• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uruzinduko rwa Perezida wa  Afurika y’epfo mu Rwanda rwaba rubaye urufunguzo rw’igaruka ry’imibanire myiza n’u Rwanda?

Uruzinduko rwa Perezida wa  Afurika y’epfo mu Rwanda rwaba rubaye urufunguzo rw’igaruka ry’imibanire myiza n’u Rwanda?

Ubwanditsi 20 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’uko Cyril Ramaphosa atorewe kuyobora Afurika y’epfo taliki ya 25 Gashyantare akanashyiraho guverinoma nshya, haravugwa ubushake  bwo kongera kubura umubano mwiza n’igihugu cy’u Rwanda.

Kuva k’ubutegetsi kwa Jacob Zuma wayoboraga Afurika y’epfo kuva 2009 , abanyarwanda benshi babibona nk’inkuru nziza ku gihugu cyabo.

Impinduka zose Ramaphosa amaze gukora ndetse n’uburyo yahuye na mugenzi we Paul Kagame ni bimwe mu bigenda bigaragaza ubushake k’urwego rwo hejuru mu kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Umunyacyubahiro wa Afurika y’epfo uri kwitabira iyi nama yatangarije Jeune Afrique ko leta zombi  zafashe icyemezo cyo gusasa inzobe kugirango haboneke umuti w’ibibazo byari biriho kugirango umubano wongere ugaruke uko wahozeho mbere.

Ibi kandi byanagaragajwe n’igikorwa Perezida Paul Kagame yakoze ubwo yasohokaga mu nama y’ababacuruzi mu masaha ajya kwegera saa sita akerekeza ku kibuga cy’indege I Kanombe kwakira ubwe mugenzi we Cyril Ramaphosa ugeze mu Rwanda ubwa mbere nyuma yo gutorerwa kuyobora Afurika y’epfo.

Aba bayobozi bombi bitezwe kugirana ibiganiro birambuye ku bibazo ibihugu byombi bihuriyeho. Ibibazo bifatwa nk’ibikomeye bikaba byarasubije inyuma umubano w’ibihugu byombi.

 Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’epfo Lindiwe Sisulu yabwiye Jeune Afrique ko igihe kigeze ku bihugu byombi kugarura umubano mwiza byahoranye.

Afurika y’Epfo yagiye ishinjwa kuba indiri y’abarwanya Leta y’u Rwanda

Mu mpera z’umwaka wa 2013, nibwo inkuru zacicikanye mu bitangazamakuru ko Gen. Kayumba n’umuherwe Rujugiro Tribert Ayabatwa ufite ibikorwa by’ ubucruzi i Brazzaville na Centre Afrika, bombi bari mu batoranijwe guherekeza Jacob Zuma Perezida wa Afurika y’Epfo mu ruzinduko yari yagiriye muri Congo Kinshasa.

Urwo ruzinduko rwavugwaga ko rwari rugamije kuganira kuri politike, ku bukungu ndetse n’ umufatanye mu bikorwa by’ umutekano hagamijwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’ akarere muri rusange, iki gihe Congo ikaba yari iri mu ntambara ikaze na M23.

Ubwo umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo watangiraga kuzamo agatotsi, u Rwanda rwashinjaga Afurika y’Epfo gucumbikira Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeye waje kwicirwayo, aba bombi bashinze ishyaka RNC rirwanya Leta y’u Rwanda. Afurika y’Epfo nayo igashinja Leta y’u Rwanda gushaka kugirira nabi aba bayihungiyemo.

N’ubwo biri kugaragazwa ko umubano ugiye kuzuka, kugeza n’ubu Afurika y’Epfo icumbikiye Kayumba nk’impunzi, bikaba binavugwa ko akomeje ibikorwa bya politiki mu ishyaka RNC,  Leta y’u Rwanda idahwema  kugaragaza ko rikorana na FDLR gushaka guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda.

Kayumba Nyamwasa yakomeje gukorera mu kwaha kwa Maite Nkoana-Mashabane, wasimbujwe  ku mwanya wa Ministiri w’ububanyi n’amahanga agirwa  Ministiri ushinzwe amajyambere y’icyaro. Uyu Mashabane avugwaho kuba ari incuti y’akadasohoka  ya Jacob Zuma akaba yaranigeze kuba Ambasaderi w’igihugu cye muri India  ni naho yamenyaniye na Kayumba Nyamwasa nawe wahabaye Ambasaderi mbere yo guhunga.

Abasesenguzi muri politiki baravuga ko impinduka Ramaphosa yazanye muri guverinoma nshya y’ Afurika y’epfo zigaragaza ubushake bwo kugarurira isura nziza Afurika y’epfo yari imaza kwangirika kubera Jacob Zuma uvugwaho kuba yari amaze kunanirwa kuyobora igihugu cye.

Cyiza Davidson

2018-03-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi

Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi

RUSHYASHYA 24 Jul 2026
Muri Uganda hatahuwe impunzi 300 000 za baringa

Muri Uganda hatahuwe impunzi 300 000 za baringa

Ubwanditsi 31 Oct 2018
Perezida Kagame yavuzeko nta ngabo z’u Rwanda zibarizwa ku butaka bwa Kongo

Perezida Kagame yavuzeko nta ngabo z’u Rwanda zibarizwa ku butaka bwa Kongo

Ubwanditsi 28 Apr 2020
Kenya: Urukukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho itorwa rya Uhuru Kenyatta

Kenya: Urukukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho itorwa rya Uhuru Kenyatta

Ubwanditsi 20 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jonathan Vervenne n’ikipe ye ya Quick-Step Devo Team begukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024
Amakuru

Jonathan Vervenne n’ikipe ye ya Quick-Step Devo Team begukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024

Ubwanditsi 18 Feb 2024
BYEMEJWE KO KAYUMBA NYAMWASA AGIYE KWAMBURWA UBUHUNZI.
Mu Rwanda

BYEMEJWE KO KAYUMBA NYAMWASA AGIYE KWAMBURWA UBUHUNZI.

Ubwanditsi 18 Jun 2016
Abanzi b’Igihugu bikomye bikomeye Ikinyamakuru Rushyashya n’umuyobozi wacyo
ITOHOZA

Abanzi b’Igihugu bikomye bikomeye Ikinyamakuru Rushyashya n’umuyobozi wacyo

Ubwanditsi 12 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru