Nsengimana Théophile, umuturage wo mu murenge wa Gikondo akarere ka Kicukiro, akaba na rwiyemezamirimo, aravuga imyato Umukandida w’Umuryago FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, kuko yatumye agaruka mu gihugu nyuma yo gushimutirwa i Goma yagiye kurangura.
Uyu mugabo yatanze ubuhamya bw’ukuntu yajyanwe gufungirwa i Kinshasa agakorerwa iyicarubozo imyaka ibiri umuryango we utazi ahantu yagiye ariko Paul Kagame akamugarura mu Rwanda.
Nsengimana Théophile yagize ati “Muri 2007 nagiye mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo, mu mujyi wa Goma ngiye kurangura, ngezeyo nshimutwa n’igisirikare cya Kongo banyita umusirikare mukuru w’u Rwanda.”
Akomeza avuga ko bahise bamufungira mu kigo cy’iperereza kitwa Tede, araramo umunsi umwe, bukeye ngo bamwambika imyenda ya gisirikare imwe yitwaga ‘Mukotanyi’ ibamo uturongo tumanutse, barangije bahamagara itangazamakuru rya Kongo, bati “Muze murebe Lieutenant w’u Rwanda twafashe.”
Yongeyeho ati “Iryo tangazamakuru ryaraje ariko ntiryigera rituma nisobanura uburyo nafashwe, bo ubwabo ni bo basobanuraga ibyo bashatse, bukeye bwaho banyurije indege, banjyana ntazi ahantu banjyanye bangeza i Kinshasa banyuriza imodoka ya gisirikare banjyana aho bita Etat Major Géneral ya Kongo Kinshasa, bansomera ibyaha bandega, bemeza ko ndi umusirikare mukuru mu Rwanda, bahita banjyana muri gereza nkuru ya Kongo.”
Nsengimana avuga ko haba ubuzima bubi cyane, aho urya ikiyiko kimwe cy’impungure mu minsi itatu.
Yakomeje agira ati “Umunsi umwe ngiye kumva numva barampamagaye bati hari umuntu ugushaka mu buyobozi bwa gereza, ngezeyo nahasanze umugabo, ansuhuza mu Kinyarwanda, ndikanga. Arambwira ati njyewe ndi umuntu uburanira abandi utagira umupaka, noherejwe na Perezidansi y’u Rwanda.
Umukandida Paul Kagame
Namaze kumva ayo magambo, ndaturika ndarira, ariko amarira y’ibyishimo, amarira akamye ndiyumvira mu mutima wanjye nti “Koko umubyeyi Paul Kagame ni we umpaye agaciro kangana gutya, ubwo ntangira kumubwira ubuzima bwanjye ukuntu nafashwe nshimuswe ambwira ko aje gukurikirana iby’idosiye yanjye, mubwira ko hari n’abandi banyarwanda bashimuswe. Twese twari 33 amaze kubabona yatangiye gukurikirana dosiye zacu.”
Akomeza avuga ko hashize nk’ukwezi kumwe hakaza imiryango mpuzamahanga irimo UNHCR, Droit de l’Homme na Croix Rouge. Guhera uwo munsi ngo ntibongeye gukorerwa iyicarubozo.
Nsengimana Théophile ati “Hashize nk’amezi atatu tubona wa mugabo aragarutse atubwira ko yoherejwe na Perezidansi y’u Rwanda kuduhumuriza, ko nta cyo tukibaye. Imvugo ni yo ngiro, Leta ya Kongo yarabyemeye isinya icyo bita ‘Amnestie conditionnel’ bemeza ko dufungurwa ariko mu gufungurwa tubura indege iducyura tumara hafi ukwezi ariko tubona ingabo z’umuryango w’abibumbye ziraje zivuga ko zoherejwe n’u Rwanda kuducyura. “
Navuyeyo mbwiye Abanyekongo nti “Wabyemera utabyemera Paul Kagame aruta abayobozi benshi.” Avuga ko yageze ku butaka bw’u Rwanda yumva ameze nk’urota.
Ati “Kagame wacu ni Mose bavuga muri Bibiliya, umwe warokoye ubwoko b’Abisirayeri kuko ni we wangejeje muri iki gihugu cy’u Rwanda.”
Akomeza avuga ko ageze mu Rwanda yahawe ubufasha bw’ibanze akaba akomeje urugamba rwo kwiteza imbere, atangira kurangura ibiribwa Nyabugogo, akorana n’ibimina, agurizwa ibihumbi 500, ayishyura neza.
Kuri ubu Nsengimana yaguze ikibanza cya miliyoni n’igice mu mujyi wa Rubavu, butike ye yabyaye indi ya kabiri. Ayo ibimina byamuhaye ngo ayashyira kuri konti ye kandi uko aranguye yizigama Frw 50 000.
Ubu amaze kuzuza inzu y’akataraboneka mu mujyi wa Gisenyi, inzu nziza y’amatafari ijyanye n’icyerekezo, afite gahunda yo kuyishyiramo amakaro meza agezweho. Ngo ni inzu ihagaze mu gaciro ka miliyoni 25 000 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uretse ibi, ngo yavuguruye urutoki rwa hegitari 2 aho yeza igitoki kirenze ibilo 100, akora ubworozi. Byose abishimira imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame.
Ni muri urwo rwego Nsengimana Théophile ararikira Abanyagikondo ndetse n’Abanyarwanda bose kuzatora Paul Kagame bashyira igikumwe cyabo imbere y’igipfunsi kugira ngo bakomeze bibere mu Rwanda bifuza.
Nsengimana Théophile, umuturage muri Gikondo avuga ko Paul Kagame ari we wamukuye ishyanga ( Foto Mugisha B)
Source : Imvaho nshya