Nyuma y’uko Cyril Ramaphosa atorewe kuyobora Afurika y’epfo taliki ya 25 Gashyantare akanashyiraho guverinoma nshya, haravugwa ubushake bwo kongera kubura umubano mwiza n’igihugu cy’u Rwanda.
Kuva k’ubutegetsi kwa Jacob Zuma wayoboraga Afurika y’epfo kuva 2009 , abanyarwanda benshi babibona nk’inkuru nziza ku gihugu cyabo.
Impinduka zose Ramaphosa amaze gukora ndetse n’uburyo yahuye na mugenzi we Paul Kagame ni bimwe mu bigenda bigaragaza ubushake k’urwego rwo hejuru mu kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Umunyacyubahiro wa Afurika y’epfo uri kwitabira iyi nama yatangarije Jeune Afrique ko leta zombi zafashe icyemezo cyo gusasa inzobe kugirango haboneke umuti w’ibibazo byari biriho kugirango umubano wongere ugaruke uko wahozeho mbere.
Ibi kandi byanagaragajwe n’igikorwa Perezida Paul Kagame yakoze ubwo yasohokaga mu nama y’ababacuruzi mu masaha ajya kwegera saa sita akerekeza ku kibuga cy’indege I Kanombe kwakira ubwe mugenzi we Cyril Ramaphosa ugeze mu Rwanda ubwa mbere nyuma yo gutorerwa kuyobora Afurika y’epfo.
Aba bayobozi bombi bitezwe kugirana ibiganiro birambuye ku bibazo ibihugu byombi bihuriyeho. Ibibazo bifatwa nk’ibikomeye bikaba byarasubije inyuma umubano w’ibihugu byombi.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’epfo Lindiwe Sisulu yabwiye Jeune Afrique ko igihe kigeze ku bihugu byombi kugarura umubano mwiza byahoranye.
Afurika y’Epfo yagiye ishinjwa kuba indiri y’abarwanya Leta y’u Rwanda
Mu mpera z’umwaka wa 2013, nibwo inkuru zacicikanye mu bitangazamakuru ko Gen. Kayumba n’umuherwe Rujugiro Tribert Ayabatwa ufite ibikorwa by’ ubucruzi i Brazzaville na Centre Afrika, bombi bari mu batoranijwe guherekeza Jacob Zuma Perezida wa Afurika y’Epfo mu ruzinduko yari yagiriye muri Congo Kinshasa.
Urwo ruzinduko rwavugwaga ko rwari rugamije kuganira kuri politike, ku bukungu ndetse n’ umufatanye mu bikorwa by’ umutekano hagamijwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’ akarere muri rusange, iki gihe Congo ikaba yari iri mu ntambara ikaze na M23.
Ubwo umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo watangiraga kuzamo agatotsi, u Rwanda rwashinjaga Afurika y’Epfo gucumbikira Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeye waje kwicirwayo, aba bombi bashinze ishyaka RNC rirwanya Leta y’u Rwanda. Afurika y’Epfo nayo igashinja Leta y’u Rwanda gushaka kugirira nabi aba bayihungiyemo.
N’ubwo biri kugaragazwa ko umubano ugiye kuzuka, kugeza n’ubu Afurika y’Epfo icumbikiye Kayumba nk’impunzi, bikaba binavugwa ko akomeje ibikorwa bya politiki mu ishyaka RNC, Leta y’u Rwanda idahwema kugaragaza ko rikorana na FDLR gushaka guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda.
Kayumba Nyamwasa yakomeje gukorera mu kwaha kwa Maite Nkoana-Mashabane, wasimbujwe ku mwanya wa Ministiri w’ububanyi n’amahanga agirwa Ministiri ushinzwe amajyambere y’icyaro. Uyu Mashabane avugwaho kuba ari incuti y’akadasohoka ya Jacob Zuma akaba yaranigeze kuba Ambasaderi w’igihugu cye muri India ni naho yamenyaniye na Kayumba Nyamwasa nawe wahabaye Ambasaderi mbere yo guhunga.
Abasesenguzi muri politiki baravuga ko impinduka Ramaphosa yazanye muri guverinoma nshya y’ Afurika y’epfo zigaragaza ubushake bwo kugarurira isura nziza Afurika y’epfo yari imaza kwangirika kubera Jacob Zuma uvugwaho kuba yari amaze kunanirwa kuyobora igihugu cye.
Cyiza Davidson