Kuri uyu wa Mbere tariki 03 Kanama 2020 inkuru dukesha urubuga rwa Internet rw’Ikipe yatwaye Igikombe cya Champion uyu mwaka APR FC, mu cyumba cy’inama Cy’iyi kipe y’igisirikare cy’uRwanda, Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwari buhagarariwe na Visi Perezida wayo Maj Gen Mubarakh Muganga bwaganiririje abakinnyi bayo bubamurikira intego zayo z’umwaka utaha w’imikino 2020-21 ndetse bunaboneraho kongera kubibutsa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.
Visi Perezida wa APR FC yatangiye ashimira abakinnyi ko akurikije uko ababona nta n’umwe wongereye ibiro nyuma y’amezi agera kuri atanu badakina kubera ikibazo cya Covid-19, akomeza abagezaho intego z’ikipe z’umwaka utaha.
Yagize ati: “Mbere na mbere ndagira ngo mbanze mbashimire ko mwabashije gukurikiza amabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, kandi ndabona mwarakomeje no gukora imyitozo ku giti cyanyu ndetse muhagaze neza ntimwongereye ibiro mukomereze aho kuko mu gihe imikino izaba isubukuwe bitazabasaba akazi kenshi kugira ngo musubire ku murongo.”
Visi Perezida wa APR FC yakomeje avuga ko ”Impamvu nyamukuru yaduhurije aha, ni ukugira ngo tugire ibyo tuganiraho bijyanye n’intego dufite umwaka utaha w’imikino, turifuza kwitwara neza hano iwacu nk’uko mwabikoze umwaka ushize ariko cyane cyane nditsa ku mikino nyafurika ari nayo ntego yacu nyamukuru. Umwaka utaha turifuza kugera mu matsinda y’imikino nyafurika, kwegukana ibikombe by’imikino yo mu karere (CECAFA) tutibagiwe n’andi marushanwa yose akinirwa hano mu Rwanda.
Umuyobozi wungirije wa APR F.C kandi yaboneyeho kwakira abakinnyi bashya, kugeza ku ikipe ubutumwa bw’abayobozi ba RDF ndetse n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR F.C General James Kabarebe bwari bwiganjemo impanuro zubaka abakinnyi, kwirinda icyakoma mu nkokora umwuga wabo harimo ababarangaza bashaka kubahagararira babatesha umwanya ko ngo bazabagurisha mu makipe akomeye nyamara ubuyobozi bw’ikipe bwarashyizeho uburyo bwo kubarambagiriza abakinnyi n’andi mahirwe bwabashakira ahandi bukabaha iterambere ryisumbuyeho.
Mu butumwa bwihariye bw’umuyobozi w’icyubahiro, akaba yasoje abibutsa gukomeza gukurikiza amabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwiza icyorezo cya Corona virus.
Iyi nama kandi yaje ikurikira amakuru adafite gihamya(impuha) Avuga ko Afande Mubarakh yaba Yamaze kuba Perezida wa APR FC asimbuye uwari uri uwusanzweho Afande Jacques Musemakweri,Gusa ntibyatinze mu makuru mu kinyarwanda yatambutse kuri Radio Rwanda ubwe Afande Mubarakh Muganga yemeje ko ayo makuru atari yo akomeje kuba Visi Perezida kandi Intego za APR FC zikomeje
(Photo: Ntare Julius/APR FC)
Ibiganiro byasojwe no kwiyemeza no guhiga k’umutoza mukuru wa Adil Mohammed Erradi, Kapiteni Manzi Thierry bemeza ko intego z’ikipe bazigize izabo. Basezeranya abakunzi n’ abafana ba APR FC ko bazakomeza kubaha ibyishimo,Iyi nama ikaba yakozwe hakurikijwe amabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya COVID-19,