• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urukundo rwa Sarah Kagingo na Salim Saleh rwamuhesheje itike yo gukurira ubukangurambaga mu itangazamakuru rirwanya u Rwanda
Sarah Kagingo na Salim Saleh

Urukundo rwa Sarah Kagingo na Salim Saleh rwamuhesheje itike yo gukurira ubukangurambaga mu itangazamakuru rirwanya u Rwanda

Editorial 25 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Mu mwaka wa 2005, ubwo Leta ya Uganda yahaga Impapuro z’Inzira abayobozi bakuru ba FDLR barimo Ignace Murwanashyaka wahoze ari Perezida wayo ndetse na Hyacinthe Rafiki, Wellace Nzengiyumva, ibinyamakuru byo muri Uganda byarashakuje, kuburyo mu rwego rwo kwiyererutsa hari abakozi bashinzwe ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bafunzwe mu rwego rwo kwiyererutsa kuri iki kibazo. Icyo gihe ibinyamakuru The New Vision ndetse na The Monitor byanditse inkuru nyinshi kuri iki kibazo bashinja abayobozi babo gufatanya na FDLR.

Mu rwego rwo kudasubira amakosa nkayo muri 2005, Uganda yabanje yigarurira itangazamakuru binyuze mu kubaha amafaranga atubutse muri iki gihe cy’imyaka ibiri ishize ubwo yabyukije imitwe irwanya leta RNC na FDLR.  Usibye kutavuga ibikorwa byo kubangamira Abanyarwanda harimo kubahohotera n’iyicarubozo, kudashyira ahagaragara imikoranire ya Uganda na RNC ndetse na FDLR n’abandi, mubyo  ibi binyamakuru byishyuwe harimo gutambutsa inkuru  zisebya u Rwanda.

Abakuriye iki gikorwa ni inzego z’umutekano cyane cyane CMI ishinzwe iperereza, Salim Saleh murumuna wa Perezida Museveni akaba n’umujyanama we wihariye. Abashyira mu bikorwa uwo mugambi bakuriwe na Sarah Kagingo akaba n’ihabara rizwi rya Salim Saleh.

Sarah Kagingo yakoze mubiro by’umukuru w’igihugu cya Uganda, aho yoherejwe na Salim Saleh. Abakozi bandi muri Perezidansi ntibigeze bishimira namba Sarah Kagingo kubera urukundo afitanye na Salim Saleh, kuko kuribo bumvaga ko uwo Salim Saleh adashaka binyuze kuri Kagingo azahita ataha. Yadurumbanyije abakozi bose baba abasivile ndetse n’abasirikari, aho atigeze ahabwa urwandiko rw’akazwi ruzwi ndetse bivugwa ko nta mushahara wa Leta yabonye igihe cyose yakoraga muri Perezidansi ya Uganda ashinzwe itumanaho rigezweho rya Perezida Museveni. Ariko ntacyo byari bimubwiye.

Nyamara uyu Sarah Kagingo bivugwa ko yabarirwaga hagati y’ibihumbi 6-10 by’amashiringi ku munsi yo kugura bundles ya Internet kugirango abashe gukorera Museveni itumanaho. Ni ukuvuga ibihumbi 180 ku kwezi bingana n’arenze ibihumbi 60 by’amadorali. Sarah Kagingo yavugaga rikijyana ariko nyuma aza kwirukanwa.

Nyuma yo kuva muri Perezidansi yarikoreye ku giti cye kugeza igihe aboneye akazi gashyashya ko kuyobora ubukangurambaga bwo kurwanya u Rwanda abihawe na Salim Saleh. Nawe yahise ashaka abandi barimo Giles Muhame wa ChimpReports ndetse na Bob Atwine wandika Command Post. Cheque ibahemba ikaba iva muri Perezidansi ya Uganda itangwa na Molly Kamukama, umunyamabanga wihariye wa Perezida Museveni.

Usibye gushaka abandi bandika ku Rwanda, Sarah Kagingo nawe  atambutsa inyandiko zisebya u Rwanda  ku kinyamakuru cye soft power, bikajyana no kubona amasoko ajyanye na marketing cyane cyane ku bukerarugendo bwa Uganda aho abona akayabo k’amadorali.

Nguwo Sarah Kagingo uvuga rikijyana mu gihugu cya Uganda mu bijyanye n’itangazamakuru kubera ari inshoreke ya Salim Saleh.

2019-11-25
Editorial

IZINDI NKURU

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Editorial 20 Sep 2023
Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire

Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire

Editorial 08 Sep 2025
Uganda yamuritse igitanda Kagame yararagaho mu mashuri yisumbuye

Uganda yamuritse igitanda Kagame yararagaho mu mashuri yisumbuye

Editorial 26 Sep 2016
Ibimenyetso bifatika byerekana ko umugambi wa Museveni  na RNC, wo guhungabanya u Rwanda, urimo gupfuba

Ibimenyetso bifatika byerekana ko umugambi wa Museveni na RNC, wo guhungabanya u Rwanda, urimo gupfuba

Editorial 23 Jun 2019

Igitekerezo kimwe

  1. rwasubutare
    November 25, 20198:02 am -

    Abaswayile bavuga ko “umuntu ukuze iyo akora ibya cyana aba atari mukuru ntabe n’umwana ahubwo aba ari umupfu” murindire aka bariya bantu bose bikorereza u Rwanda muminsi mike muzaba mwiyumvira. Ubu njye natangiye kubasabira kuko bari hafi gusarura. u Rwanda ntabwo rwikorerezwa abakuze bose barabizi.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kubera iki Leta ya Nkurunziza idakozwa igitekerezo cy’inzibacyuho, igashyira imbere ko ibibazo bikemurwa n’ibihugu bigize EAC?
INKURU NYAMUKURU

Kubera iki Leta ya Nkurunziza idakozwa igitekerezo cy’inzibacyuho, igashyira imbere ko ibibazo bikemurwa n’ibihugu bigize EAC?

Editorial 01 Dec 2017
Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Rutsiro FC, umutoza wayo wungirije Pedro Miguel yasubiye mu gihugu cya Portugal
Amakuru

Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports itsindiye Rutsiro FC, umutoza wayo wungirije Pedro Miguel yasubiye mu gihugu cya Portugal

Editorial 18 Feb 2022
Burundi: Musenyeri Ntamwana yongeye kuvuga ko ntawemerewe kugira Abarundi abaja
POLITIKI

Burundi: Musenyeri Ntamwana yongeye kuvuga ko ntawemerewe kugira Abarundi abaja

Editorial 25 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru