Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Rex Wayne Tillerson, kuri uyu wa Kabiri aratangira uruzinduko muri Afurika aho biteganyijwe ko azasura ibihugu bitanu.
Tillerson aratangirira uruzinduko rwe muri Ethiopia, igihugu kimaze iminsi mu bihe bidasanzwe nyuma y’iyegura ritunguranye rya Minisitiri w’Intebe, Hailemariam Desalegn.
Muri icyo gihugu kandi araganira n’abayobozi ba Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bibazo by’umutekano muke muri Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia.
Uyu muyobozi wa kabiri ukomeye muri Amerika, azanasura ibihugu nka Djibouti aho Amerika ifite ibirindiro bya gisirikare na Tchad iri ku rutonde rw’ibihugu abenegihugu babyo batemerewe kujya muri Amerika. Azanagera muri Nigeria ndetse na Kenya.
Bimwe mu bigenza Tillerson harimo kwiga uburyo iterabwoba ryahashywa, guteza imbere umutekano n’amahoro, imiyoborere myiza, ubucuruzi ndetse n’ishoramari.
RFI yanditse ko Tillerson agomba kubaka umwuka mwiza hagati y’igihugu cye na Afurika wakunze guhungabanywa n’amagambo ya Perezida Donald Trump nk’ayo aherutse kuvugwaho yo kwita ibihugu bya Afurika n’ababikomokamo ‘imisarani’.
Umunyamabanga w’Ibiro bya Amerika bishinzwe Afurika, Donald Yamamoto yavuze ko Tillerson azanakurikirana ibijyanye n’umubano w’u Bushinwa na Afurika ngo kuko bakeka ko hari ibihugu bishobora gufata amadeni menshi mu Bushinwa, akabiremerera.
Uruzinduko rwa Tillerson muri Afurika azarusoza tariki 13 Werurwe 2018.