• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»POLITIKI»DRC: Hagati ya Tshisekedi na Kabila ishyamba si ryeru

DRC: Hagati ya Tshisekedi na Kabila ishyamba si ryeru

Ubwanditsi 12 Nov 2019 POLITIKI

Abo mu ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi ryitwa (Cap sur le Changemet, CACH) barashinja abo mu ishyaka rya Joseph Kabila (Front Commun pour le Congo, FCC) ko basuzugura Tshisekedi kugeza ubwo batwika amafoto ye. Batangaje ko imikoranire yose hagati y’impande zombi ihagaze kugeza ubwo ababigizemo uruhare bose bafashwe bakabihanirwa.

Hari hasanzweho imikorere hagati y’aya mashyaka yombi kuva Tshisekedi yafata ubutegetsi asimbuye Kabila. Icyo gihe hari abavugaga ko Kabila yagiranye amasezerano na Felix Tshisekedi yo kumusimbura.

Umuvugizi w’ishyaka CACH witwa Jean-Marc Kabund avuga ko kuba hari abantu bo mu Ntara yiganjemo abayoboke ba Kabila batinyutse gutwika cyangwa guca amafoto yerekena Umukuru w’igihugu Tshisekedi byerekana agasuzuguro kadashobora kwihanganirwa.

Kabund kuri Twitter yavuze ko ibiganiro byose hagati y’impande zombi bihagaze.

Jean-Marc Kabund usanzwe yungirije umuyobozi mukuru w’Inteko ishinga amategeko ya DRC, avuga ko abantu batwitse ifoto ya Tshisekedi ari abo mu Mugi wa Kolwezi ukaba ari umurwa mukuru w’Intara ya Lualaba iri mu Majyepfo ya kiriya gihugu.

Avuga ko ikibabaje kurushaho ari uko byabaye hari abakora mu nzego z’iperereza na Polisi babirebera.

Ati: “Kubera iyo mpamvu duhagaritse ibiganiro byose twagiranaga n’abo muri FCC kugeza igihe abantu bose bagize uruhare muri biriya bikorwa bisuzuguza Umukuru w’igihugu bafashwe bakagezwa mu bugenzacyaha.”

Guverineri w’Intara ya Lualaba witwa Richard Muyej Mangeze yasubije abo muri CACH ko hataciwe amafoto ya Tshisekedi gusa ahubwo ko haciwe n’aya Kabila, bityo ko ikibazo cyareberwa ku mpande zombi.

Ngo ababikoze ni inyangabirama zidashakira amahoro abatuye umugi wa Kolwezi.

Nehemie Mwilanya wahoze ari Umuvugizi wa Joseph Kabila na we yamaganye ibyakozwe n’abo ku ruhande rwa Kabila avuga ko ibyo bakoze bidashyize mu gaciro kandi yitandukanyije na bo.

Perezida Felix Tshisekedi yarahiriye kuyobora Congo Kinshasa taliki 24, Mutarama, 2019 amahanga yashimye ko ari ubwa mbere bibayeho ko uwahoze ari Umukuru w’igihugu cya DRC ahaye mugenzi we ubutegetsi mu mahoro.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, Joseph Kabila afite ijambo rinini mu mitegekere y’igihugu kuko abo mu ishyaka rye ari bo biganje mu Nteko ishinga amategeko, kandi Minisitiri umwe kuri babiri akaba ari uwo mu ishyaka rye.

Igikomeye kurushaho ni uko na Minisitiri w’Intebe ari uwo mu ishyaka rya Kabila. Kimwe cya kabiri kandi cy’abayobora Intara 26 za DRC ni abo mu ishyaka rya Kabila.

Jeune Afrique

2019-11-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Tshisekedi arashakira FDLR ibiganiro na Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Oct 2024
PSD yijeje ko nibona imyanya mu Nteko izanoza imicungire y’amakoperative

PSD yijeje ko nibona imyanya mu Nteko izanoza imicungire y’amakoperative

Ubwanditsi 23 Aug 2018
ACF2019: Perezida wa Togo na Perezida wa Ethiopia bageze mu Rwanda

ACF2019: Perezida wa Togo na Perezida wa Ethiopia bageze mu Rwanda

Ubwanditsi 25 Mar 2019
IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

Ubwanditsi 19 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bugesera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Bugesera: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 29 Mar 2016
Shampiyona ya Volleyball iratangira INATEK VC ifite igikombe yakira IPRC South.
IMIKINO

Shampiyona ya Volleyball iratangira INATEK VC ifite igikombe yakira IPRC South.

Ubwanditsi 19 Feb 2016
APR FC yanyagiye Marines FC ikomeza kwanikira Rayon Sports
IMIKINO

APR FC yanyagiye Marines FC ikomeza kwanikira Rayon Sports

Ubwanditsi 21 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru