Niba hari ikintu abantu bagirira amatsiko kandi kikaba kinatinyitse ku isi, ni ubutasi ibyo benshi bamenyereye ku izina ry’ubunetsi.
Nyamara ikintu gitangaje ni ukuntu ubutasi cyangwa umurimo wa maneko ari imyuga nkindi yose iri mu rwego rw’icyo bita art [ umwuga ].
Isi dutuyeho yagiye igira intasi zagiye zimenyekana mu buryo butagereranywa, ubutasi , urwego rukorera mu bwihisho ariko umusaruro warwo mu batuye isi ukagaragarira bose.
Ubutasi burigwa bukaminuzwa kandi bukaba aribwo bufata umwanya ukomeye muri sisiteme y’umutekano wa buri gihugu cyose ku isi.
Ni urwego rugenerwa ingengo z’imari na buri gihugu zihambaye
Ubutasi , ubumaneko cyangwa ukundi wabwita ntibuvogerwa na buri wese, ni akazi gakorwa n’abanyabwenge karundura kuko nta gihubutsi cyakora ubutasi na mba .
Gushishoza, gutega amatwi no kutagira ikintu na kimwe uru rwego rusuzugura kabone nubwo kaba ari akantu gato ubutasi buragasesengura cyangwa se ukaba wabona akana gato gatanze amakuru ku batasi ,icyo gihe bayasamira hejuru bakasesengura.
Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “Ukurusha Umugore akurusha urugo ″ ariko ku bihugu byo no ku ngingo y’ubwirinzi bwacyo baca umugani ngo “Ukurusha ubutasi aba akurusha imbaraga zibaho zose ″!
Ubutasi nibwo burinda agaciro k’ifaranga ry’igihugu mu by’ubukungu ,ubutasi kandi bunagira akamaro mu gutahura hakiri kare abanzi b’igihugu bataragera ku migambi yabo mibisha mu cyo bita “ Counter-Intelligence Operations ″!
Abahanga banavuga ko kuriya umuntu abona amahanga atandukanye ahitamo abayobozi bakuru ku nzego zo hejuru bigenwa n’ubutasi kandi bukaba aribwo butanga umwanzuro w’uko uyu cyangwa uriya yayobora neza n’ibindi aho yaba aturuka hose n’aho yaba aherereye hose iyo akenewe ubutasi buramuzana.
Iyi nkuru dukesha BBCnewspoint, ivuga ko kugirango igihugu kigire ituze haba hagomba ko icyo gihugu kigomba kugira ubutasi butavogerwa.
Abarora urwego rw’ubutasi bahora barikanuye iryinyo ku rindi ,kandi bakaba bagomba gusesengura akantu kose babonye bakanagashakira umuti kandi ku buryo bwihuse.
Zimwe mu nshingano nyamukuru z’Ibiro by’ubutasi kuri buri gihugu usanga zikubiye mu bintu bikurikira :
Gushimangira ubudahangarwa bw’igisirikare cy’igihugu .
Kwita ku isuzumwa ry’imiterere y’amwe mu mategeko agenga igihugu hanarebwa niba aberanye n’ibyo igihugu kifuza.
Gushyiraho ingamba zihamye kuri Politiki y’ububanyi n’amahanga ku gihugu hamwe n’uburyo bw’ukudahungabana kw’inzego z’umutekano wacyo.
Ibi bikaniyongeraho gutegura no gutera ingabo mu bitugu ibikorwa bya za operasiyo zihariye z’ibanga [Special forces operations ] mu rurimi rw’icyongereza, ziba zapanzwe ku nyungu y’umutekano w’igihugu.
Akenshi iyo ubonye igihugu gihoramo akaduruvayo bizaba ari ubugwari bwa serivisi z’ubutasi bwacyo.
Kurikira uko ibigo 10 by’ubutasi birutana ku isi uru rukaba ari urutonde rw’uyu mwaka wa 2017.
N⁰ 10 : MOSSAD, Ikigo cy’Ubutasi na za Operasiyo kabuhariwe cya Leta ya Israel.
Mossad iza mu bigo 10 bya mbere ku isi zikomeye kandi bifite ubushobozi bukomeye ku rwego ruhambaye.
Mossad yashinzwe kuwa 13 Ukuboza 1949, nyuma y’umwaka umwe Israel ibonye ubwigenge ku itegeko ry’umukambwe waharaniye ubwigenge bwa Israel, Nyakwigendera David Ben Gaurion wabaye Minisitiri w’Intebe wa Israel.
David Ben Gaurion yashinze iki kigo kitwa The Central Institute for Coordination ,aho cyahise gihabwa Reuven Shiloah ngo abe ariwe ukibera umuyobozi bwa mbere.
Mossad kandi yahise ihabwa inshingano zo kurinda umutekano w’uwitwa Umuyahudi iyo ava akagera ku isi yose ititaye ku gihugu arimo ariko cyane cyane inyungu za Israel ,ibi tubivuze ko hari abayahudi batari Abisiraheli usanga barabaye abenegihugu b’ibihugu barimo aho ubasanga nko muri Amerika y’epfo ,Iran ,Ubufaransa ,Uburusiya n’ahandi ku isi.
Nguko uko Mossad yabaye ubukombe mu ruhando rw’Ibigo bishinzwe ubutasi kuri iyi si ya Rurema.
N⁰09 : MSS, Ministry Of State Security y’Ubushinwa
Nubwo bigoye kumenya imikorere y’uru rwego rw’ubutasi rwa Repubulika Iharanira Rubanda y’Ubushinwa ibi ntibirubuza kuza mu nzego za maneko zikaze hano mu isi ya Nyagasani!
MSS ni urwego rwujuje ibisabwa kugirango rube mu 10 za mbere zikaze ku isi. Uru rwego rwashinzwe ahagana mu 1983 rwagiye rwigaragaza muri za operasiyo zikomeye rwakoreye mu birwa bya Taiwan, Hong Kong n’ahandi bahora barebana ay’ingwe na Beijing.
MSS bwa mbere yayobowe na Ling Yun wanakomeje kuyiyobora kugeza mu 1985 zihindura imirishyo igahabwa undi .
N⁰08 : ASIS ,Australian Secret Intelligence Service –Australia
Iki Kigo cy’Ubutasi cya Australia kizwi nka kimwe mu bigo bishinzwe ubutasi mpuzamahanga bwa Australia ni kimwe mu bigo by’iperereza bikaze hano ku iyi si.
Kuva cyashingwa kuwa 13 Gicurasi 1952 cyagiye kigira uburyo cyigaragaza mu ruhando rw’ibindi bigo bikaze by’Ubutasi ku isi.
Iki Kigo gikorera Canberra muri Australia cyamamaye nk’ikidahigwa mu kuneka cyane cyane mu rwego rwo kuburizamo ibitero byabaga bitegurwa kugabwa ku butaka bwa Autralia no hanze yayo.
ASIS ikaba agenerwa na Leta ya Australia ingengo y’imari inigwanugwa ku kuba yenda gusatira iyo M I6 na CIA bikoresha nkuko turi bubibone hasi.
N⁰7 : DGSE ,Direction Générale De La Sécurite Extérieure – France
Nushaka uru rwego urwite The General Directorate For External Security of Franceuko byagenda kose uru rwego ntirwabura kuza mu nzego 10 za mbere zikaze mu butasi no kuneka ariko uru rwego rukaba rwibanda ku mutekano w’Ubufaransa hanze yabwo .
DGSE yashinzwe kuwa 02 Mata 1982 ishyira ibiro byayo ku muhanda munini N⁰ 141 Boulevard Mortier ,Paris XX mu Bufaransa ,uru rukaba ari urwego rutinyitse cyane kubera ibikorwa bya karahabutaka iki gihugu gikorera mu mahanga.
Igihe kimwe uru rwego rwigize nk’abatabazi ba Croix Rouge maze burira Kajugujugu zabo bazihinduye amabara y’umweru n’umutuku babasha kurokora Abafaransa bari barafashwe bunyago n’ibyihebe muri Amerika y’Epfo.
Tubibutse ko DGSE ari urwego ruhabwa amabwiriza na Minisitiri w’Ingabo z’Ubufaransa wenyine rukaba rukoresha ingengo y’imari ihwanye na US $731,807,192.50
.
Nituvuga DGSE ariko umenye ko hari urundi rwego rugenzi rwayo ariko rwo rushinzwe ubutasi imbere mu gihugu rwitwa DGSI [ General Directorate For Internal Security ].
DGSE bivugwa ko ariyo yirirwa ihanganye n’ibyihebe mu butayu bwa Mali ahabera za Operations nka Barkhane n’izindi .
N⁰ 06 : RAW , Research and Analysis Wing – India
Iki ni ikigo gishinzwe ubutasi mu Buhinde bwibanda ku mutekano w’Ubuhinde ariko nacyo kikaba gikora ibikorwa biharanira umutekano w’Ubuhuhinde ariko cyane cyane mu bikorerwa hanze yabwo.
RAW yashinzwe kuwa 31 Nzeri 1968, ifite ikicaro gikuru i New Delhi ,umurwa mukuru w’Ubuhinde.
RAW ikaba yarigaragaje cyane mu guhangana n’ibikorwa byo gushaka guhungabanya umutekano w’iki gihugu byakorwaga n’inzego z’ubutasi z’Ubushinwa na Pakistani .
Byari ngombwa ko iki Kigo kibaho kandi kihagazeho kubera ibindi bihugu bikikije Ubuhinde by’abakeba byahoraga birekereje ko Ubuhinde bwagira intege nke bikabuvangira.
N⁰ 05 : BND , Bundesnachrichtendiest – Germany
Nushaka uvuge The Federal Intelligence Service, iki kikaba ari ikigo gikomeye mu by’ubutasi mu ruhando mpuzamahanga.
Ni ikigo gihabwa amabwiriza n’ibiro bya Chancellier mukuru w’Ubudage.
Iki Kigo cyanshinzwe kuwa 01 Mata 1956 kikaba cyubatse i Pullach hafi n’umuji wa Munich na Berlin .
Ni ikigo gikoresha ingengo y’imari ingana na Miliyoni 615.6 z’amayero buri mwaka.
Iki kigo kandi kigira uruhare mu guhangana n’abinjiza imiti itemewe mu Budage , abajura bakoresha ikoranabuhanga ndetse n’abimukira badafite ibyangombwa bibemerera kwinjira mu Budage no mu Burayi by’umwihariko.
N⁰04 : FSB , Federal Security Bureau of Russian Federation – Russia
FSB ni Ikigo cyakomotse mu kindi kigo cy’Ubutasi cy’icyahoze ari Republika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti cyari kizwi ku izina rya KGB .
Ni ikigo cyatangiye gifite ikicaro i Lubyanka Square rwagati mu mujyi wa Moscow .
FSB izwiho gukumira no guhangana n’ibyihebe byagiye bishaka guteza akajagari mu Burusiya.
N⁰ 03 : M I6 , Military Intelligence Section 6 – Ubwongereza.
Iki Kigo cy’Ubutasi cy’Ubwongereza kiri mu bigo bikaze mu kuneka mu rwego rw’isi yose.
M I6 yagiye imenyekana nayo muri za operasiyo zihambaye zo gusubiza ibintu mu buryo aho byabaga bikenewe kandi vuba.
Gusa hari operasiyo iki Kigo cyakoze igira ikibazo ntiyakunda hanagwa abasirikare b’Abongereza .
M I6 yamenyekanye cyane mu 1994 niho yatangiye kwigaragaza mu maso y’abantu ubundi yakoreraga mu ibanga rikaze byari bigoye guhishura abakozi bayo ,haba mu Bwongereza no hanze ya bwo.
Ni ikigo gifite icyicaro ahazwi nka Vauxhall Cross, ku nkengero z’umugezi wa Thames i Londres mu Bwongereza.
M I6 izwiho gukorana bya hafi n’ibigo by’ubutasi byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni urwego rw’ubutasi rugenerwa ingengo y’imari itubutse iyingayinga ama Pounds Miliyari ebyiri n’imisago [ £ 2.6 Billions ].
Ni amafaranga menshi cyane ugereranije n’ibindi bigo twavuze hejuru biragaragara ko Ubwongereza buri mu bihugu bishora agatubutse mu butasi bwa bwo.
N⁰ 02 : CIA , Central Intelligence Agency – Leta Zunze Ubumwe za Amerika
CIA, ibiro by’Ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizobereye cyane mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba ku isi no kurengera inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika haba imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo.
CIA
Ibi bikorwa byagiye byibanda cyane cyane mu duce tw’isi dukunze kubonekamo intambara Amerika iba ihanganyemo nabo batavuga rumwe cyane cyane mu Burasirazuba bwo hagati n’ahandi ku isi.
Ni urwego rudahwema kuvugwa muri za operasiyo zikaze, zimwe zikanahitana abantu benshi. Ni urwego rukoresha ibishoboka byose ariko rukikiza uwitwa umwanzi wese wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko aho waba uri hose CIA igusangayo.
CIA ikoresha za ndege zitagira abapilote, ikoresha kandi intasi kabuhariwe zikorera ku butaka , mu mazi no mu kirere ariko hakiyongeraho ikoranabuhanga rikoresha na Sateliti rishobora gushakisha amakuru agendanye n’uru rwego.
CIA ifite izindi nzego bikorana bya hafi muri Amerika nka SNA ,FBI n’izindi biba bikorana bya hafi gusa izi zindi zibanda ku bikorwa by’ubutasi imbere muri Amerika mu gihe CIA ihuza ibikorwa byose by’inzego z’ubutasi za Amerika n’izindi zo ku isi bikorana bya hafi harimo na rwa rundi twatangiriyeho rwa Mossad rwa Israel.
CIA yashinzwe kuwa 26 Nyakanga 1947 na Perezida Harry S. Truman wayoboraga iki gihugu cy’igihangange ku isi.
CIA yaje kwongerwamo imbaraga mu gihe gishize ubwo yasabwaga gukorana bya hafi n’urwego rushinzwe umutekano rwa Amerika [ National Security Agence ] nyuma y’aho ibyihebe bigabiye ibitero ku miturirwa ya World Trade Center i New York no kuri Pentagone i Washington kuwa 11 Nzeri 2001.
N⁰ 01 : ISI , Inter-Service Intelligence– Pakistan
Iki ni ikigo gihambaye ku butasi ndetse kikaba kinaza ku mwanya wa mbere mu butasi n’iperereza ku rwego rw’isi.
Kubisobanura bisa n’ibigoye ntekereza ko byazanaba byiza tugarutse kuri za operasiyo zagiye zamamara zakozwe n’ibi bigo twavuze mu nkuru yacu.
ISI yashinzwe n’umujenerali wari ufite inkomoko muri Australia ariko akaba yarakoreraga ingabo z’Ubwongereza ari nawe waje gukora inyigo y’iki kigo cy’urwego rw’ubutasi cya Pakistan.
Hari mu mwaka wa 1948 kugeza magingo aya iki kigo cy’ubutasi kicaye ku mwanya wa mbere mu bigo by’ubutasi ku isi bifite ba maneko bahambaye.
ISI kandi niyo ishinjwa kuba yaratunganyije ibitero bikaze byagabwe n’abakomando b’ibyihebe ku mujyi wa Mombai mu Buhinde kuva 26-29 Ugushyingo 2008.