu gisa no kutumvikana hagati ya polisi na CMI

Uganda: Insoresore 40 zari zijyanywe na RNC gutorezwa muri Congo zatawe muri yombi mu gisa no kutumvikana hagati ya polisi na CMI

Editorial 12 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bomboli-Bomboli mu ishyirahamwe ry’Abamotari mu Rwanda
Mu Rwanda

Bomboli-Bomboli mu ishyirahamwe ry’Abamotari mu Rwanda

Editorial 17 Mar 2018
Ab’i Rusororo basabye Abakandida depite ba FPR ubuvugizi ku kibazo cy’amazi
POLITIKI

Ab’i Rusororo basabye Abakandida depite ba FPR ubuvugizi ku kibazo cy’amazi

Editorial 31 Aug 2018
Abajya mu butumwa bw’amahoro bakwiye gushyira imbere ubumuntu – Lt Gen Dallaire
Mu Rwanda

Abajya mu butumwa bw’amahoro bakwiye gushyira imbere ubumuntu – Lt Gen Dallaire

Editorial 11 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru