Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwafashe umwanzuro wo kurekura by’agateganyo, Uwamahoro Viollette ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ngo aburane ari hanze, ku byaha byo kurema umutwe w’ingabo bitemewe no kugambira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika.
Uru rukiko kandi rwananzuye ko Umupolisi Shumbusho Jean Pierre bareganwa we ushinjwa kumena ibanga rya Leta, kurema umutwe w’ingabo bitemewe no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, afungwa by’agateganyo iminsi 30.
Uwamahoro Viollette
Uwamahoro Violette yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ubwo yari yaje mu Rwanda gushyingura umubyeyi we mu Karere ka Nyagatare. Uyu mubyeyi w’abana 2 akekwagaho ubugizi bwa nabi ndetse no gukangurira abantu kwinjira mu mutwe w’abagizi ba nabi.
Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 mu gihe bakomeje gukora iperereza ku byaha aregwa, umwanzuro ukaba wasomwe none kuwa 27 Werurwe 2017 mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo.
Uwamahoro Violette w’imyaka 39, yashakanye n’umugabo witwa Rukundo Faustin nawe w’Umunyarwanda bafite abana 2 b’abahungu bakaba batuye mu mujyi wa Leeds.
Abana be yasize mu Bwongereza baheruka kwandikira Perezida Kagame ibaruwa irimo ubusabe bw’uko yabafasha nyina agafungurwa.