• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uwahoze ari Maneko mu gisirikare cy’u Burundi aragaragaza ko mu barinda Nkurunziza harimo abo muri FDLR

Uwahoze ari Maneko mu gisirikare cy’u Burundi aragaragaza ko mu barinda Nkurunziza harimo abo muri FDLR

Editorial 09 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Umwe mu bahoze mu mutwe w’igisirikare cy’u Burundi urinda Umukuru w’Igihugu no mu rwego rushinzwe iperereza, yavuye imuzi uburyo Perezida w’icyo gihugu, Pierre Nkurunziza, yinjije mu bamurinda Interahamwe zo mu mutwe wa FLDR ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko atacyizera Ingabo z’Abarundi.

Uyu mugabo ubu uri mu buhungiro, yavuze ko umutekano wa Perezida Nkurunziza, umuryango we i Ngozi n’abayobozi bakomeye muri icyo gihugu, ucunzwe n’Interahamwe.

Mu buhamya bwe buheruka gutambuka mu bitangazamakuru binyuranye, uyu musirikare utarashyizwe hanze amazina ye ahamya ko Interahamwe zinjiye mu Burundi bwa mbere kuwa 1 Kanama 2015, zinjira ari 17.

Ni nyuma gato y’ipfuba ry’umugambi wo guhirika Perezida Nkurunziza wari umaze kuburizwamo muri Gicurasi 2015, urangajwe imbere n’abasirikare bayobowe na Gen. Maj Godefroid Niyombare ugishakishwa.

Icyo gihe ngo Interahamwe zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, maze abagiye kuzifata bahurira nazo Uvira, ziturutse mu duce dutatu two muri teritwari ya Fizi, aritwo Kilembwe, Minembwe na Kafulo.

Ngo binjiye mu Burundi bakorewe uburinzi bukomeye bukuriwe na Gen Gervais Nderakobuca uzwi nka Ndakugarika.

Amwe mu mazina yabo yagarutsweho ni Ndimurwimo Jean Paul, Kwizera Leonard, Madefu Benoit, Barukwege Pascal, Masabo Egide, Habarugira Benjamin, Nsabimana Samuel, Hatungimana Jean, Hakizimana Ildephonse, Gilbert Bayubahe, Byamungu Victor, Bahati Juma, Barekebavuge Jean Bosco, Sefu Bora, Rukusha Salif na Kananga Luc.

Gusa ngo si yo mazina yabo bwite, ahubwo bajya kwinjizwa mu gisirikare cy’u Burundi bahawe indangamuntu nshya.

Uwo musirikare anakomoza no ku mazina y’abantu babafashije kwinjira mu gisirikare barimo Gen Alain Guillaume Bunyoni (Umukuru w’Igipolisi), Pascal Barandagiye (Minisitiri w’umutekano), Marius Ngendabanga, Audace Nduwumunsi, Aloys Ntakarutimana uzwi nka Wakenya, Willy Nyamitwe, Steve Ntakarutimana (Ukuriye iperereza), Gen Ndakugarika na Gahomera uyobora ikigo cya gisirikare cya Mujejuru.

Uyu mugabo yavuze ko iyo urebye abasirikare baba bari hafi ya Perezida Nkurunziza udashobora gusangamo abasirikare “b’Abarundi barenze batatu cyangwa bane, abasigaye bose ni Interahamwe yizaniye ubwe kuko ntabwo acyizeye igisirikare cy’u Burundi.”

Yakomeje agira ati “Amakuru dufite ni uko Bunyoni arabafite, Pascal Barandagiye, Marius Ngendabanga, Prudence Nduwumunsi, Wakenya, Willy Nyamitwe, Ndakugarika, Gahomera, muri ayo mazina yose nakubwiye nta n’umwe utagendana nabo kuko n’ibikorwa bapanga babipangira hamwe. Navuga ko ari nka ba sebuja. Nibo batumye binjizwa kuko binjijwe bahari, bambitswe umwambaro bahari.”

Uretse kuba Interahamwe zicunga umutekano w’abantu bakomeye mu Burundi, uyu wahoze ari umusirikare avuga ko zinakorera mu bigo bya gisirikare bikomeye muri icyo gihugu.

Yakomeje agira ati “Uyu munsi inkambi zirimo interahamwe ni nk’inkambi ya Muzinda, Mujejuru, no muri iki gisirikare kirinda umukuru w’igihugu.”

Muri abo bakomeye mu Nterahamwe, ngo harimo abitwa Barukwege Pascal, Sefu Bora na Rukusa Salif bayoboye abandi. Salif ngo ntava iruhande rwa Perezida Nkurunziza ndetse ngo ntagira ikiruhuko, uretse yarwaye.

Uwo musirikare yakomeje agira ati “Abo batatu bose bafite amapeti rya Lieutenant Colonel, bari mu gisirikare cy’u Bururndi, nibo batanga amategeko kuri bene wabo, ni na bo babahagararira kugira ngo amafaranga yabo aboneke kuko ni ikiraka barimo, ikiraka nikirangira bazisubirirayo.”

Yakomeje agira ati “Abo batatu bose bagendana n’Umukuru w’Igihugu, aho ari hose baba bari kumwe, bari mu bafasha gutegura ibikorwa bitandukanye, ntabwo bo bashinzwe gucunga Nkurunziza gusa bashinzwe no gutegura ‘operations’ zitandukanye zigiye gukorwa.”

Hari ibikorwa bashinjwa kugiramo uruhare

Kimwe mu bikorwa izi nterahamwe zishinjwa kugiramo uruhare, ni ubwicanyi bwakorewe urubyiruko rwamaganaga umwanzuro wa Nkurunziza wo kwiyamamariza manda ya gatatu, mu 2015.

Uwo musirikare yakomeje agira ati “Bari mu bantu babishe cyane urubozo, ndetse twe nk’abantu twari hafi yabo twageraga aho tukagira n’ubwoba ngo bazavuga ko ahari ari abarundi bari kubica. Kuko twari tumenyereye ko nta Murundi wica undi amutemye umutwe akawuca mo kabiri, ko nta Murundi wica undi amutemye ijosi cyangwa akamuca ibice by’umubiri, twe ntabwo twari tubimenyereye uretse aba bazanye!”

Ubwo bwicanyi ngo babukoreye cyane mu duce twa Musaga, Nyakabiga, Cibitoke, Mutakura na Jabe. Uyu musirikare yanavuze ko izo Nterahamwe zifatwa nk’abasirikare b’igihugu kandi atari bo.

Yakomeje agira ati “Uyu munsi amafaranga yabo nta nubwo aca kuri konti, bayabaha mu ntoki. Nta konti uzasanga bafite mu gihugu. Amafaranga yabo bayabaha mu ntoki bakayoherereza imiryango yabo, bivuze ko bari ku biraka nta kindi kintu cyabazanye.”

Amakuru y’uko hari Interahamwe mu Burundi yavuzwe cyane nyuma y’imyigaragambyo yakurikiye ubwo Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ya gatatu.

Gusa u Burundi bwarabihakanye, kuko Perezida Nkurunziza aheruka kuvuga ko nyuma y’ibyo birego bikomeza kuzamurwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, yatanze uburenganzira kuri Afurika Uunze Ubumwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ngo babigenzure.

Ati “Kugeza ubu ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba twategereje icyo batubwira ariko ntacyo baratangaza.”

2018-01-09
Editorial

IZINDI NKURU

Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Editorial 07 Feb 2019
Umwihariko w’umwicanyi rurangiranwa Jean Baptiste Gatete wise ubuhiri “nta mpongano y’umwanzi” bwamaze Abatutsi muri Jenoside

Umwihariko w’umwicanyi rurangiranwa Jean Baptiste Gatete wise ubuhiri “nta mpongano y’umwanzi” bwamaze Abatutsi muri Jenoside

Editorial 12 Apr 2022
Impamvu inzego z’iperereza muri Uganda zategetse ifungwa ry’ imbuga za internet z’ ibinyamakuru byigenga byo mu Rwanda

Impamvu inzego z’iperereza muri Uganda zategetse ifungwa ry’ imbuga za internet z’ ibinyamakuru byigenga byo mu Rwanda

Editorial 22 Aug 2019
Uko Ikiganiro Perezida Kagame yagiranye  na  Perezida Donald Trump cyagenze [ video ]

Uko Ikiganiro Perezida Kagame yagiranye na Perezida Donald Trump cyagenze [ video ]

Editorial 26 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RFI yokejwe igitutu kubera ifoto y’abasirikare b’u Rwanda yakoresheje
INKURU ZAKUNZWE CYANE

RFI yokejwe igitutu kubera ifoto y’abasirikare b’u Rwanda yakoresheje

Editorial 27 Feb 2018
Uganda: Gen Kale Kayihura mu rukiko bamushakiye ibyaha bidasobanutse
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Gen Kale Kayihura mu rukiko bamushakiye ibyaha bidasobanutse

Editorial 24 Aug 2018
Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba
HIRYA NO HINO

Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Editorial 19 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru