Interahamwe n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu cy’Ububiligi bibumbiye mu ishyaka FDU Inkingi ryashinzwe na Victoire Ingabire bateguye igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha Ingabire Victoire, washinze iryo shyaka ngo akomeze ibikorwa bya politiki mu Rwanda bigamije kuryanisha Abanyarwanda.
Iyo nama yatumiwe mu izina rya Straton NDUWAYEZU ukuriye FDU Inkingi mu Bubiligi. Ubwo FDLR/RUD Urunana yagabaga igitero mu Kinigi mu mwaka wa 2019, kigahitana inzirakarengane 14 abandi 18 bagakomereka bikabije, byaje kugaragara ko FDU inkingi yari mu ihuriro na FDLR/RUD Urunana yagize uruhare muri ibyo bitero. Ingabire Victoire yahise yitanguranwa ashinga irindi shyaka aryita DALFA Umurinzi. Byaje kugaragara ko yabikoze mu rwego rwo guhunga ubutabera atabazwa ibitero byo mu Kinigi ariko RIB yaramutumije atanga amakuru menshi kuri ibyo bitero.
Ikigaragara Ingabire Victoire wayoboye RDR yashingiwe mu nkambi z’impunzi muri 1995, igahuza abari muri Guverinoma y’abajenosideri igahinduka ALiR nyuma ikaba FDLR, bigaragara ko atigeze ahindura ingengabitekerezo ya Jenoside agenderaho ko ajijisha agahindura amazina gusa.
Ingabire Victoire yaje mu Rwanda muri 2009 nk’iturufu ya nyuma, kuko ibyo bari bizeye harimo kwisubiza u Rwanda binyuze mu mbaraga za gisirikari byari byanze, bagakoresha itangazamakuru nabyo bigafata ubusa, Ingabire yafashe icyemezo cyo kuza mu Rwanda imbere kuko kubwejagurira hanze byari byanze.
Ingabire yazengurutse uburayi ahabwa akayabo k’amafaranga ngo aje kuyobora u Rwanda. Yakomeje gukorana nabo ariko inkuta z’ubutabera n’inzego z’umutekano abura aho anyura ngo akomeze ibikorwa by’iterabwoba imbere mu gihugu.
Ingabire agomba kumenya ko u Rwanda rw’ubu rutandukanye n’u Rwanda yifuza mu gihe cya MRND na CDR. Abamukusanyiriza amafaranga baracyari muri MRND na CDR ariko icyo bifuza ko ayo mafaranga azakora ntazabigeraho.
Ingabire kandi agomba kumenya ko u Rwanda rugizwe na 75% by’abavutse nyuma ya Jenoside, bakuze batazi ingengabitekerezo ya Hutu Pawa ashaka kwimiriza imbere. Bazamuhe amafaranga ayarye ariko kuyakoresha ibikorwa by’iterabwoba, ntabwo bizashoboka.