• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Editorial 02 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Interahamwe n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihugu cy’Ububiligi bibumbiye mu ishyaka FDU Inkingi ryashinzwe na Victoire Ingabire bateguye igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha Ingabire Victoire, washinze iryo shyaka ngo akomeze ibikorwa bya politiki mu Rwanda bigamije kuryanisha Abanyarwanda.

Icyo gikorwa kizaba mu nama yiryo ngirwa shyaka izaba ku cyumweru  taliki 01/12/2024 kuri Rue Marcq 25  I Buruseri mu Bubiligi.

Iyo nama yatumiwe mu izina rya Straton NDUWAYEZU ukuriye FDU Inkingi mu Bubiligi. Ubwo FDLR/RUD Urunana yagabaga igitero mu Kinigi mu mwaka wa 2019, kigahitana inzirakarengane 14 abandi 18 bagakomereka bikabije, byaje kugaragara ko FDU inkingi yari mu ihuriro na FDLR/RUD Urunana yagize uruhare muri ibyo bitero. Ingabire Victoire yahise yitanguranwa ashinga irindi shyaka aryita DALFA Umurinzi. Byaje kugaragara ko yabikoze mu rwego rwo guhunga ubutabera atabazwa ibitero byo mu Kinigi ariko RIB yaramutumije atanga amakuru menshi kuri ibyo bitero.

Ikigaragara Ingabire Victoire wayoboye RDR yashingiwe mu nkambi z’impunzi muri 1995, igahuza abari muri Guverinoma y’abajenosideri igahinduka ALiR nyuma ikaba FDLR, bigaragara ko atigeze ahindura ingengabitekerezo ya Jenoside agenderaho ko ajijisha agahindura amazina gusa.

Ingabire Victoire yaje mu Rwanda muri 2009 nk’iturufu ya nyuma, kuko ibyo bari bizeye harimo kwisubiza u Rwanda binyuze mu mbaraga za gisirikari byari byanze, bagakoresha itangazamakuru nabyo bigafata ubusa, Ingabire yafashe icyemezo cyo kuza mu Rwanda imbere kuko kubwejagurira hanze byari byanze.

Ingabire yazengurutse uburayi ahabwa akayabo k’amafaranga ngo aje kuyobora u Rwanda. Yakomeje gukorana nabo ariko inkuta z’ubutabera n’inzego z’umutekano abura aho anyura ngo akomeze ibikorwa by’iterabwoba imbere mu gihugu.

Ingabire agomba kumenya ko u Rwanda rw’ubu rutandukanye n’u Rwanda yifuza mu gihe cya MRND na CDR. Abamukusanyiriza amafaranga baracyari muri MRND na CDR ariko icyo bifuza ko ayo mafaranga azakora ntazabigeraho.

Ingabire kandi agomba kumenya ko u Rwanda rugizwe na 75% by’abavutse nyuma ya Jenoside, bakuze batazi ingengabitekerezo ya Hutu Pawa ashaka kwimiriza imbere. Bazamuhe amafaranga ayarye ariko kuyakoresha ibikorwa by’iterabwoba, ntabwo bizashoboka.

2024-12-02
Editorial

IZINDI NKURU

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Editorial 04 Oct 2023
Umurage mubi w’Ububiligi ku Rwanda wagarutsweho na Perezida Kagame

Umurage mubi w’Ububiligi ku Rwanda wagarutsweho na Perezida Kagame

Editorial 17 Mar 2025
Impaka za ngo ‘Turwane ‘  hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

Impaka za ngo ‘Turwane ‘ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

Editorial 17 Aug 2017
Nyuma y’amezi abiri gusa igiciro cya lisansi kizamutseho amafaranga 52

Nyuma y’amezi abiri gusa igiciro cya lisansi kizamutseho amafaranga 52

Editorial 02 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zambia: Leta iraha icyizere impunzi z’Abanyarwanda cyo kuziha ubwenegihugu
POLITIKI

Zambia: Leta iraha icyizere impunzi z’Abanyarwanda cyo kuziha ubwenegihugu

Editorial 07 Jun 2018
Uganda: Ministiri w’ububanyi n’amahanga Sam Kutesa arasabwa kwegura kubera ruswa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Ministiri w’ububanyi n’amahanga Sam Kutesa arasabwa kwegura kubera ruswa

Editorial 23 Nov 2017
DRC: Amatora y’Umukuru w’Igihugu yigijwe inyuma imyaka ibiri
Mu Rwanda

DRC: Amatora y’Umukuru w’Igihugu yigijwe inyuma imyaka ibiri

Editorial 02 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru