Mu mwaka wa 2005, ubwo Leta ya Uganda yahaga Impapuro z’Inzira abayobozi bakuru ba FDLR barimo Ignace Murwanashyaka wahoze ari Perezida wayo ndetse na Hyacinthe Rafiki, Wellace Nzengiyumva, ibinyamakuru byo muri Uganda byarashakuje, kuburyo mu rwego rwo kwiyererutsa hari abakozi bashinzwe ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bafunzwe mu rwego rwo kwiyererutsa kuri iki kibazo. Icyo gihe ibinyamakuru The New Vision ndetse na The Monitor byanditse inkuru nyinshi kuri iki kibazo bashinja abayobozi babo gufatanya na FDLR.
Mu rwego rwo kudasubira amakosa nkayo muri 2005, Uganda yabanje yigarurira itangazamakuru binyuze mu kubaha amafaranga atubutse muri iki gihe cy’imyaka ibiri ishize ubwo yabyukije imitwe irwanya leta RNC na FDLR. Usibye kutavuga ibikorwa byo kubangamira Abanyarwanda harimo kubahohotera n’iyicarubozo, kudashyira ahagaragara imikoranire ya Uganda na RNC ndetse na FDLR n’abandi, mubyo ibi binyamakuru byishyuwe harimo gutambutsa inkuru zisebya u Rwanda.
Abakuriye iki gikorwa ni inzego z’umutekano cyane cyane CMI ishinzwe iperereza, Salim Saleh murumuna wa Perezida Museveni akaba n’umujyanama we wihariye. Abashyira mu bikorwa uwo mugambi bakuriwe na Sarah Kagingo akaba n’ihabara rizwi rya Salim Saleh.
Sarah Kagingo yakoze mubiro by’umukuru w’igihugu cya Uganda, aho yoherejwe na Salim Saleh. Abakozi bandi muri Perezidansi ntibigeze bishimira namba Sarah Kagingo kubera urukundo afitanye na Salim Saleh, kuko kuribo bumvaga ko uwo Salim Saleh adashaka binyuze kuri Kagingo azahita ataha. Yadurumbanyije abakozi bose baba abasivile ndetse n’abasirikari, aho atigeze ahabwa urwandiko rw’akazwi ruzwi ndetse bivugwa ko nta mushahara wa Leta yabonye igihe cyose yakoraga muri Perezidansi ya Uganda ashinzwe itumanaho rigezweho rya Perezida Museveni. Ariko ntacyo byari bimubwiye.
Nyamara uyu Sarah Kagingo bivugwa ko yabarirwaga hagati y’ibihumbi 6-10 by’amashiringi ku munsi yo kugura bundles ya Internet kugirango abashe gukorera Museveni itumanaho. Ni ukuvuga ibihumbi 180 ku kwezi bingana n’arenze ibihumbi 60 by’amadorali. Sarah Kagingo yavugaga rikijyana ariko nyuma aza kwirukanwa.
Nyuma yo kuva muri Perezidansi yarikoreye ku giti cye kugeza igihe aboneye akazi gashyashya ko kuyobora ubukangurambaga bwo kurwanya u Rwanda abihawe na Salim Saleh. Nawe yahise ashaka abandi barimo Giles Muhame wa ChimpReports ndetse na Bob Atwine wandika Command Post. Cheque ibahemba ikaba iva muri Perezidansi ya Uganda itangwa na Molly Kamukama, umunyamabanga wihariye wa Perezida Museveni.
Usibye gushaka abandi bandika ku Rwanda, Sarah Kagingo nawe atambutsa inyandiko zisebya u Rwanda ku kinyamakuru cye soft power, bikajyana no kubona amasoko ajyanye na marketing cyane cyane ku bukerarugendo bwa Uganda aho abona akayabo k’amadorali.
Nguwo Sarah Kagingo uvuga rikijyana mu gihugu cya Uganda mu bijyanye n’itangazamakuru kubera ari inshoreke ya Salim Saleh.
rwasubutare
Abaswayile bavuga ko “umuntu ukuze iyo akora ibya cyana aba atari mukuru ntabe n’umwana ahubwo aba ari umupfu” murindire aka bariya bantu bose bikorereza u Rwanda muminsi mike muzaba mwiyumvira. Ubu njye natangiye kubasabira kuko bari hafi gusarura. u Rwanda ntabwo rwikorerezwa abakuze bose barabizi.