Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017, nibwo abajyanama bahagarariye imirenge itandukanye y’akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, batoye umuyobozi mushya w’aka karere kari kamaze amezi atanu kayoborwa n’umuyobozi w’agateganyo, nyuma y’uko uwari Meya yari yeguye yotswa igitutu ku bw’amakosa n’imyitwarire mibi yashinjwaga.
Uwatorewe kuba Meya, yari asanzwe akora mu rwego rushinzwe iperereza n’umutekano muri aka karere ka Kamonyi.
Kayitesi Alice w’imyaka 37 y’amavuko, n’umugore wubatse ufite umugabo n’abana batatu.
Rubavu: Habyarimana Gilbert, ni we watorewe kuba Umuyobozi mushya w’akarere nyuma y’uko uwakayoboraga mu minsi ishize yeguye kuri aka kazi, icyemezo yafashe nyuma y’igihe gito afunzwe.
Aya matora ya Meya mushya wa Rubavu, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017,Gilbert Habyarimana yagize amajwi 210 naho uwo bahatanaga agira amajwi 20, amajwi agera ku 10 aba imfabusa, mu gihe inteko itora yari igizwe n’abajyanama 240. Ni umuyobozi mushya w’akarere ka Rubavu, gakunze kurangwaho kuba katarambana umuyobozi w’akarere ukurikije ibyagiye bigaragara ku bamubanjirije. Asimbuye Sinamenye Jeremie wari uherutse kwegura.