• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uruzinduko rwa Perezida wa  Afurika y’epfo mu Rwanda rwaba rubaye urufunguzo rw’igaruka ry’imibanire myiza n’u Rwanda?

Uruzinduko rwa Perezida wa  Afurika y’epfo mu Rwanda rwaba rubaye urufunguzo rw’igaruka ry’imibanire myiza n’u Rwanda?

Ubwanditsi 20 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’uko Cyril Ramaphosa atorewe kuyobora Afurika y’epfo taliki ya 25 Gashyantare akanashyiraho guverinoma nshya, haravugwa ubushake  bwo kongera kubura umubano mwiza n’igihugu cy’u Rwanda.

Kuva k’ubutegetsi kwa Jacob Zuma wayoboraga Afurika y’epfo kuva 2009 , abanyarwanda benshi babibona nk’inkuru nziza ku gihugu cyabo.

Impinduka zose Ramaphosa amaze gukora ndetse n’uburyo yahuye na mugenzi we Paul Kagame ni bimwe mu bigenda bigaragaza ubushake k’urwego rwo hejuru mu kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Umunyacyubahiro wa Afurika y’epfo uri kwitabira iyi nama yatangarije Jeune Afrique ko leta zombi  zafashe icyemezo cyo gusasa inzobe kugirango haboneke umuti w’ibibazo byari biriho kugirango umubano wongere ugaruke uko wahozeho mbere.

Ibi kandi byanagaragajwe n’igikorwa Perezida Paul Kagame yakoze ubwo yasohokaga mu nama y’ababacuruzi mu masaha ajya kwegera saa sita akerekeza ku kibuga cy’indege I Kanombe kwakira ubwe mugenzi we Cyril Ramaphosa ugeze mu Rwanda ubwa mbere nyuma yo gutorerwa kuyobora Afurika y’epfo.

Aba bayobozi bombi bitezwe kugirana ibiganiro birambuye ku bibazo ibihugu byombi bihuriyeho. Ibibazo bifatwa nk’ibikomeye bikaba byarasubije inyuma umubano w’ibihugu byombi.

 Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’epfo Lindiwe Sisulu yabwiye Jeune Afrique ko igihe kigeze ku bihugu byombi kugarura umubano mwiza byahoranye.

Afurika y’Epfo yagiye ishinjwa kuba indiri y’abarwanya Leta y’u Rwanda

Mu mpera z’umwaka wa 2013, nibwo inkuru zacicikanye mu bitangazamakuru ko Gen. Kayumba n’umuherwe Rujugiro Tribert Ayabatwa ufite ibikorwa by’ ubucruzi i Brazzaville na Centre Afrika, bombi bari mu batoranijwe guherekeza Jacob Zuma Perezida wa Afurika y’Epfo mu ruzinduko yari yagiriye muri Congo Kinshasa.

Urwo ruzinduko rwavugwaga ko rwari rugamije kuganira kuri politike, ku bukungu ndetse n’ umufatanye mu bikorwa by’ umutekano hagamijwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’ akarere muri rusange, iki gihe Congo ikaba yari iri mu ntambara ikaze na M23.

Ubwo umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo watangiraga kuzamo agatotsi, u Rwanda rwashinjaga Afurika y’Epfo gucumbikira Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeye waje kwicirwayo, aba bombi bashinze ishyaka RNC rirwanya Leta y’u Rwanda. Afurika y’Epfo nayo igashinja Leta y’u Rwanda gushaka kugirira nabi aba bayihungiyemo.

N’ubwo biri kugaragazwa ko umubano ugiye kuzuka, kugeza n’ubu Afurika y’Epfo icumbikiye Kayumba nk’impunzi, bikaba binavugwa ko akomeje ibikorwa bya politiki mu ishyaka RNC,  Leta y’u Rwanda idahwema  kugaragaza ko rikorana na FDLR gushaka guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda.

Kayumba Nyamwasa yakomeje gukorera mu kwaha kwa Maite Nkoana-Mashabane, wasimbujwe  ku mwanya wa Ministiri w’ububanyi n’amahanga agirwa  Ministiri ushinzwe amajyambere y’icyaro. Uyu Mashabane avugwaho kuba ari incuti y’akadasohoka  ya Jacob Zuma akaba yaranigeze kuba Ambasaderi w’igihugu cye muri India  ni naho yamenyaniye na Kayumba Nyamwasa nawe wahabaye Ambasaderi mbere yo guhunga.

Abasesenguzi muri politiki baravuga ko impinduka Ramaphosa yazanye muri guverinoma nshya y’ Afurika y’epfo zigaragaza ubushake bwo kugarurira isura nziza Afurika y’epfo yari imaza kwangirika kubera Jacob Zuma uvugwaho kuba yari amaze kunanirwa kuyobora igihugu cye.

Cyiza Davidson

2018-03-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa” Perezida Kagame

“Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa” Perezida Kagame

Ubwanditsi 09 Mar 2024
Impamvu Uganda yugarijwe n’ubwicanyi butagira gikurikirana

Impamvu Uganda yugarijwe n’ubwicanyi butagira gikurikirana

Ubwanditsi 16 Sep 2018
Uganda: Gen Kale Kayihura Mu Nzira Zerekeza Mu Rukiko Nyuma Y’amezi Asaga Abiri Afunze

Uganda: Gen Kale Kayihura Mu Nzira Zerekeza Mu Rukiko Nyuma Y’amezi Asaga Abiri Afunze

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Uganda: uko bamwe mu bashinzwe umutekano bari inyuma y’icuruzwa ry’abana b’abakobwa mu bihugu by’abarabu

Ubwanditsi 07 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Karongi: Abaturage barasabwa kugira uruhare mu gukumira ubujura bwa mazutu y’isosiyeti ikora umuhanda
Mu Mahanga

Karongi: Abaturage barasabwa kugira uruhare mu gukumira ubujura bwa mazutu y’isosiyeti ikora umuhanda

Ubwanditsi 02 Feb 2016
Dufite ubushobozi n’ubumenyi bihagije kugira ngo duteze imbere EAC yacu- Magufuli
POLITIKI

Dufite ubushobozi n’ubumenyi bihagije kugira ngo duteze imbere EAC yacu- Magufuli

Ubwanditsi 24 Apr 2018
Abayobozi bashya b’umujyi wa Kigali bamenyekanye
Mu Mahanga

Abayobozi bashya b’umujyi wa Kigali bamenyekanye

Ubwanditsi 03 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru